× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Jackson Mugisha yanyuzwe no guhura na Ben & Chance mbere y’igitaramo bagiye gukorera i Toronto

Category: Concerts  »  8 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Pastor Jackson Mugisha yanyuzwe no guhura na Ben & Chance mbere y'igitaramo bagiye gukorera i Toronto

Mu gihe Ben na Chance bakiri muri Canada aho bari gukorera ibitaramo bitatu byo kuramya Imana, Pastor Jackson Mugisha yagaragaje ko yishimiye guhura n’aba baramyi mu gihe cy’uru rugendo rw’ivugabutumwa

Uyu mushumba washinze akaba anayobora Revival City International, usanzwe uzwi mu murimo wo kubwiriza no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu ivugabutumwa, yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe na Ben na Chance.

Yarengejeho ubutumwa bugira buti: "Ni umugisha ukomeye guhura n’aba bantu b’Imana badasanzwe. Ndabakunda cyane. Abatuye i Toronto, ntimuzacikwe n’ibi bihe byo kuramya Imana muri izi mpera z’icyumweru!"

Ubu butumwa buje mu gihe ibitaramo bya "Let’s Worship Together 2026" byamaze gutangira, aho Ben na Chance batangiriye uru rugendo rwabo mu Mujyi wa Ottawa ku wa 27 Kamena 2026, bagakomereza muri Montreal ku wa 28 Kamena 2026.

Mbere yo gusoza ibitaramo byabo i Toronto ku wa 4 Nyakanga 2026, aho amatike yo kwinjira ari kugurishwa ku $40, $50 na $70, Pastor Jackson Mugisha yanyuzwe no gufata ku mavuta abariho mu gihe bakiri muri ibi bitaramo biri kwitabirwa cyane.

Si ubwa mbere aba baramyi bakoreye ibitaramo muri Canada, kuko mu rugendo rwabo rwabanje rwabaye mu 2024, bavuga ko rwabereye abantu benshi umugisha, aho bamwe bakiriye agakiza, abandi bagakira indwara, ari na byo byatumye bongera gutumirwa muri uyu mwaka.

Mbere yo gutaramira i Toronto ku wa 4 Nyakanga 2026, Ben & Chance bagiranye ibihe byiza na Pastor Jackson Mugisha

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.