× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rutsiro: Abadivantisite b’Abarakare barushijeho kuba abarakare bakura abana mu mashuri ngo bazigishwa na Kristo

Category: Education  »  5 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Rutsiro: Abadivantisite b'Abarakare barushijeho kuba abarakare bakura abana mu mashuri ngo bazigishwa na Kristo

Mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Mushubati, abiyise Abarakare nyuma yo kwitandukanya n’itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi (SDA), bakuye abana babo mu mashuri bavuga ko bazigishwa na Kristo.

Aba babyeyi b’Abarakare, bemeza badashidikanya ko ibyo kurya bigaburirwa abana babo ku ishuri birimo imyumbati n’ibishyimbo bituruka kwa Satani, bityo ko bazabiyigishiriza mu gihe bakiri kuri iyi si, bagera mu ijuru bakazigishwa n’abamarayika.

Rukerikibaye Dawidi, na we wigumuye mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi akibera umwe mu Barakare, yahamije umwanzuro yafashe wo gukura abana be mu ishuri ashingiye ku Itegeko Nshinga rivuga ibyo kwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda, aniyama umunyamakuru kumufotora agira ati: “Mu Itegeko Nshinga twatoye, ntihabayeho kuvuga ngo umuntu yishyire yizane?”

Nyuma yo kubona ko ari umunyamakuru wamufotoraga amufata n’amashusho, Rukerikibaye Dawidi yamujyanye mu nzu, amusobanurira byinshi ku myizerere ye, amubwira ko abana babo babigisha gusoma, bakabigisha iby’ubwenge, iby’umubiri n’iby’umwuka, ariko ko kubareka bakigana n’abandi bitakunda. Yavuze ko ibyo basoma muri Bibiliya bibahamiriza ko ishuri bakeneye ari irya Kristo. Yagize ati: “Dusoma ngo ishuri rya mbere ni ishuri rya Kristo.”

Nk’uko abaturage baturanye n’aba babyeyi bakura abana mu ishuri babivuga, iyo banga ko abana babo barya ibyo byo kurya bitekerwa ku ishuri, baba bavuga ko biva Ikuzimu, kwa Satani. Ngo mbere yo kujya ku ishuri, abana babo bagomba kubanza biga gusenga. Barya ibijumba, ntabwo barya imyumbati n’ibishyimbo.

Uku kwigumura ku mategeko ya Leta, babitangiye mu gihe cy’icyorezo cya Koronavirusi, ubwo biyomoraga ku Badivantisite b’Umunsi wa Karindwi. Banze gufata inkingo zahabwaga abantu ngo zibarinde kwandura icyorezo mu buryo bworoshye, bavuga ko bidahuje n’ibyo Imana ishaka.

Abo baturage baturanye n’aba Barakare bahoze ari Abadive, bavuga ko imyumvire nk’iyi yo kwitandukunya n’abandi no kwanga kubahiriza gahunda za Leta hitwajwe amadini, ikurura umwuka mubi kandi ko bishobora guteza intambara, bakaba bagirira nabi Igihugu. Ku bw’ibyo, basaba Leta kuba maso, ikabihagurukira.

Ubuyobozi bw’ikigo aho aba bana bakurwa mu mashuri biga ku kigo cy’amashuri cya ‘Sure’, baganirije abo babyeyi, ariko umwe ni we wemeye kurekura abana be ngo basubireyo, nubwo byagoranye cyane. Ibi byabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.

Nubwo bimeze bityo, abanyamakuru n’abaturage ni bo batumye abayobozi bo muri ako Karere bamenya iby’aba Barakare byo gukura abana mu mashuri. Umuganwa Marie Chantal, Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yabwiye umunyamakuru wa TV10 wataye aya makuru ko icyo kibazo batari bakizi, avuga ko ubwo babimenye barabikurikirana, bakamenya aho ikibazo kiri, bakabwira ababyeyi ko abana bagomba kujya kwiga kuko ari bo Rwanda rw’ejo.

Umwe mu Barakare bakuye abana mu ishuri

Aba bana bakuwe mi ishuri kubera ibiryo babwirwa ko bituruka Ikuzimu

Abarakare bigumuye ku Badive bo muri Rutsiro bakuye abana mu mashuri ngo bazigishwa n’abamarayika

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ikibazo cy’imyemerere ya
muntu, gikemurirwa mu biganiro, gusa ubuyobe bikomeje kuba karande mu Rwanda, gufatanya n’inzego z’ibanze mu kabaganiriza byanze abayobozi mu matorero nabo bagashyiraho akabo, bya kwanga hakitabazwa amategeko.

Cyanditswe na: kayibanda Eugene   »   Kuwa 05/02/2024 00:55