× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Prayer Palace Church yateguye "Bye Bye Vacance", umuyoboro wo kubona impamba n’ibikoresho ku banyeshuri

Category: Education  »  September 2023 »  Nelson Mucyo

Prayer Palace Church yateguye "Bye Bye Vacance", umuyoboro wo kubona impamba n'ibikoresho ku banyeshuri

Itorero rya Prayer palace church ryateguye Igitaramo kiba buri mwaka, uyu mwaka iki kikaba cyahawe insanganyamatsiko igira iti "Equipped to win" mu kinyarwanda bikaba bivuga ngo "Kwambarira Gutsinda" aho intego ari ukwibutsa abanyeshuri n’urubyiruko kuzitabira iki gitaramo no kubibutsa ko ari abatsinzi bakaba bagomba guhatana bakirinda gucika intege.

Ni igitaramo kirangwa n’udushya twishi aho kuri ubu harimo n’igikorwa cyo gushakisha no guhitamo abanyemano. Ni umugisha ukomeye ku bazitabira iki gitaramo.

Uyu mwaka hateganyijwe amarushanwa yo kurirmba ndetse no kubyina aho 2 bambere bazahiga abandi bazahembwa bishimishije ndetse muri ibyo bihembo bazahabwa biri mu bizabafasha mu kwitegura gusubira ku ishuri.

Mu kiganiro na Paradise.rw, Uwizeye Isaac akaba umuhuzabikorwa w’iki gitaramo, yatangaje ko bahisemo guha amahirwe uribyiruko rw’itorero dore ko rufite impano, kandi ari byiza kuzishigikira nk’itorero!

Ikindi yavuze ko ari umwanya mwiza wo kubasengera bagasububukura amasomo yabo bafite umugisha n’isengesho basabiwe n’abashumba b’itorero ko ntako bisa

Pastor Jackson Muzigura ukunzwe n’urubyiruko cyane niwe uzigisha ijambo y’Imana muri iki gitaramo. Igitaramo kizatangira saa cyenda zamanywa kugeza saa moya zo kuwa 16/09/2023

Itorero Prayer Palace Church rifite icyicaro i Kanombe, riyobowe n’umushumba Apostle Muhumuza Moses, rikaba ryarateguye igitaramo cya Bye Bye Vacance hagamijwe kwifuriza abanyeshuri basoje ibiruhuko byabo kuzagira amasomo meza.

Apostle Muhumuza Moses

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.