× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ev. Ndanyuzwe Jotham avuga ko Imana yamuhaye ubutumwa bwo gutangariza isi n’amadini yose

Category: Education  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ev. Ndanyuzwe Jotham avuga ko Imana yamuhaye ubutumwa bwo gutangariza isi n'amadini yose

Umukozi w’Imana Ndanyuzwe Jotham akomeje guharanira kugeza ku Isi hose ubutumwa yahawe n’Imana ikamusaba kubugeza ku Isi hose.

Umwanditsi w’umuvugabutumwa Ndanyuzwe Jotham, nyuma y’imyaka itatu amuritse igitabo The Name Above All (Izina Risumba Ayandi), yakurikijeho icyo yise ‘Love, Across All Languages: A Global Journey’, kigaruka ku rukundo ruri gukendera mu bantu n’uburyo rwazahurwa. Avuga ko Imana yamuhaye ubutumwa bwo gutangariza isi n’amadini yose.

Uyu muvugabutumwa utuye muri Canada, avuga ko kugira ngo yandike iki gitabo aheruka kumurika mu birori bikomeye, yabitewe no kubona urukundo rugenda rukendera mu bantu, abikora agamije ko habaho inyigisho zifasha abantu kubaka isi nziza.

Yagize ati “Igitekerezo cyo kwandika iki gitabo, narebye ibirimo birakorwa muri iyi minsi mbona abantu urukundo rwarabuze muri bo bityo ngira ihishurirwa nk’umwanditsi, mbona umusanzu wange ni ukubaka. Impamvu yanteye kucyandika ni ukugira ngo twubake isi nziza irimo urukundo.”

Iki gitabo gifite ingingo (chapters) 12 zanditse ku mapaji 301, cyibanda ku butumwa bw’ubumwe, n’uruhare rw’urukundo mu kuzana ubumwe; n’imbaraga z’urukundo mu buryo bw’amadini, mu mico itandukanye na poritike.

Iki gitabo ntikivuga kandi ntigishingiye ku idini rimwe cyangwa irindi, kandi nta ho kibogamiye muri poritiki. Umwanditsi wacyo Ndanyuzwe Jotham yabisobanuye mu magambo agira ati: “Navuzemo byinshi kandi ndifuriza buri wese gusoma iki gitabo. Ntikireba umuntu runaka, ntikireba n’idini runaka.”

Uyu muvugabutumwa wivugira ko Imana yamuhaye ubutumwa bwo gutangariza isi n’amadini yose, yavuze ko nta yindi nzira yabona nziza yo kubucishamo itari iyo kwandika ibitabo no kubishyira mu ndimi zitandukanye.

Ndanyuzwe yavuze ko igitabo cye kibanda ku rukundo muri rusange mu kubaka sosiyete nziza, imbaraga z’urukundo mu madini atandukanye mu mico y’abantu, urukundo mu bashakanye n’abandi agira ati: “Hari n’aho navuzemo urukundo muri iki gihe cy’ikoranabuhanga.

Navuze ko ikoranabuhanaga ryaje ridufasha mu gusakaza urukundo aho abantu bashobora gukundana biciye mu ikoranabuhanga n’ubundi buryo dushobora gusakaza urukundo turikoresheje, ibyiza byarwo ndetse ko hashobora kubamo n’ingaruka iyo abantu batabyitayeho neza.”

Yavuze ko igitabo Love, Across All Languages: A Global Journey’ kimaze kugera mu bihugu bisaga 45 ku Isi. Igitabo aheruka gusohora cy’amapaji 64 ari na cyo cya mbere yari asohoye, ni icyo yise The Name Above All (Izina Risumba Ayandi) cyacapiwe mu Rwanda, mu nzu y’icapiro izwi ku izina rya New Point Printing.

Ni igitabo yandikiye muri Kenya, akaba avuga ko cyamutwaye amafaranga atari make, utibagiwe igihe n’imbaraga.

Yari amaze igihe ateguza iki gitabo Love Across The World kimaze kugera mu bihugu 45

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.