× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Christian Gisanura yatangije urugendo rwo gukomeza imiryango binyuze mu isengesho

Category: Pastors  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Pastor Christian Gisanura yatangije urugendo rwo gukomeza imiryango binyuze mu isengesho

Mu gihe isi ihanganye n’ihungabana ry’imiryango, Pastor Christian Gisanura yatangije umunsi wa mbere wo gusengera ingo, gahunda igamije kuzamura ingo mu isengesho, kuzihesha umugisha, no kuzifasha gusubirana n’Imana kugira ngo zibe isoko y’umugisha n’ubumwe.

Yifashishije amagambo yuje urukundo yo muri Bibiliya, Pastor Gisanura yibukije ko “ingo ari umugambi w’Imana, icyerekezo cyayo ku isi, kandi ko Satani ari umwanzi wazo kuva kera”. Yavuze ko uko umuntu ahitamo uwo bashakana ari ikintu gikomeye gikwiye gusengerwa no kuyoborwa n’Imana, nk’uko byagenze kuri Adamu na Eva.

Imiryango ni icyicaro cy’Imana

Yagize ati: “Uyu munsi turi kugendera ku ijambo ryo gucungurwa, aho Umwami Imana atura mu ngo zacu. Imana iganza imirimo ya Satani igatsindwa.” Yashimye ingo ziriho zikomera ku Mana, anatura amagambo akomeye y’amasengesho ku ziri mu bibazo, ziri mu mivurungano n’iziri mu nzira zo gusenyuka.

Isengesho ku bashyingiranwe n’abifuza kurushinga

Pastor Gisanura yasabiye abageze mu gihe cyo gushaka ngo Imana ibahuze n’abo yahisemo ku bwabo, abibutsa amagambo yo mu Itangiriro 2:18 agira ati: “Si byiza ko uyu muntu akomeza kuba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.” Yanavuze ko urugo rwiza rutegurwa n’Imana, rutari amarangamutima gusa ahubwo ko rwubakwa n’umwanzuro wo gukundana, gusabana no kwiyemeza.

Impanuro z’ingenzi

Mu nyigisho ye, Pastor Gisanura yavuze ko “umugabo asiga se na nyina akajya kubana n’umuntu batamenyanye kuva kera, ariko ku bw’Imana bakaba umubiri umwe.” Aha yahumurije imitima ibabazwa n’uko ubuzima bw’urugo butubakira ku buhanga bwa muntu ahubwo ko bwibakira ku bushake bw’Imana.

Yasabye ko Imana isana igicaniro cy’ingo, ikaba hagati y’abashakanye, ikabashyira hamwe mu rukundo rurambye ruruta amarangamutima y’akanya gato. Yongeyeho ati: “Ingo ni iz’Imana. Aho Satani yashatse gusenya, Uwiteka ni We uhasana.”

Gahunda izakomeza

Uyu munsi wa mbere w’isengesho ni intangiriro y’urugendo ruteganyijwe kugera ku minsi irindwi, aho buri munsi hazajya hibandwa ku nsanganyamatsiko yihariye igamije gukomeza ingo, gusengera abashyingiwe, abashaka kurushinga, abana, ndetse n’imiryango iri mu bibazo bikomeye.

Pastor Christian Gisanura yasabye buri wese usomye ubu butumwa gusenga, bafatanya gusengera ingo zibanye nabi, gushimira Imana ku zibanye neza, no gusabira umugisha ku bashaka kubaka.

UMVA AMASENGESHO YA PASTOR CHRISTIAN GISANURA KURI YOUTUBE:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.