× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Power of the Cross Ministries yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Category: Ministry  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Power of the Cross Ministries yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Ku wa 22 Nyakanga 2025, itsinda rya Power of the Cross Ministries ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Kuri uwo munsi, abagize itsinda basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Iyi gahunda ibaye nyuma y’igiterane gikomeye "Haracyari Ibyiringiro", Power of the Cross Ministries iherutse gukorera i Kimironko ku wa 20 Nyakanga 2025, kigamije guhumuriza abihebye, kongera icyizere mu mitima ya benshi ndetse no kwibutsa ko Imana idahwema gukiza no kubabarira.

Ubwo bari bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva hatangiye kubibwa amacakubiri yazanywe n’abakoroni b’Ababirigi kugeza ihagaritswe n’ingabo za RPF Inkotanyi muri Mata 1994.

Aba baririmbyi beretswe ibimenyetso bifatika bya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo imibiri y’abavukijwe ubuzima, amafoto, ubuhamya, n’imyenda n’ibindi. Byari iby’amarangamutima menshi—nk’uko umwe mu bari bahari, Joe, inshuti y’umuryango wa Power of the Cross Ministries, yabivuze: “Byari bigoye kuvuga ijambo na rimwe nyuma yo kubona ibyo abantu banyuzemo. Amarangamutima yarushije amagambo imbaraga.”

Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaherekeje Maurice Ndatabaye, Umuyobozi Mukuru wa Power of the Cross Ministries ku rwego rw’isi bazana mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri n’igice yari amaze aba muri Amerika ataragaruka gusura u Rwanda.

Maurice yashimye ubwitange bwa Clementine, umwe mu banyamuryango ba Power of the Cross wamaze igihe kinini ayobora urugendo rwo gusura urwibutso, abasobanurira amateka kandi akabereka ahari ibimenyetso, kandi ku Gisozi hashyinguwe mama we hamwe n’abandi bo mu muryango we bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Maurice yamushimiye amwibutsa uburyo bahuriye mu rusengero kuva mu 2004, ari bwo bamenyanye, ati: “Clementine, komeza ukomere. Wanakomeye kuva kera.”

Clementine yagaragaje ko urwo rugendo rutari urusanzwe kuri we, kuko mama we ari mu bashyinguye ku Gisozi. Yavuze ko se yitabye Imana mbere ya Jenoside, nyina agahitanwa na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ubwo we yari afite imyaka 3 gusa. Abo basengana, barimo abo muri Power of the Cross, bamubereye nk’abo mu muryango.

Ati: “Nubwo nabuze umuryango wanjye, kwakira Kristo byatumye ntaheranwa n’agahinda. Ibihe by’ibikomere twanyuzemo ntibizarambe. Turwanye abagipfobya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga. Nizeye ko umuntu wese wasuye uru rwibutso atapfobya.”

Manowa Ntisinzira, uhagarariye Power of the Cross Ministries mu Rwanda, na we yasangije abantu ubuhamya bwe bukomeye: “Izina ryanjye ni Ntisinzira. Papa yampaye iri zina nyuma yo gutakaza abavandimwe be 11 na se muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yari azi ko atazongera kugira umuryango, ariko Imana ntiyasinziriye, yamuhaye kubaho no kugira umuryango. Ubupfubyi n’ibindi bibazo ntibituma Imana isinzira. Haracyari ibyiringiro.”

Yibukije ko icyatumye bamwe basigara ari ukugira ngo basigasire ubuzima, bakosore ibitagenda, kandi bakomeze ubutumwa bwo kubaka igihugu cy’amahoro.

Nk’uko Power of the Cross Ministries yabitangaje no ku mbuga nkoranyambaga zabo, urwo rugendo rwari urw’icyubahiro n’icyigisho gikomeye. Bashyize indabo ku mva ishyinguwemo abarimo mama wa Clementine banasaba ko abantu bose bakomeza guharanira amahoro n’ubumwe.

(“We visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi. We honor and remember the victims of the 1994 Genocide against the Tutsi. Kwibuka, Never Forget, Haracyari Ibyiringiro”)- Ni bwo butumwa buri ku rubuga rwabo rwa Instagram.

Itsinda ryose ryagaragaje ko uyu munsi wari wihariye, kandi ushimangira ubutumwa bw’igiterane cya “Haracyari Ibyiringiro” cyabaye ku wa 20 Nyakanga 2025 i Kimironko.
Maurice Ndatabaye yasoje agira ati: “Amateka ntakwiye kuba amagambo gusa. Agomba kudufasha guhindura ejo hazaza. Nubwo hari ibihe bibi, haracyari ibyiringiro.”

Urugendo rwo gusura urwibutso rwabaye umusemburo w’icyizere kuri bamwe barimo Manowa. Clementine, n’abandi banyamuryango. Urwo rugendo rwibukije abari bahari ko kubaho nyuma y’amage bisiga inshingano.

Power of the Cross Ministries ikomeje kugaragaza ko umurimo w’Imana ujyana no kubiba urukundo, guhumuriza abababaye no kwigisha iby’ukuri.

Mu minsi ya Nyakanga 2025, Power of the Cross Ministries yagaragaje ibikorwa by’ivugabutumwa n’ineza byuzuyemo insanganyamatsiko yabo y’uyu mwaka, “Haracyari Ibyiringiro”, binyuze mu gufasha abatishoboye, gusura urwibutso no gutegura igiterane cy’ihumure n’agakiza.

Ku wa 6 Nyakanga 2025 batangije ibikorwa byo gufasha abana bato, aho batanze ibikoresho by’ishuri ku bana 100 bo ku kigo cya E.P. Cyeru, giherereye mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.

Ku wa 16 Nyakanga, berekeje mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rugalika, aho bagabiye inka enye imiryango ine itishoboye ku bufatanye n’abaterankunga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gikorwa cyari kigamije kongerera abaturage ubushobozi, bikajyana no kubaha icyizere cy’ejo hazaza. Abayobozi b’inzego z’ibanze na Power of the Cross bashimangiye ko inka zizatanga umusaruro uhamye mu mibereho y’abazihawe.

Power of the Cross Ministries, imaze imyaka 18 ikorera mu Rwanda no hanze yarwo, yagaragaje ko ubutumwa bwiza burushaho kugira imbaraga iyo buherekezwa n’ibikorwa by’urukundo. Nk’uko Manowa yabivuze: “Ivugabutumwa ryiza rigaragarira mu bikorwa”.

Power of the Cross Ministries iri mu mwaka wo gutanga icyizere ko "Hakiri Ibyiringiro," ikaba ari yo mpamvu basuye urwibutso rwa Jenoside mu rwego rwo kugaragaza ko Hakiri Ibyiringiro na nyuma yo kubura abantu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.