× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Past Hortense Mazimpaka na Jessie babaye nk’agati gakubiranye bakorana indirimbo "Azi gutabara"

Category: Artists  »  May 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Past Hortense Mazimpaka na Jessie babaye nk'agati gakubiranye bakorana indirimbo "Azi gutabara"

Inkuru yabaye kimomo aho kuri ubu hamaze gusohoka indirimbo "Azi Gutabara" aho bwa mbere Pastor Hortense yagaragaye muri video yahuriyemo na Jessie umwe mu mpano z’akataraboneka u Rwanda rufite.

Iyo dusomye mu gitabo cya 1 cya Samweli 18:1 hagira hati "Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n’uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk’uko yikunda". Iri jambo kuba nk’agati gakubiranye rikoreshwa mu gushaka kwerekana ko abantu runaka bahuje umurunga w’urukundo.

Nka Paradise twifashishije iri jambo ry’Imana hagamijwe kwerekana urukundo Past Hortense Mazimpaka akunda Jessy rwatumye banakorana indirimbo.

Past Hortense Mazimpaka ni Umushumba w’itorero rya Believers Worship Center akaba n’umwe mu bavugabutumwa bakomeye Kandi bakunzwe mu Rwanda.

Muri iyi ndirimbo nshya, Pastor Hortense agaragara mu bitero yifashisha ijambo ry’Imana mu kwibutsa abantu ineza y’Imana ndetse n’ubutabazi, mu gihe Jessie abishimangira mu nyikurizo.

Jessie atangira agira ati: "Hari ubutabazi buva mu ijuru burwanirira abayambaza no mu bihe bikomeye, iratabara kuko Data arakora na nubu arakora."

Akomeza agira ati: "Umwami Yesu azi gutabara abageragezwa akabakiza amakuba yabo ya buri munsi kuko yageragejwe abasha no gutabara abageragezwa bose kuko arabishoboye."

Past Hortense yumvikana asoma igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa 28:3-6 hagira hati" Ariko Pawulo amaze guteranya umuganda w’inkwi arazicana, incira iva mu muriro imuruma ku kiganza. Bene igihugu babonye icyo gikururuka kirereta ku gikonjo cye baravugana bati “Ni ukuri uyu muntu ni umwicanyi. Nturora n’ubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibere ntimukundira kubaho!. Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro, ntiyagira icyo aba.

Ba bandi bategereza yuko ari bubyimbe cyangwa ari bupfe akindutse, ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona nta cyo abaye barahindura bati “Ni imana.”

Aganira na Paradise, Producer Sam Umuyobozi wa River Studio akaba n’umubyeyi wa Jessie yavuze ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko ’Umwami Yesu Kristo azi gutabara abageragezwa’.

Ubwo yabazwaga niba gufatisha Pastor Hortense ngo akorane indirimbo na Jessie bitaragoranye dore ko uyu mushumba afite umuhamagaro mugari utuma akenerwa ahantu hatandukanye, Producer Sam yagize ati: "Pastor Hortense yakiriye neza iki gitekerezo ndetse n’indirimbo kuko asanzwe ari umukunzi wacu."

Ni indirimbo yatunganyirijwe mu ruganda rwa River studio ya Sam akaba n’umujyanama wa Jessie ikaba yaranditswe na Sam

Mbere yo gutangiza River Studio, Producer Sam Ndikumukiza yahoze akorana na kabuhariwe Aaron Nitunga muri studio Africano Sound, akaba yarakoze indirimbo nyinshi za Gospel ziganjemo iz’umuhanzi Alexis Dusabe cyane cyane kuri Alubumu ya kabiri ndetse n’iz’umuhanzi Dominic Nic nk’indirimbo ‘’Ashimwe’’ ndetse n’amakorali atandukanye.

Nyuma yo gushinga River Studio yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Tonzi. Ikindi azwiho kikaba ari ugucurangira abahanzi batandukanye hamwe n’ama Korali atandukanye.

Producer Sam ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda dore ko uyu mugabo amaze imyaka irenga 10 mu mwuga wo gutunganya indirimbo zahimbiwe Imana, akaba ari umwe mu ba Producer b’abahanga u Rwanda rufite bakorana umuhanga n’ubunyangamugayo mu kazi.

Samuella Jessie Ndikumukiza ukomeje gutangaza benshi kubera impano ye yo kuririmba, ni umwana muto cyane w’imyaka 8 y’amavuko, wamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo "Ushimwe" ya Tonzi. Yayiririmbanye ubuhanga buhanitse, yishimirwa na benshi bamwifurije kugera kure mu muziki we.

Kugeza ubu, abarenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 200 bamaze kureba iyi ndirimbo kuri shene ya Youtube yitwa River Studio Rwanda. Abarenga 569 bamaze kuyitangaho ibitekerezo.

Uretse iyi ndirimbo, uyu mwana akaba amaze gusohora indirimbo nka "Yesu akunda abana", "Kugendana nawe", "Tugumane", "Umuseke Utambitse", "Papa nziko unkunda", n’izindi.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "AZI GUTABARA" ya Jessie Ft Pastor Hortense

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.