× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Perezida Paul Kagame yongeye kwihanangiriza abemera inyigisho z’amadini z’ubuyobe

Category: Leaders  »  15 hours ago »  Jean d’Amour Habiyakare

 Perezida Paul Kagame yongeye kwihanangiriza abemera inyigisho z'amadini z'ubuyobe

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bitumvikana uburyo Abanyarwanda nk’abantu banyuze mu mateka akomeye bashobora kwemera inyigisho z’amadini z’ikinyoma mu buryo bw’ubuhumyi, kandi babona ko zishobora no kubasubiza mu bihe bibi banyuzemo.

Ibijyanye n’inyigisho z’ubuyobe z’amwe mu madini Perezida Kagame yazigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024, muri Kigali Convention Centre, ubwo yitabiraga amasengesho ngarukamwaka yo gusengera Igihugu azwi nka ‘National Prayer Breakfast’.

Ni amasengesho abaye nyuma y’iminsi mu Rwanda habaye igikorwa cyo gufunga zimwe mu nsengero zitujeje ibisabwa, haba mu buryo bw’imyubakire n’inyigisho.

Ni ingingo Perezida yagarutseho, agaragaza ko atumva uburyo Abanyarwanda bongeye kwisanga muri iki kibazo, ku buryo byageze aho hafatwa icyemezo cyo gufunga insengero.

Yagize ati: “Ibintu biheruka, bijyanye no gufunga insengero, byarangiye bibaye nk’icyateye u Rwanda. Ndibuka igihe twigeze kugira inzige zigatera u Rwanda abantu tugashaka uko turwana n’inzige zangije imyaka, nabyo byarazamutse biba nk’aho u Rwanda twatewe n’inzige, kubera iki?”

Yasobanuye agira ati: “Abayobozi b’igihugu muri politike, ibintu nk’ibi bibaho bikagera kuri ruriya rwego uriho, uyobora abantu? Cyangwa ni izina wikoreye gusa ridafite icyo rivuze?

Kandi ibi byigeze kuba n’ikindi gihe ndetse turabiganira bisa nk’aho bigiye gushyirwa mu buryo, ngira ngo byarangiriye aho twabiganiriye […] birangije abayobozi turiryamira, ntabwo ari abayobozi ba politike gusa mvuga, ndavuga n’abayobozi b’amadini turi hano.”

Perezida Kagame yavuze ko imikorere nk’iyi aho umuntu abyuka agashinga urusengero kubera ubukene idashoboka agira ati: “Mumbwire ukuntu buri wese aho azajya ashakira azajya avuga ngo ariko murabizi, nakennye ariko hari uburyo bumwe umuntu ashobora gukoreramo amafaranga butanavunnye, bati ’ni ubuhe se?’

Umwe akabwira undi ati ’ariko reka dushyirehho idini turyite uko dushaka, wowe uzajya wakira amaturo, njyewe nzajya nigisha’, undi ati ’ibyo gusa?’ Bagatangira bakazerera mu Rwanda, ndetse bakabisiga ko byanahawe umugisha […] ibyo nabyo bikitirirwa kubonekerwa.”

Yongeyeho ati: Ibi mvuga murabizi ko biriho, ko byabayeho, ntabwo ari byo mpimbye mushaka nababwira n’amazina. Ubwo bakajya mu gikari cyangwa bagashyiraho igisharagati abantu bakajya baza, ibyo bakora simbizi."

Yashimangiye ko kimwe mu bitera iki kibazo harimo n’inyungu z’amafaranga, gusa hari n’ibindi bigoye kubisobanura.

Ati “Byose birimo amafaranga ariko hari n’ibindi udashobora kumva ko birimo inyungu y’amafaranga. Ariko uzi kubwira abantu ngo muze narabonekewe, mujye mwurira ibiti mujye mu mashami yabyo kuko igihe wazamutse uba uri hafi y’Imana.

Abandi bagashora abantu mu buvumo ngo mugende nimugera aho kure mwumva umwuka utangiye guhera, muraba mwagiye mu wundi mwuka, bigakorerwa abantu ibihumbi amagana mu gihugu muyoboye mwebwe baba ab’amadini cyangwa abo muri Leta.”

Yakomeje avuga “Hari abandi bafite ibintu bigisha abantu bababwira ngo uguca karande, ngo ni ugutandukanya imiryango, ugatandukanya abana n’umuryango, ugatandukanya umugabo n’umugore.”

Yasabye Abanyarwanda kwirinda ubwo buyobe bw’abantu bashinga amadini bagamije gushaka imibereho, bikarangira bariye imitungo yabo mu bujura bitirira Imana.

Paul Kagame mu masengesho yo gusabira Igihugu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.