Igiterane ngarukamwaka ’All Women Together’ cya Women Foundation Ministries, cyongeye cyagarutse ndetse hamaze kumenyekana itariki kizaberaho.
Women Foundation Ministries itegura All Women Together/Abagore Twese Hamwe, iyoborwa na Apotre Alice Mignonne Umunezero Kabera usanzwe ari n’Umushumba Mukuru w’Itorero Noble Family Church. Amakuru Paradise.rw yamenye ni uko igiterane cyo muri uyu mwaka kizaba tariki 8-11/08/2023.
Women Foundation Ministries (WFM) ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, wabonye izuba mu 2006. Ufite intego yo kubaka umuryango binyuze mu mugore. Mu bikorwa ngarukamwaka bya WFM harimo n’igiterane gikomeye cyitwa All Women Together, mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye "Abagore Twese Hamwe".
All Women Together ifite insanganyamatsiko igira iti “From Victims to Champions” mu kinyarwanda bikaba bisobanuye “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi” Ijambo ry’Imana rigenderwaho muri iki giterane riri mu gitabo cya Zaburi 68:12, havuga ngo “Umwami Imana yatanze itegeko abagore bamamaza inkuru baba benshi”.
Ni igiterane kiba buri mwaka, kikaba kirangwa n’ubuhamya budasanzwe, kuramya Imana, kumva ijambo ry’Imana, gusubizwamo ibyiringiro ndetse no guhana imbaraga mu bifatika hagati y’abagore ibihumbi baba bakitabiriye iki giterane buri mwaka.
All Women Together iheruka kubera muri Kigali Convention Center, imaze kuba ubukombe mu Karere ndetse na Afrika yose kuko ijya kuba abantu ibihumbi n’ibihumbi bategerezanyije amatsiko menshi igihe izabera. Imaze gutumirwamo abagore bakomeye muri Afrika, nka Pastor Jessica Kayanja (Uganda), Pastor Grace Kapswara (Zimbabwe);
Pastor Joelle Kabasele (Congo Kinshasa), Mercy Masika (Kenya), Servante Ontine Day Yapo (USA), Rev Jeanne Monney (Ivory Cost), Pastor Germaine Ilunga Sakombi (DRC), Pastor Funke Felix Adejumo (Nigeria), Rev. Kathy Kiuna (Kenya), Christina Shusho (Tanzania) n’abandi.
All Women Together yagarutse!!
Turagitegereje turi benshi