× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Justin arashimira RIB kuba yamuhaye ubutabera, Prophet Nibishaka Theogene agafungwa

Category: Pastors  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Pastor Justin arashimira RIB kuba yamuhaye ubutabera, Prophet Nibishaka Theogene agafungwa

Pasiteri Justin na Nibishaka Theogene, bombi bakorera ku rubuga rwa YouTube nk’abavugabutumwa batumwe n’Imana, ariko Nibishaka Theogene watawe muri yombi ku itariki 28 Ukuboza 2023 ku isaha ya saa tanu z’amanywa, we ahamya ko ari umuhanuzi, nubwo ibyo yahanuriye mugenzi we w’umuvugabutumwa Pasiteri Justin n’abandi bimukozeho.

Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda, Pasiteri Justin Hakizimana yatangaje ko mu byatumye Nibishaka Theogene wiyita umuhanuzi afungwa, harimo n’ibyo yamuhanuriye.

Mu mezi abiri ashize, Nibishaka Theogene yagiye ku rubuga rwe rwa YouTube, nk’uko asanzwe abigenza, atangira kuvuga amagambo y’ubuhanuzi, icyo gihe yerekeza ku muryango wa Pasiteri Justin, ahanura igihe azapfira.

Yavuze ko nyuma y’iminsi 45, ni ukuvuga ukwezi n’igice, Pasiteri Justin we n’umwana we bazapfa. Yakomerejeho yihanganisha umugore we, amubwira ko agomba kubyakira agategereza urupfu rw’umugabo we mu kwezi k’Ugushyingo.

Uyu wahanuriwe Pasiteri Justin Hakizimana wavukiye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gisozi, mu Kagari ka Ruhango ariko kuri ubu akaba atuye mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, ari na ho akorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, yavuze ko acyumva ubwo buhanuzi we n’umuryango we bamaze igihe kitari gito bahangayitse, bategereje ko azapfa we n’umukobwa we.

Yarasenze, aza kumenya ko Imana y’Ukuri atari yo yamutumye, atekereza ko ubwo buhanuzi nibudasohora, Nibishaka Theogene ashobora kuzakoresha abagizi ba nabi bakabica, kugira ngo ubuhanuzi bukunde busohore cyangwa yamuca urwaho akamwiyicira ubwe, wenda akamutema.

Muri iyo minsi, yakoze impanuka gatatu kandi aterwa n’ibisambo inshuro irenze imwe. Byamuteye ubwoba, atekereza ko bishobora kuba binaterwa na Theogene. Byatumye ajya kuri RIB kugira ngo yishinganishe.

Yagize ati: “Naravuze nti Imana niba ari yo yamutumye nince ukuguru... Imana yanyeretse ko atari yo yamutumye, ndahaguruka ndavuga, kugira ngo aryozwe ibintu yamaze igihe avuga atobanga Abanyarwanda... Umuntu uhanura intambara kandi Igihugu kirinzwe?”

Prophet Nibishaka Theogene yahanuye byinshi birimo ko mu Rwanda hagiye kuba intambara, ko Pasiteri Ezéchiel na we ukorera ku rubuga rwa YouTube azapfa ndetse n’Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR Isaïe Ndayizeye ko azapfa, arenzaho no kumuharabika ko yatorotse Igihugu, agatorokana n’ibindi bintu bitari ibye n’ibindi.

Theogene yagiye atumirwa kuri channel ya YouTube yitwa Zaburi Nshya ngo avuge ku cyo Pasiteri Justin yakora kugira ngo ababarirwe atazapfa, asubiza ko nta kindi yakora uretse ko yamupfukamira akamusaba imbabazi. Bidatinze, Plaisir ukorera kuri Zaburi Nshya yabatumiye bombi, ariko nk’uko Justin abitangaza, Plaisir ntiyari yamubwiye ko Nibishaka Theogene ahari.

Icyo gihe Theogene yasengeye Pasiteri Justin apfukamye hasi, biba neza nk’uko yabyifuzaga. Gusa Justin avuga ko gusaba imbabazi apfukamye ari akamenyero kuri we kandi ko kuba yarapfukamye agasaba imbabazi atazisabaga Theogene kuko ntacyo bapfaga. Ahubwo muri rusange yazisabaga Imana kugira ngo koko nibiba impamo agapfa azage mu Ijuru.

Si uko yari ayobewe ko Theogene wiyita umuhanuzi atatumwe n’Imana ngo amuhanurire urupfu, ahubwo we yari azi ko niba umuntu afite ubushobozi bwo kuroga igihingwa ntigikomeze kwera, na we ashobora gupfa bitewe n’izindi mbaraga. Ibyo yifuzaga ko nibimubaho azapfa ari umukiranutsi.

Icyo gihe Theogene yamubwiye ko afite n’amajwi ye asambana, ibyahamirije Justin ko atatumwe n’Imana kuko nk’uko abivuga atari yarigeze asambana.

Nyuma yo guhanurirwa urupfu we n’umwana we, akabimenyesha RIB igasa n’aho ntacyo ibikozeho kuko yari ikiri mu iperereza, ku isaha ya saa kumi z’umugoroba wo ku itariki 28 Ukuboza 2023, yakoze ikiganiro kigaruka ku karengane ari gukorerwa na RIB ko kudahabwa ubutabera, nyuma yo guhangayikishwa n’umuntu agakomeza kwidegembya. Gusa ntiyari azi ko Theogene yatawe muri yombi saa tanu.

Akimara kumenya ko yatawe muri yombi abimenyeshejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, DR. Muranga B. Thierry, Justin yarishimye anavuga ko Nibishaka Theogene akwiriye no kuzamusaba imbabazi mu gihe azaba afunguwe kuko yamwandagaje, agafata ubutumwa avuga ko Imana yamugeneye akabushyira ku karubanda (kuri YouTube) kandi atari ananiwe kubimwibwirira ku giti cye.

Ku bijyanye no kuba Justin yakwandika ibaruwa isaba RIB Kubabarira Nibishaka Theogene mu gihe yaba asabye imbabazi, yagize ati: “Iyo ibintu byageze mu nkiko, urareka bigakemurwa n’inkiko. Nasaba imbabazi, ubutabera buzakora akazi kabwo... Agomba kubanza kugororwa, akigishwa,...”

Justin yavuze ko RIB itazihanganira umuntu wese ukora ibyaha yifashishije imbuga nkoranyambaga. Yagize ati “RIB irongera kwibutsa abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kwibuka ko icyo utakora mu bantu utagakwiye kugikorera ku mbuga nkoranyambaga. Uwo ari we wese, icyo yaba akora cyose, impamvu yaba yitwaza yose, igihe cyose ibyo yakoze bigize icyaha azahanwa n’amategeko.”

Icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha nigihama Nibishaka Theogene, azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

Ikindi cyaha akurikiranyweho cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda nikimuhama, azahanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.