Hasohotse indirimbo nshya "Amahoro masa" y’umuramyi Felix Muragwa yakoranye na Diane Nyirashimwe uzwi cyane muri Healing Worship Team, True Promises za Zebedayo Family. Iyi ndirimbo yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo.
"Amahoro masa, ubutumwa burimo, icya mbere abantu bagomba guhanga amaso Uwiteka, kandi bagakomeza kuyizera. Uwemera Imana, azaba amahoro masa kandi azamurinda amajya n’amaza". Felix Muragwa aganira n’umunyamakuru wa Paradise.rw.
"Tumbira Yesu, umuhange amaso wenyine, ni we isi ya none ikeneye. Rekera aho kurira, rekera aho kwiganyira, ibibazo byawe byose, bimuharire. Intambara zawe zose nazo arazishoboye, zimuharire". Amwe mu magambo agize iyi ndirimbo ya Felix na Diane.
Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo "Amahoro Masa" yakozwe na Boris w’i Kigali ndetse na Yannick wo muri Dalllas muri Amerika.
Felix Muragwa atuye muri Amerika akaba ari naho akorera umuzik. Iyi ndirimbo ye nshya yakozwe mu buryo bwa ’Live Recording’ mu gitaramo yakoze kuwa 27/08/2022 mu Mujyi wa Austin muri Texas aho yari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo na Diane Nyirashimwe.
Abandi bakozi b’Imana yari kumwe nabo ni Rev. Cyungura Prosper, Eric Nkuru na Naboth Kalembire, Abayumbe na Insense of Praise and Worship Team.
Ni inzozi zibaye impamo kuba akoranye indirimbo na Diane afata nk’umuramyi mwiza "abantu bakunda kandi bishimira". Avuga ko Imana yatoranyije Diane kugira ngo "agabure ibyayo".
Diane wakoranye indirimbo na Felix Muragwa, ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel, akaba yaramenyekaniye muri Healing Worship Team na True Promises Ministries. Nyuma yo kujya gutura muri Amerika, ubu ari kubarizwa muri Asaph Dallas-Fort-Worth.
Paradise.rw ifite amakuru avuga ko uyu muririmbyikazi w’icyamamare ari gusengera ibijyanye no kuba yatangira kuririmba ku giti cye. Nta kintu na kimwe aravuga kuri aya makuru, gusa birashobika ko atari kera.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "AMAHORO MASA" YA FELIX MURAGWA FT DIANE