Mu gihe isi ihanganye n’ihungabana ry’imiryango, Pastor Christian Gisanura yatangije umunsi wa mbere wo gusengera ingo, gahunda igamije kuzamura ingo mu isengesho, kuzihesha umugisha, no kuzifasha gusubirana n’Imana kugira ngo zibe isoko y’umugisha n’ubumwe.
Yifashishije amagambo yuje urukundo yo muri Bibiliya, Pastor Gisanura yibukije ko “ingo ari umugambi w’Imana, icyerekezo cyayo ku isi, kandi ko Satani ari umwanzi wazo kuva kera”. Yavuze ko uko umuntu ahitamo uwo bashakana ari ikintu gikomeye gikwiye gusengerwa no kuyoborwa n’Imana, nk’uko byagenze kuri Adamu na Eva.
Imiryango ni icyicaro cy’Imana
Yagize ati: “Uyu munsi turi kugendera ku ijambo ryo gucungurwa, aho Umwami Imana atura mu ngo zacu. Imana iganza imirimo ya Satani igatsindwa.” Yashimye ingo ziriho zikomera ku Mana, anatura amagambo akomeye y’amasengesho ku ziri mu bibazo, ziri mu mivurungano n’iziri mu nzira zo gusenyuka.
Isengesho ku bashyingiranwe n’abifuza kurushinga
Pastor Gisanura yasabiye abageze mu gihe cyo gushaka ngo Imana ibahuze n’abo yahisemo ku bwabo, abibutsa amagambo yo mu Itangiriro 2:18 agira ati: “Si byiza ko uyu muntu akomeza kuba wenyine, reka muremere umufasha umukwiriye.” Yanavuze ko urugo rwiza rutegurwa n’Imana, rutari amarangamutima gusa ahubwo ko rwubakwa n’umwanzuro wo gukundana, gusabana no kwiyemeza.
Impanuro z’ingenzi
Mu nyigisho ye, Pastor Gisanura yavuze ko “umugabo asiga se na nyina akajya kubana n’umuntu batamenyanye kuva kera, ariko ku bw’Imana bakaba umubiri umwe.” Aha yahumurije imitima ibabazwa n’uko ubuzima bw’urugo butubakira ku buhanga bwa muntu ahubwo ko bwibakira ku bushake bw’Imana.
Yasabye ko Imana isana igicaniro cy’ingo, ikaba hagati y’abashakanye, ikabashyira hamwe mu rukundo rurambye ruruta amarangamutima y’akanya gato. Yongeyeho ati: “Ingo ni iz’Imana. Aho Satani yashatse gusenya, Uwiteka ni We uhasana.”
Gahunda izakomeza
Uyu munsi wa mbere w’isengesho ni intangiriro y’urugendo ruteganyijwe kugera ku minsi irindwi, aho buri munsi hazajya hibandwa ku nsanganyamatsiko yihariye igamije gukomeza ingo, gusengera abashyingiwe, abashaka kurushinga, abana, ndetse n’imiryango iri mu bibazo bikomeye.
Pastor Christian Gisanura yasabye buri wese usomye ubu butumwa gusenga, bafatanya gusengera ingo zibanye nabi, gushimira Imana ku zibanye neza, no gusabira umugisha ku bashaka kubaka.
UMVA AMASENGESHO YA PASTOR CHRISTIAN GISANURA KURI YOUTUBE: