× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Rugamba Erneste yasabye abantu kudakomeza kumwitiranya na Rugamba Ernest w’umuhanzi

Category: Pastors  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Pastor Rugamba Erneste yasabye abantu kudakomeza kumwitiranya na Rugamba Ernest w'umuhanzi

Pastor Rugamba Erneste, umushumba w’itorero akaba n’umujyanama w’ingo, yasabye abantu kudakomeza kumwitiranya na bazina we Rugamba Erneste w’umuhanzi.

Mu minsi ishize, izina Rugamba Erneste ryakomeje kumvikana cyane mu itangazamakuru no mu ruhando rw’umuziki wa Gospel, bituma abantu benshi bibaza niba uwo babona mu mashusho y’indirimbo zo kuramya Imana ari we umwe bumva mu biganiro byimbitse by’umuryango ku maradiyo no kuri televiziyo.

Uku kwitirana kw’amazina yabo yombi kwatumye hakenerwa gusobanurwa mu buryo bwimbitse kandi bunoze uko aba ba Rugamba Erneste bombi batandukanye, n’ubwo basangiye izina n’umuhamagaro wo gukorera Imana n’umuryango nyarwanda.

Rugamba Erneste: Umuhanzi wa Gospel uri kuzamukana imbaraga

Rugamba Erneste w’umuhanzi ni umwe mu baramyi bari kuzamuka neza mu muziki wa Gospel nyarwanda, by’umwihariko mu mwaka wa 2026, aho yiyemeje gukoramo cyane.

Yongeye kwibutsa abakunzi b’umuziki w’Imana ubutumwa budashira, asubiramo indirimbo yo mu gitabo cya Gospel yitwa “Nabonye Umukunzi Mwiza” (No.115), indirimbo imaze imyaka myinshi ikoreshwa n’amatorero atandukanye kubera ubutumwa bwayo bw’ihumure, urukundo n’icyizere.

Uyu muhanzi asobanura ko iyi ndirimbo igaragaza urukundo rw’Imana rutagereranywa n’urw’abantu, urukundo rukiza imitima, rukaruhura abananiwe, rukongera ibyiringiro ku bari mu bihe bigoye.

Impamvu yo kuyisubiramo, nk’uko yabibwiye Paradise, ni uko yumvaga ari ngombwa ko ubutumwa bwayo bugera ku bantu mu majwi mashya no mu buryo bwa none, ariko butagize icyo butakaza ku gitekerezo cyabwo cy’ibanze.

Mu rwego rwo gukomeza uyu murongo, Rugamba Erneste w’umuhanzi yasohoye kandi indirimbo nshya yitwa “Hari Imana” ku wa 1 Gashyantare 2026, indirimbo yakiriwe neza n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo na BTN TV.

Iyi ndirimbo yubakiye ku Byanditswe Byera byo muri Yesaya 49:15–16, bishimangira ko Imana itibagirwa abantu bayo, kabone n’iyo abantu babatererana.

Uyu muhanzi abarizwa muri Washington DC aho yiga muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu cyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ubwubatsi.

N’ubwo ari mu masomo asaba imbaraga nyinshi, akomeje kwitangira umuhamagaro we wo kuririmbira Imana, aharanira ko umuziki wa Gospel uba umuyoboro w’ihumure n’ukwizera ku bantu bose.

Pastor Rugamba Erneste: Umushumba, umujyanama w’umuryango n’umuntu uzamura impano

Ku rundi ruhande, Pastor Rugamba Erneste ni umushumba w’itorero, umujyanama w’umuryango, umunyamakuru wa Paradise ndetse n’umugabo wagize uruhare mu gushyira itafari ku mpano zimaze kumenyekana mu Rwanda.

Asengera muri Living Word Temple, aho ayoborwa na Bishop Karagire Canisius. Yamenyekanye cyane mu biganiro byibanda ku mibereho y’umuryango, ubuyobozi mu rugo n’indangagaciro, abinyujije mu itangazamakuru ritandukanye.

Yagize uruhare rugaragara mu biganiro nka “Mu Gitondo cy’Umuryango” kuri Radio Umucyo, no mu kiganiro cy’umuryango kuri Radio y’Igihugu cyatangwaga ku wa Gatanu.

Yanakoranye n’abanyamakuru n’abayobozi b’ibiganiro bazwi barimo Mukandemezo Colletha na Uwineza Clarisse uzwi nka Clara, mbere y’uko akomeza gutanga umusanzu we kuri BTN TV mu kiganiro “Tuzubake” kiyobowe na Dr. Shangazi Jane.

Ibi biganiro byatumye Pastor Rugamba Erneste amenyekana nk’umujyanama w’umwuga mu byerekeye urushako n’imibereho y’umuryango, aho yifashisha indangagaciro z’iyobokamana, umuco nyarwanda n’ubumenyi bwo mu buzima busanzwe.

Impamvu yo kwitiranywa n’umuhanzi Rugamba Erneste

Kwumvikana kw’izi nyito zombi byatumye abantu benshi bibaza niba umuhanzi w’indirimbo zihumuriza imitima ya benshi ari we umwe uvuga mu biganiro by’umuryango.

Pastor Rugamba Erneste asobanura ko umuhanzi Rugamba Erneste ari umuhungu we mu rwego rw’umuhamagaro, akamufata nk’umwana yareze mu by’umwuka, amushyigikira kandi amutoza mu rugendo rwe rwo kuririmbira Imana.

Yagize ati: “N’ubwo dusangiye amazina, bitandukanye n’uko bamwe babitekereza. Nge ndi umubyeyi n’umwana mu murimo w’Imana. Sinabona impamvu yo kudashyigikira uwo duhuje izina, nk’uko nabikoze no ku bandi bahanzi n’amakorari atandukanye nafashije gukura no kumenyekana.”

Atanga ingero zifatika zirimo Kanoheri Ruth, yamubonye akiri umunyeshuri mu kigo cya FAWE Girls School ku Gisozi, amufasha kugera kuri Radio Umucyo kugeza ageze ku rwego rw’umuhanzi uzwi.

Yanagarutse kuri Israel Mbonyi, aho indirimbo ze zakinwaga kuri Radio Umucyo akiri umunyeshuri mu Buhinde, mbere y’uko aba umwe mu bahanzi bakomeye ba Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.

Yavuze kandi ku ruhare yagize mu gufasha Korari Vuzimpanda Family yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi i Nyamirama mu Karere ka Kayonza, ikava mu cyaro igahinduka imwe mu makorari azwi kandi akomeye.

Mu by’ukuri, Rugamba Erneste si umuntu umwe ufite isura ebyiri, ahubwo ni abantu babiri batandukanye basangiye izina, umuhamagaro n’intego yo gukorera Imana n’umuryango nyarwanda.

Umwe ni umuhanzi wa Gospel uri kuzamuka, wibanda ku kuririmba no gusangiza ubutumwa binyuze mu muziki; undi ni umushumba, umujyanama w’umuryango n’umufasha mu kuzamura impano, witanze mu kubaka abantu n’Igihugu binyuze mu nyigisho n’ubujyanama.

Kumenya iri tandukaniro ni ingenzi kugira ngo buri wese ahabwe agaciro gakwiye mu murimo we, no kugira ngo impano zitandukanye z’Imana zidakomeza kwitiranywa, ahubwo zishyigikirwe mu murongo wazo bwite.

Pastor Rugamba Erneste: Umushumba, umujyanama w’umuryango n’umuntu uzamura impano

Rugamba Erneste: umuhanzi wa Gospel uri kuzamukana imbaraga

Reba indirimbo ye Hari Imana kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

RUGAMBA URAKOZE KUDUHUMURIZA UGIRA :

TWIKIHEBA Imana irahari
Naho abantu badutererana ariko yo Ntitureka kdi ntidusiga .ihorana natwe ibihe byose.

Courage courage.Senga cyane ,ukore cyane wige cyane uzaba Intwali.

Cyanditswe na: Mukadusabe claudine  »   Kuwa 05/02/2026 17:08