Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Louange choir yateguye igitaramo cyiswe ’’Silver Jubilee" ikaba izifatanya n’abakozi b’Imana bambaye imbaraga z’ijambo ry’Imana no kwizera hamwe n’amakorali yahumetsweho n’Imana.
Mu bararikwa bateganyijwe harimo Pastor Cleophas Barore, Ntora worship team, Jehovah Jireh choir (Junior) mu gihe Emmanuel azaba ahabaye nk’umuhuza w’ibiganiro.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2025 ni umunsi w’ibirori nyabirori muri Dove hotel inyubako y’itorero rya ADEPR, aho guhera saa saba z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe z’umugoba, abakunzi b’ijambo ry’Imana n’impuguro n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazaba bibereye mu isi nshya mu buryo bw’umwuka.
Ni mu birori byateguwe na Louange choir ya CEP UR Rukara ikazafatanya n’andi matsinda n’abakozi b’Imana bavuzwe hejuru, aribo Pastor Cleophas Barore akaba n’Umuyobozi Mukuru wa RBA.
Pastor Barore ni umwe mu bashumba bubashywe mu itorero rya ADEPR aho abarizwa ndetse akaba afatwa nk’icyitegererezo no mu yandi matorero. Azwiho impuguro n’ijambo ry’ubwenge aho akunze kuyobora mu matorero (yahoze ari imidugudu) akoresha ururimi rw’igifaransa nka Remera International na Kicukiro Shell international.
Uyu mushumba ni umwe mu banyamakuru bafite uburambe n’ubunararibonye muri uyu mwuga by’umwihariko mu nkuru z’ubusesenguzi n’ubucukumbuzi aho benshi bamuzi mu kiganiro ‘’Makuru ki mu binyamakuru’’ no mu nama y’umushyikirano akaba yaranabaye umuyobozi mukuru wa w’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru (RMC).
Amateka ya Louange Choir:
Umurimo w’Imana bawutangiranye n’ifungurwa ry’imiryango ry’ ishuri nderabarezi rya Kigali/Kigali Institute of Education (KIE) mu mwaka wa 1999, utangijwe n’itsinda ry’abanyeshuri b’abaprotestanti bava mu matorero atandukanye, rikora umurimo w’Imana wo kuririmba, gusenga no kubwiriza ubutumwa bwiza.
Iryo tsinda ryitwaga GROUPE DE PRIERE PROTESTANT.(G.P.P) riyobowe na SAFARI Wilson, rikagira umutwe w’abaririmbyi 7 aribo SAFARI Wilson, TWAGIRIMANA Christian, NIBAGWIRE Francoise, NIYONTEZE Viateur, YANKURIJE Martha, TABARO Cyprien. Nyuma gato yuko GPP itangiye, haje kuvuka irindi tsinda rigizwe na banyeshuri ba bapentekote ryitwa GROUPE DE PRIERE DES ETUDIANTS PENTECOTISTE (G.P.E.P).
Iri tsinda ryari iry’abanyeshuri b’abapentekote (basengera muri ADEPR). GPEP ari nayo yari igize itsinda ry’abaririmbyi ryakomeje umurimo ari umubare muto, rivuga ubutumwa muri KIE no mu matorero ya ADEPR iyikijieje, ribatiza abanyeshuri 2 ba mbere kugera mu mwaka wa 2000 aribwo haje ikindi kiciri cy’abanyeshuri (promotion ya 2) umubare w’abariririmbyi urazamuka ugera kuri 24.
Uyu mutwe w’abaririmbyi wari uyobowe na Bwana TWAGIRIMANA Christian wahawe izina rya Korale Louange mu mwaka wa 2001. Uko korale yagendaga yaguka niko yatangiye gukora ingendo ndetse no gutumira inzindi korale ngo bafatanye ivugabutumwa, korale ya mbere yatumiwe muri KIE ni korale Kinyinya. Ivugaburumwa ryakomeje kwaguka abanyeshuri bakihana bakabatizwa bakaza bagafatanya umurimo na bandi.
Nyuma gato hamwe nizindi group za banyeshuri muri za kaminuza GPEP zahindutse Communinaute des Etudiants pentecotistes (CEP), na GPEP-KIE ihinduka CEP-KIE ibarizwamo korale louange. Kugeza ubwo KIE (UR-CE) yimuriwe i Rukara, Korale Louange yakoreraga umurimo w’Imana I Remera muri Kaminuza no ku itorero rya ADEPR Remera.
Mu mwaka wa 2017 nibwo korale Louange yatangiye gukorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi rya Rukara, kuri ubu ifite abaririmbyi barenga 100, imaze gusohora album 3 z’amajwi and album 2 z’amashusho.
Ibihe by’ingenzi by’amateka ya korali Louange
1999: Kuvuka k’umutwe w’abaririmbyi ba banyeshyuri b’abaporotestanti ba KIE
2001: Kwitwa izina KORALI LOUANGE
2006: Gusohora umuzingo w’indirimbo z’amajwi wa mbere Vol1
2012: Gusohora album y’amajwi n’amashusho Vol 2
2017: Kwimukira i Rukara
2019: Album y’amajwi n’amashusho ya 3
Ibindi bikorwa bya Louange choir harimo Ingendo z’ivugabutumwa zitandukanye no gufasha abatishoboye.