× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ishuri rya Centre For Champions TSS rya AEE-Rwanda yatsindishije 100% mu bizamini bya Leta

Category: Education  »  December 2023 »  Our Reporter

Ishuri rya Centre For Champions TSS rya AEE-Rwanda yatsindishije 100% mu bizamini bya Leta

Center for Champions TSS ni Ishuri ryiza ryigisha Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro rya AEE-Rwanda rifashwa na Leta ku bw’amasezerano riherereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi imbere ya AVEGA-AGAHOZO ku muhanda wa Poids Lourd.

Ni Ishuri ryatangiye ku wa 27/05/2008 nk’ishuri ryigenga ryitwa Center for Champions rigafasha abana batishoboye kwiga amashuri abanza rikanabigisha imyuga itandukanye aho abanyeshuri benshi banyuze muri iri shuri ubu bahagaze neza ku isoko ry’umurimo mu myuga bize.

Mu mwaka wa 2018 nibwo ishuri ryatangiye gufatanya na Leta ku bw’amasezerano rihita ryitwa Center for champions TVET aho guhera icyo gihe ryakira abanyeshuri boherejwe na Leta batsinze neza ikizamini cya Tronc Commun bakiga L3 ( S4), L4 (S5) na L5 ( S6) bakarangiza bajya gukora ibyo bize ku isoko ry’umurimo cyangwa bagakomereza muri Kaminuza.

Kugeza ubu ishuri ryigisha amashami( Trades) akurikira:
1. Building construction ( Ubwubatsi)
2. Manufacturing technology (Gukora ibikoresho bigezweho)
3. Plumbing technology (Gukora no gukwirakwiza mazi)
4. Electrical technology (Amashanyarazi)
5. Fashion Design (Imideri)

Ishuri Kandi ritanga n’amasomo y’igihe gito (Short courses) z’amezi atatu, atandatu ndetse n’umwaka muri buri shami ishuri rifite (Trades) ku wubishaka wese.

Umuyobozi w’iri Shuri Bwana Habyarimana Canisius yavuze ko kuba abanyeshuri bose bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 2022/2023 ku nshuro ya gatatu ishuri rikoze bakongera gutsinda 100% aho umunyeshuri witwa Ntakinanirimana Elissa yahagariye neza ikigo n’Akarere ka Rwamagana mu gutsinda neza muri ugeraranije na bagenzi be ku rwego rw’igihugu, biri kurema imbaraga zindi mu gutera intambwe idakwiye gusubira inyuma mu barezi n’abanyeshuri ba CFC TSS.

Abanyeshuri bagera ku ijana na batanu (105) mu mashami atanu bose bitwaye neza cyane bikaba bikomoka ku gukorana mu bufatanye hagati y’abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri ndetse by’umwihariko ubuyobozi bwa AEE-Rwanda nka nyiri ikigo hamwe n’Akarere ka Rwamagana ntibahwemye kuba hafi mu mikorere y’ishuri bikarushaho gutera imbaraga abarezi n’abanyeshiri buri wese gukora uruhare rwe neza.

Umuyobozi w’ishuri bwana Habyarimana Canisius yasoje ikiganiro twagiranye ashimira cyane abarezi n’ abanyeshuri bakoze ikizamini by’umwihariko ashimira Ntakinanirimana Elissa nk’umunyeshuri wabaye uwa mbere ku Rwego rw’igihugu mu mashayarazi kubera ishema ateye ababyeyi be ndetse n’umuryango mugari w’ishuri ryamwigishije ariryo Center for Champions TSS.

Umuyobozi Kandi yongeyeho ko imihigo ikomeje hakorwa igishoboka cyose ngo ejo heza h’ishuri mu nguni zose habe ntamakemwa byose ku nyungu z’abanyeshuri biga neza bakanatsinda neza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo bwana Musafiri Jean Pierre yadutangarije ko Ishuri rya CFC TSS mu gihe gito rimaze rikoresha ibizanini bya Leta riri gukora neza kandi ntakudohoka.

Ntakinanirimana Elissa nk’umunyeshuri wabaye uwa mbere ku Rwego rw’igihugu mu mashanyarazi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.