× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pope Leo XIV yavuze ko ntakuzongera kwihanganira ihohoterwa muri Kiliziya Gatolika

Category: Pastors  »  4 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Pope Leo XIV yavuze ko ntakuzongera kwihanganira ihohoterwa muri Kiliziya Gatolika

Papa mushya wa Kiliziya Gatolika, Leo XIV, yatangaje ko nta na rimwe Kiliziya izihanganira ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa mu muryango wayo, cyane cyane rishingiye ku gusambanya abana n’abatagira kivura.

Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga yo kurinda abana n’abafite intege nke yabereye muri Filipine muri iki cyumweru.

Mu butumwa bwe bwashyikirijwe abari bitabiriye inama yabereye muri Angeles City, Papa Leo XIV yavuze ko Kiliziya ari “urugo rw’umwuka” bityo ikaba igomba kurangwa no kurinda buri wese uyirimo, cyane cyane abana n’abantu bafite intege nke.

Yagize ati: “Nongera gusaba ko hatabaho na busa kwihanganira ihohoterwa iryo ari ryo ryose muri Kiliziya. Paruwasi n’ibikorwa byose bya Padiri bigomba bihesha Imana icyubahiro, kandi tugaharanira kurinda ‘aba bato b’Umwami.’”

Iyo nama yari iyobowe na Komisiyo ya Papa ishinzwe kurengera abana, ku bufatanye n’Inama y’Abepisikopi bo muri Filipine n’abandi bafatanyabikorwa.

Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutumwa bwacu bwo Kurinda: Urugendo rw’Icyizere n’Impuhwe.” Yitabiriwe n’abayobozi b’amadini, inzobere n’amashyirahamwe aharanira ko habaho imikorere isobanutse mu kurwanya ihohoterwa mu Kiliziya.

Ariko n’ubwo hari byinshi byakozwe, amatsinda aharanira uburenganzira bw’abahohotewe ntiyari yishimiye ibikorwa bya Papa ku kigero gihagije.

Ishyirahamwe SNAP ryavuze ko hari abapadiri bakomeje gukora ubutumwa mu gihe bashinjwa ibyaha byo guhohotera abana, ndetse abandi bagashinjwa kubakingira ikibaba, bagahabwa imyanya ikomeye.

Umupapa mushya watowe, Papa Leo XIV, i Vatican ku wa 8 Gicurasi 2025

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.