× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Asanzeyo Dr. Alga! Christophe Ndayishimiye agiye guturagira i Burayi isezerano ry’imyaka 10

Category: Ministry  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Asanzeyo Dr. Alga! Christophe Ndayishimiye agiye guturagira i Burayi isezerano ry'imyaka 10

Nyuma ya Israel Mbonyi na Aline Gahongayire, Christophe Ndayishimiye agiye kuzenguruka u Burayi.

Umuramyi Christophe Ndayishimiye yatumiwe mu bitaramo bikomeye i Burayi, bizabera mu bihugu bitatu ari byo: Ububirigi, Sweden na Danemark. Ni ibitaramo bizatangira kuwa 01/09/2024 bisozwe kuwa 08/09.

Aganira na Paradise, Christophe Ndayishimiye yavuze ko urugendo rwe ruteguye neza cyane. Yagize ati: "Ni urugendo ntari niteze uyu mwaka ariko ni urugendo nifuje cyera mu muhamagaro".

Yunzemo ati: "Ni kenshi nabyifuje ariko bikanga ariko nategereje igihe cy’Imana kuko ni umugisha ukomeye gutegereza isaha y’Imana."

Ni ibitaramo yatumiwemo bigizwemo uruhare rukomeye n’umuramyi Fortran Bigirimana uri gutegura igitaramo tariki 31/08/2024. Nyuma yo gutaramana na Fortran Bigirimana, biteganyijwe ko Christophe Ndayishimiye azagaragara mu gitaramo cye bwite kizaba kuwa 01/09/2024 kikazabera mu gihugu cy’u Bubirigi.

Nyuma y’iki gitaramo, akaba azerekeza mu gihugu cya Sweden aho azataramana n’abatuye muri iki gihugu mu gitaramo cyo kuwa 07/09/2024. Uyu muramyi akazasoreza ivugabutumwa mu gihugu cya Denmark le 08/09/2024.

Abajijwe uko yakiriye ubu butumire, Christophe Ndayishimiye yagize ati: "Nabwakiriye neza cyane binyereka ko Imana iri kumwe nanjye mu muhamagaro".

Yakomeje ati: "Nabonaga ko wenda ibi bikwiye abandi baramyi b’ibikomerezwa nkumva ko igihe cyanjye gishobora kuba kitaragera ariko Imana yo ireba umuhamagaro ikabona ko ari mugari."

Usanga abarokore benshi iyo isezerano risohoye rivamo gushima Imana bakuzura umunezero ndetse bakanezererwa Imana. Abajijwe niba kuzenguruka amahanga ntacyo Imana yari yarabimubwiyeho yagize ati: "Imana yari yarabimbwiyeho".

"Nkaba nari ntegereje isaha yayo dore ko narebaga nkabura inzira". Yavuze ko ibi bitumye arushaho kubona ko Imana asenga ari iyo kwizerwa kuko isezeranya igasohoza. Yavuze ko iri sezerano yari arimaranye imyaka 10 yose.

Uyu muramyi agiye gutaramira i Burayi asangayo Aline Gahongayire [Dr. Alga] umaze iminsi myinshi mu gihugu cy’u Bubirigi. Aline Gahongayire kuri ubu aritegura gutaramira abakunzi be mu bitaramo bizabimburirwa n’icyo kuwa 05 Ukwakira 2024 i Bruxelles ahitwa "Thon Hôtel Bristol Stéphanie".

Christophe Ndayishimiye yavuze ko Aline Gahongayire ari umwe mu bazitabira igitaramo cye kizabera mu gihugu cy’u Bubirigi. Avuga kuri Aline Gahongayire, yavuze ko ari inshuti ye cyane akaba akomeje no kumufasha mu gutegura uru rugendo rwo mu Bubirigi.

Christophe Ndayishimiye ni umuramyi utuye mu gihugu cy’u Rwanda ariko ukomoka i Burundi. Iyo uganiriye n’abanyamakuru bakomeye muri Gospel bakubwira ko ari umwe mu baramyi beza bakorera ivugabutumwa mu karere k’ibiyaga bigari muri iyi myaka 10 ishize.

Abenshi bakaba bahuriza ku ijwi rye ryiza rimifasha kuririmba neza mu buryo bwa live (Ni inshuti y’uruhimbi cyane). Ni umwe mu banditsi badateza impaka bitewe n’uko umukono we ufite itandukaniro.

Hejuru y’ibyo ni umwe mu bantu bafatwa nk’abana beza bitewe n’umutima wiyoroshya agira (afite umutima wa zahabu). Abenshi mu bamuzi bakubwira ko guhera mu bwana bwe yari inshuti y’akarago akaba akunda kwibera mu bihe byiza byo gusenga.

Ni umunyadushya ubanza yanavamo umunyamideri mwiza!!

Ku itariki 18 Gashyantare 2024, Christophe Ndayishimiye yakoze igitaramo cya mbere mu Rwanda. Muri iki gitaramo akaba yarageneye buri wese wakitabiriye impano. Ni igitaramo cyabereye mu rusengero rwa New Life Bible Church Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Muri iki gitaramo akaba yari yatumiyemo Prosper Nkomezi, Irimbere Jean Christian, Apotre Appolinaire wamushyigikiye mu rugendo rwo kuba umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana, bamenyanye ataratangira kuririmba.

Ubwo yateguraga iki gitaramo cyiswe "Aca Inzira Live Concert", Christophe Ndayishimiye yavuze ko kizamufungurira inzira, agatangira no gukorera ibindi bitaramo hirya no hino mu Rwanda, dore ko nubwo akorera umurimo we muri iki gihugu yavukiye mu Burundi. Nyamara yari afite iyerekwa dore ko ibyo yavuze byasohoye ga!

Uyu muramyi akunzwe mu ndirimbo zirimo "Uri Uwera" yakoranye na Prosper Nkomezi, "Unyobore" yakoranye na Gaby Kamanzi, "Urashoboye", "Yesu ni ryo Zina" yakoranye na Bosco Nshuti ikaba imaze icyumweru isohotse n’izindi.

Christophe Ndayishimiye ategerejwe i Burayi mu bitaramo bikomeye

Uburayi bugenderewe n’Imana binyuze mu mukozi wayo Christophe Ndayishimiye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.