Itorero rya Prayer palace church ryateguye Igitaramo kiba buri mwaka, uyu mwaka iki kikaba cyahawe insanganyamatsiko igira iti "Equipped to win" mu kinyarwanda bikaba bivuga ngo "Kwambarira Gutsinda" aho intego ari ukwibutsa abanyeshuri n’urubyiruko kuzitabira iki gitaramo no kubibutsa ko ari abatsinzi bakaba bagomba guhatana bakirinda gucika intege.
Ni igitaramo kirangwa n’udushya twishi aho kuri ubu harimo n’igikorwa cyo gushakisha no guhitamo abanyemano. Ni umugisha ukomeye ku bazitabira iki gitaramo.
Uyu mwaka hateganyijwe amarushanwa yo kurirmba ndetse no kubyina aho 2 bambere bazahiga abandi bazahembwa bishimishije ndetse muri ibyo bihembo bazahabwa biri mu bizabafasha mu kwitegura gusubira ku ishuri.
Mu kiganiro na Paradise.rw, Uwizeye Isaac akaba umuhuzabikorwa w’iki gitaramo, yatangaje ko bahisemo guha amahirwe uribyiruko rw’itorero dore ko rufite impano, kandi ari byiza kuzishigikira nk’itorero!
Ikindi yavuze ko ari umwanya mwiza wo kubasengera bagasububukura amasomo yabo bafite umugisha n’isengesho basabiwe n’abashumba b’itorero ko ntako bisa
Pastor Jackson Muzigura ukunzwe n’urubyiruko cyane niwe uzigisha ijambo y’Imana muri iki gitaramo. Igitaramo kizatangira saa cyenda zamanywa kugeza saa moya zo kuwa 16/09/2023
Itorero Prayer Palace Church rifite icyicaro i Kanombe, riyobowe n’umushumba Apostle Muhumuza Moses, rikaba ryarateguye igitaramo cya Bye Bye Vacance hagamijwe kwifuriza abanyeshuri basoje ibiruhuko byabo kuzagira amasomo meza.
Apostle Muhumuza Moses
Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu