× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Desire Ntwayingabo ategerejwe mu Rwanda mu kumurika ibitabo bye bibiri

Category: Pastors  »  3 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Pastor Desire Ntwayingabo ategerejwe mu Rwanda mu kumurika ibitabo bye bibiri

Pastor Desire Ntwayingabo agiye kumurika ibitabo bibiri bigamije gukomeza Abakristo mu rugendo rw’umwuka.

Pastor Desire Ntwayingabo, umushumba wa Penuel Church of the Nazarene, agiye kumurika ku mugaragaro ibitabo bibiri yanditse birimo inyigisho zigamije gufasha Abakristo n’abayobozi b’amatorero gukura mu buryo bw’umwuka.

Iki gikorwa kizaba ku wa 21 Kamena 2026 guhera Saa Kumi z’umugoroba, kibere kuri Calvary Wide Fellowship Ministries, aho azamurikira ibitabo yise “Umutima w’Umushumba” na “Urugendo rwo Gukura mu Mwuka”.

Pastor Ntwayingabo yavuze ko ibi bitabo bikubiyemo inyigisho n’ubunararibonye bishobora gufasha Abakristo gukomera mu kwizera ndetse n’abashumba kurushaho kunoza umurimo wabo.

Muri iki gikorwa hazitabira kandi abakozi b’Imana bafite ubunararibonye mu nyigisho no kwandika ibitabo barimo Rev Dr Antoine Rutayisire, Apotre Christophe Sebagabo, Dr Nyagaju na Pastor David Rutanga, bazatanga ubutumwa n’ubuhamya buzaba bugamije kubaka abazacyitabira.

Pastor Desire Ntwayingabo, uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ategerejwe mu Rwanda aho azahurira n’Abakristo, abashumba n’abayobozi b’amatorero bazitabira iki gikorwa cyo kumurika ibitabo bye ku nshuro ya mbere.

Yasabye abantu bose kuzitabira ari benshi, agaragaza ko ibi bitabo birimo inyigisho zafasha benshi mu rugendo rwo gukura mu Mwuka no gukorera Imana neza.

Iki gikorwa kizaba kandi umwanya wo guhura n’umwanditsi, kumenya byinshi ku butumwa bukubiye muri ibi bitabo no kubibona ku mugaragaro bwa mbere mu Rwanda.

Pastor Desire Ntwayingabo uba muri Amerika, ategerejwe mu Rwanda kumurika ibitabo bye bibiri

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.