Ku itariki ya 10 Gicurasi 2025, Vatican News yasohoye ubutumwa bushya bwa Papa mushya watoranyijwe, aho yasobanuye impamvu yahisemo kwitwa Leo wa XIV (Leo XIV).
Ni icyemezo cyatewe ahanini n’ubutumwa bwihariye bwatanzwe n’uwo mupapa wa mbere witwaga Papa Leo wa XIII, wabaye umwe mu batumye Kiliziya igira uruhare mu gukemura ibibazo by’imibereho y’abakozi mu gihe cy’impinduramatwara ya mbere y’inganda.
Mu magambo ye, Papa Leo XIV yagize ati: "Nahisemo kwitwa Leo wa XIV. Impamvu ni nyinshi, ariko iya mbere ni uko Papa Leo wa XIII, mu nyandiko ye y’amateka yise Rerum Novarum, yagarutse ku bibazo by’imibereho mu gihe cy’impinduramatwara ya mbere y’inganda.”
Yongeyeho ati: “Muri iki gihe cyacu, Kiliziya itanga inyigisho ku buzima bw’imibereho rusange, kugira ngo igire icyo ivuga ku yindi mpinduramatwara y’inganda n’iterambere ry’ikoranabuhanga ririmo ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence), ibyo byose bikaba bizana imbogamizi nshya ku burenganzira bw’ikiremwamuntu, ubutabera n’uburenganzira bw’umurimo."
Aya magambo agaragaza ko Papa Leo wa XIV yumva ko ari ngombwa gukomeza umurongo wa Kiliziya mu kurengera inyungu z’abaturage, by’umwihariko mu bihe bishya by’ikoranabuhanga, aho ubwenge bw’ubukorano bushobora kugira ingaruka zikomeye ku murimo n’imibereho myiza y’abantu.
Papa Leo wa XIV agaragaje ko ari bwo buryo bwo gukomeza umurage w’abamubanjirije, by’umwihariko Papa Leo wa XIII, mu kurengera ubutabera n’icyubahiro by’umuntu. Ni ubutumwa bushimangira ko Kiliziya idakwiye guceceka mu bihe by’impinduka zikomeye, ahubwo ko igomba gutanga umurongo uhamye w’ubutabera n’ubuzima bw’abantu bose.
Uwahoze ari Cardinal Robert Francis Prevost, nyuma yo gutorerwa kuba Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yafashe izina rya Papa Leo wa XIV, arikuye ku wamubanjirije witwaga Papa Leo wa XIII
Mugire amahoro y’Uwiteka! Kuri iyi nkuru Kiliziya iratubeshya ntabwo ishobora kurwanya akarengane, ihohoterwa,amakimbirane, imibanire mibi, ubugome n’ubwicanyi kdi inyisho itanga zibyemera (2Timoteyo3:12;ubuhanga2:10-12;Luka 19:26). Kiliziya yemera gukora ibinyuranye n’amategeko y’Uwiteka harimo guca urubyaro babuza abapadiri n’ababikira kororoka, ubutinganyi, kunwa inzoga, kurya ingurube, kwiyambaza abapfuye ngo basabire abazima, kuvana abantu mu iyobokamana babajyana mu iyobamana. None ngo kurengera abantu no guharanira uburenganzira bwabo? Gute se? Baba bashira abantu murujijo.