Pastor Ngoga Christophe, umuhanzi w’umuziki wa Gospel ufite impano idasanzwe, yasangije abakunzi be indirimbo nshya yise “Untware” anavuga ku mishanga ye y’ahazaza.
Iyi ndirimbo ifite intego yo gukangurira abantu guha ubuzima bwabo Imana ngo ibutware, bibagarurire umutuzo w’ukuri mu buzima bwabo.
Mu kiganiro yagiranya na Paradise, Pastor Ngoga yasobanuye ko iyi ndirimbo ari ubutumwa bukomeye bwo kwiyegurira Imana, kuko ari ho haturuka amahoro n’umutuzo nyakuri.
Yagize ati: “Indirimbo Untware igamije guhamagarira abantu kwiyegurira Imana no kwemera kuyoborwa n’Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi.”
Pastor Ngoga yanagarutse kuri album ye ya mbere, asobanura ko ari urugendo rwo kwiyemeza no kwiringira Yesu Kristo, akareka ubushake bwe bwite agakomera ku bumwe bwe n’Imana.
Yibukije Abakristu ko mu itorero ryabo bahora biga insanganyamatsiko y’uburyo bwo kwiyegurira Imana mu buryo bwuzuye, Total surrender to God.
Ku ruhande rw’umuziki wa Gospel, Pastor Ngoga yavuze ko atari injyana gusa, ahubwo ari ubutumwa bwubaka imitima y’abantu. Yagize ati: “Umuziki wa Gospel ni ubuhamya bukora ku mutima, bushobora gukiza imitima, kugarura abari baratakaye no gukomeza abacitse intege. Ni igikoresho cy’ihumure no gutanga icyizere, cyane cyane mu bihe bikomeye.”
Mu rwego rwo gushishikariza abantu kwemera Yesu Kristo, Pastor Ngoga yavuze ko ari we nzira yonyine ijya ku Mana no ku bugingo buhoraho, itanga amahoro nyayo kandi igakiza ibikomere byose by’umutima. Yakanguriye abantu kwakira Yesu, kuko ibyo bihindura ubuzima bwa muntu burundu.
Ku bijyanye n’imishinga ye, Pastor Ngoga yavuze ko akomeje gukora kuri album ye nshya, iriho izindi ndirimbo zose zigamije kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Uyu muhanzi n’umushumba icyarimwe arakangurira abakunzi be gukomeza gushyigikira umuziki wa Gospel, unafasha mu gukomeza umurimo w’Imana no gusakaza ubutumwa bwiza mu mitima y’abantu.
REBA INDIRIMBO NSHYA "UNTWARE" KURI YOUTUBE:
Pastor Ngoga yavuze ko umuziki we uri muri bimwe byatuma abantu benshi bamenya ubutumwa bwiza