× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Part3: Kwiruka inyuma y’umuyaga – Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  8 minutes ago »  Pastor Christian Gisanura

Part3: Kwiruka inyuma y'umuyaga – Pastor Christian Gisanura

Kuri uyu wa 3 Mata 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku nshuro ya gatatu ku nsanganyamatsiko yise kwiruka inyuma y’umuyaga. Uyu munsi, yatanze inama yo kwiteganyiriza ahazaza

Ubuzima bwa muntu muri iyi si bwuzuyemo gushaka ibintu, no guhatanira kugira byinshi. Abantu benshi bahugira mu gushaka ubutunzi, icyubahiro n’ibyiza by’isi, bakibagirwa ko ubuzima bufite iherezo kandi ko hari n’ahandi bagomba guteganyiriza.

Ni yo mpamvu umwami Salomo, wari uzwiho ubwenge bukomeye, yaje gutekereza ku buzima maze akabona ko hari ibintu byinshi abantu birukaho ari ubusa, ari na byo yise “kwiruka inyuma y’umuyaga”.

Mu gitabo cy’Umubwiriza 5:12, haravuga hati: "Hariho ikibi gikabije nabonye munsi y’ijuru, ni cyo butunzi nyirabwo yibikiye bukamutera amakuba,"

Ibi bitwereka ko ubutunzi ubwabwo bushobora kuba ikibazo aho kuba igisubizo. Umuntu araruha, akirundanyirizaho ibintu byinshi, ariko aho kumuzanira amahoro bikamuteza impungenge, ubwoba no kubura ituze. Uko ubutunzi bugenda bwiyongera, ni ko n’ibibazo byiyongera. Hari igihe umuntu aba afite byose, ariko nta mahoro afite mu mutima.

Mu murongo ukurikira, Umubwiriza 5:13, harongera hati: "ubwo butunzi bukamarwa no guhomba, kandi iyo abyaye umwana ntabona icyo amupfumbatisha."

Ibi bitwereka ko ubutunzi budahoraho. Bushobora gushira mu kanya gato, umuntu akabura n’icyo yasigira abana be. Ibi bitwigisha ko kwiringira ubutunzi bw’isi ari ukwibeshya, kuko bushobora kuzimira igihe icyo ari cyo cyose.

Salomo akomeza adusobanurira ukuri gukomeye mu Mubwiriza 5:14 agira ati: "Uko yavuye mu nda ya nyina ari umutumbure, azagenda atyo nk’uko yaje, ari nta cyo azajyana cy’ibyo yaruhiye yatwara mu ntoki."

Aha ni ho hatwereka neza ko umuntu nta cyo ajyana. Ibyo yakoreye byose, amafaranga, amazu, n’ibindi byose, abisiga hano ku isi. Yaje afite ubusa, kandi azagenda afite ubusa. Ibi bituma twibaza tuti: ese ibyo turimo gushaka byose bifite akahe gaciro niba tutazabijyana?

Ni yo mpamvu Salomo abaza mu Mubwiriza 5:15 ati: "Icyo na cyo ni ikibi gikabije, kuko uko yaje ari ko azagenda. Byamumariye iki gukorera umuyaga?"

Ni ikibazo gikomeye buri wese akwiriye kwibaza. Ese ibyo dukora byose, ibyo turwanira, bitumarira iki? Niba bitazadufasha no mu buzima bw’iteka, bishobora kuba ari ugukorera umuyaga.

Ariko nubwo bimeze bityo, Bibiliya ntiyanga ko umuntu yishimira ubuzima. Mu Mubwiriza 5:17 haravuga hati: "Dore icyo nabonye kibereye umuntu cyiza kandi kimutunganiye, ni ukurya no kunywa no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose akorera munsi y’ijuru mu minsi yose akiriho, iyo Imana yamuhaye kuko ibyo ari byo mugabane we."

Ibi bitwereka ko umuntu akwiriye kwishimira ibyo afite, akarya, akanywa, akishimira imirimo ye. Ariko ibyo byose bikwiye gukorwa mu bwenge, umuntu yibuka ko ubuzima ari impano y’Imana, kandi ko hari n’ahandi agomba guteganyiriza.

Ariko kandi, hari n’ingaruka mbi zo kwirukira ibintu by’isi gusa. Umubwiriza 5:16 haravuga hati: "Iminsi ariho yose arīra mu mwijima, abona umubabaro mwinshi, agira indwara n’uburakari."

Aha hatwereka ubuzima bw’umuntu wirukira ubutunzi gusa, akibagirwa Imana. Aba mu mwijima, afite umubabaro, indwara n’umujinya. Nta munezero nyakuri agira, kuko umutima we uba wuzuye guhangayika.

Pastor Christian Gisanura avuga ko ibi byose bitugeza ku isomo rikomeye: ntidukwiriye kwiruka inyuma y’umuyaga, ahubwo dukwiriye gutekereza ku hazaza hacu, cyane cyane ubuzima bw’iteka. Ubutunzi bw’isi burashira, ariko ibyo dukorera Imana byo bihoraho.

Ni yo mpamvu umuntu akwiriye kwiteganyiriza, akamenya ko ubuzima butarangirira hano ku isi. Pastor Christian Gisanura avuga ko kwizera Imana, gukora ibyiza, no kubaho mu gukiranuka ari byo bizatuma tugira ejo hazaza heza.

Ubutunzi nyabwo si amafaranga cyangwa ibintu bifatika, ahubwo ni amahoro yo mu mutima, umunezero, n’ubuzima buhoraho buturuka ku Mana.

Mu gusoza, Pastor Christian Gisanura avuga ko ubuzima bwacu bugomba kugira icyerekezo kirenze iby’isi. Ntidukwiye guharanira gusa iby’igihe gito, ahubwo tugomba guteganyiriza ibizahoraho.

Reka rero kwiruka inyuma y’umuyaga, ahubwo witeganyirize ahazaza, ahazaza h’iteka.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.