× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pasiteri wari umaze imyaka myinsi muri Amerika yirukanywe mu buryo butunguranye

Category: Pastors  »  13 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Pasiteri wari umaze imyaka myinsi muri Amerika yirukanywe mu buryo butunguranye

Pasiteri wo muri Oklahoma yirukanywe muri Amerika ajyanwa muri Mexique nyuma y’imyaka myinshi ahakorera umurimo w’Imana

Pasiteri Wulfrano Portillo, wari umaze imyaka myinshi ayobora itorero i Tulsa muri Leta ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yirukanywe muri iki gihugu ajyanwa muri Mexique, nyuma yo gufatwa n’inzego z’abinjira n’abasohoka mu gihugu (ICE) mu gihe yari yitabiriye gahunda isanzwe yo kwitaba.

“Gahunda isanzwe yo kwitaba” bisobanura igihe cyagenwe aho umuntu ajya kwiyereka inzego z’abinjira n’abasohoka (immigration officials) kugira ngo agaragaze uko ikibazo cye kimeze.

Uyu mupasiteri uyobora itorero rya La Hermosa Church, yatawe muri yombi ku wa 10 Werurwe 2026 mu mujyi wa Oklahoma City, mu gihe yari yitabye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka nk’uko yari asanzwe abigenza, nubwo yari amaze imyaka myinshi akurikirana ibyangombwa byemewe n’amategeko byo gukomeza kuba muri Amerika.

Umukobwa we, Tania Portillo, yavuze ko se yari amaze igihe kinini atanga raporo ku nzego z’abinjira n’abasohoka, ategereje ibisubizo ku busabe bwe, kandi ko umuryango wose wari umaze igihe ufite impungenge ko ashobora gufatwa igihe icyo ari cyo cyose.

Yasobanuye ko se yageze muri Amerika afite imyaka 16, akaba yarahubakiye ubuzima bwe bwose, aho yamaze imyaka myinshi akora umurimo w’ubupasiteri. Nubwo yari afite icyangombwa cy’akazi (work permit) ndetse na Social Security, yari agifite icyemezo cyo kwirukanwa cyatanzwe mu 2007.

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ababyeyi be bafashwe bakoze impanuka y’imodoka, aho urukiko rw’abinjira n’abasohoka rwategetse ko bagomba gusubira mu gihugu cyabo. Kuva icyo gihe, umuryango we wakomeje gushaka uko waguma muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ntibyakunda.

Kuri ubu, Portillo ari muri Mexique, mu mujyi atigeze amenya mbere, nta bushobozi bwo kwibeshaho ndetse nta bantu be hafi bashobora kumufasha byihuse. Umukobwa we yavuze ko byababaje cyane kubona umuntu wamaze ubuzima bwe hafi bwose muri Amerika yirukanwa akajyanwa mu gihugu atakimenyereye.

Ati: “Yagerageje gukora ibintu byose mu buryo bwiza, arwana no kuguma muri iki gihugu, ariko ntibyigeze bimuhira. Ubuzima bwe bwose yabumaze hano, none yoherejwe mu gihugu atakizi.”

Kubura kwe byahise bigira ingaruka ku itorero yayoboraga, aho Abakirisitu bo muri La Hermosa Church bateranye ku Cyumweru badafite umushumba wabo, ibintu byabababaje cyane.

Amakuru avuga ko bamwe mu bashumba bo muri Mexique bamaze kumugeraho bakamufasha gushaka aho kuba no kongera gutangira ubuzima bushya.

Ibi bibaye mu gihe hari izindi nkuru z’abapasiteri n’abimukira bafite amateka maremare muri Amerika bakomeje kwirukanwa. Mu kwezi kwa Mata 2025, undi mupasiteri witwa Maurilio Ambrocio na we yirukanywe ajyanwa muri Guatemala nyuma y’imyaka irenga 20 yari amaze muri Amerika.

Raporo yakozwe n’imiryango ya gikristo irimo National Association of Evangelicals n’Urwego rw’Abepisikopi Gatolika muri Amerika rushinzwe impunzi n’abimukira, igaragaza ko Abakirisitu bangana na 80% by’abimukira batemewe n’amategeko baba muri Amerika bashobora guhura n’ingaruka zo kwirukanwa.

Ibi kandi bihurirana n’ingamba za Leta ya Amerika zo kongera umubare w’abafatwa buri munsi, aho hari igihe inzego z’umutekano zasabwe gufata abantu bagera ku 3,000 ku munsi, bishobora kugera kuri miliyoni imwe mu mwaka.

Abimukira muri Amerika bafite ibibazo, cyane cyane ku bantu bamaze igihe kirekire muri iki gihugu, bafite imiryango n’inshingano z’umurimo, ariko bagakomeza guhura n’ingaruka z’amategeko agenga abinjira n’abasohoka.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.