Poly Turikumwe umwe mu bahanzi bakomeje gutanga umwitangirizwa mu mwaka wa 2025 yasohoye indirimbo "Umugish" iri mu ndimi zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa na Lingara"!
Muri iyi ndirimbo "Umugisha" iri mu njyana ya Lumba, Poly Turikumwe agira ati: "Hari ubwoko Imana yahaye umugisha, hari ubwoko Imana yahinduriye amateka, niba uri umwe muri abo udufashe gushima!!".
Aganira na Paradise, Poly Turikumwe yavuze ko abantu bamenye Kristo bakamwakira nk’umwami n’umukiza wabo ari ubwoko butavumika, ari ishyanga riruta ayandi.
Yifashishije Inkuru za Balamu washatse kwifashisha Balaki mu kuvuma Abisiraeli bikarangira Imana ishyize mu kanwa ke amagambo yo kubahesha umugisha.
Kubara 23:8 "Navuma nte abo Imana itavumye? Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye?"
Uretse kuba uyu muramyi afatwa nk’umwe mu bafite ukuboko guteye ipasi mu myandikire, ni umwe mu baramyi bazwiho kwigirira icyizere. Ibyo bituma ibyo atekereje gukora byose bimubera byiza.
Siwe ahubwo ni Kristo umurimo, niyo mpamvu iteka afashwa n’ijambo rigira riti: "Nshobozwa byose na Kristo umpa Imbaraga"!
Mu byo yashobojwe harimo igitaramo cy’akataraboneka yakoreye mu karere ka Musanze. Ni igitaramo yise "Ugira neza Album Launch", cyabaye tariki ya 04 Ukuboza 2022 kuri Zion Temple Musanze kuva saa munani z’amanywa.
Kwinjira byari Ubuntu bugeretse ku bundi ku bantu bose. Poly yari kumwe n’abaramyi b’ibyamamare barimo Dominic Ashimwe, Prosper Nkomezi, Vincent Hodali na Leo Touch.
Iyi ndirimbo ye nshya "Umugisha" isohotse mu gihe hari hashize igihe gito yakiriwe mu kibuga n’ abakunzi ba Gospel nyuma yo kumara imyaka myinshi yaraburiwe irengero. Mu kugaruka yasohoye iyitwa "Arankunda" yasamiwe hejuru.
Poly Turikumwe yakoze indirimbo iri mu ndimo eshatu