× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pasiteri yatetse umuntu ashyiramo n’inyanya mu kumweza - Ni ububyutse cyangwa ni ubuyobe?

Category: Pastors  »  January 2024 »  Cecile Uwamaliya

Pasiteri yatetse umuntu ashyiramo n'inyanya mu kumweza - Ni ububyutse cyangwa ni ubuyobe?

Umuvugabutumwa yashyize abantu mu rujijo nyuma yo guteka umugabo w’umuyoboke we wari wamushyikirijwe mu rwego rwo kongera kumubera umwizerwa.

Uyu mupasiteri wo muri Zambiya akomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko afashe umuyoboke we akamuteka mu isafuriya avuga ko ari kumukuraho imyuka mibi.

Uyu mupasiteri yirengagije inama cyangwa ngo agerageze ubundi buryo ubwo ari bwo bwose yahisemo guteka umugabo ugeze mu za bukuru wari uhisemo inzira nziza.

Sinzi uko inyanya n’ibitunguru bigomba kugira icyo bihindura ku muntu uri kwihana ibyaha yakoze. Benshi bagaragaje ko ubukirisitu bw’Abanyafurika bwahinduye ubukristo bw’ukuri kandi bwari bukenewe gucungurwa.

Mu mashusho yagaragaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo yagaragaye yicaye ku nkono nini yubitse umutwe, asukwaho ibitunguru, inyanya, n’ibindi.

Hano haribitekerezo bike byatanzwe

Kenny Kairu: "Twizere ko batamurya". Deejaylaz: "Kuzuza ibyanditswe umunsi ku munsi, niba usoma Bibiliya ibi ntibitangaje". Linda_Akitela yumvikanishije ko turi mu minsi ya nyuma ati: "Mwami twabonye byose".

Hezykialo9: "Abantu bazarimbuka kubera ubumenyi buke no kutumva Bibiliya Yera". Josky_shams: "Guteka ??? Mana impa inkoni". Bendanwadu: "Waah Imana idufashe".

Ugendeye ku bitekerezo byinshi byatanzwe, ba nyirabyo baragaragaza ko ibyakozwe n’uyu mupasiteri ari ubuyobe rwose. Ibi kandi biragaragaza ko satani ari gukora ku manywa.

Source: Kiss100.co.ke.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.