Mu kiganiro cye cya mbere avuga kuri AI kuva atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika, Papa Leo XIV yagaragaje ko iterambere ryihuse ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) rishobora guhungabanya indangagaciro z’ubumuntu n’urufatiro rw’ukwemera.
Mu kiganiro cyashyizwe hanze na Catholic News Agency, yavuze ko "bishobora kuzagorana cyane kubona Imana mu isi iyobowe na AI", ndetse yihanangiriza abantu batinyuka kugira igitekerezo cyo kurema avatar (ishusho y’ikoranabuhanga) ye bwite.
Iki kiganiro cyabereye i Villa Barberini mu biruhuko bye i Castel Gandolfo ku wa 10 Nyakanga, cyatangajwe ku mugaragaro ku wa 18 Nzeri, binyuze mu gitabo cye cyitwa “Leo XIV: Citizen of the World, Missionary of the 21st Century”.
Muri icyo kiganiro, Papa Leo yavuze ko n’ubwo Kiliziya idashyigikiye gusigara inyuma mu ikoranabuhanga, yibutsa ko umuvuduko ukabije w’iterambere rya AI ari impamvu y’impungenge zifatika. Yagize ati: “Mu buvuzi, hari ibyiza byinshi byagezweho kubera AI. Ariko hari n’akaga kabyihishe inyuma: ushobora gushidikanya wibaza uti ‘Icy’ukuri ni iki?’”
Yakomoje kandi ku ngaruka mbi z’ibihangano bishingiye kuri AI, nka deepfakes, amafoto cyangwa amashusho yahimbwe hakoresheje ubwenge bw’ubukorano, ndetse anatanga urugero rwe bwite aho abantu babonye video y’igihimbano yerekana “Papa agwa kuri escalier”, maze bamwe bakabifata nk’ukuri.
“Mu minsi mike ubwo nari maze kuba papa, umuntu yambajije niba meze neza. Ngo: ‘Waguye ku ma-esicalier.’ Naramubwiye nti: ‘Sinaguye’, ariko hari hari video yakozwe n’ikoranabuhanga ibigaragaza neza cyane ku buryo abantu babifashe nk’ukuri.”
Yakomeje agaragaza impungenge ku ikoreshwa ry’AI n’abaherwe bafite inyungu zabo bwite, batitaye ku gaciro k’abantu cyangwa ku bumuntu: “Hari abantu bakize cyane bashora imari mu bwenge bw’ubukorano, ariko badaha agaciro muntu.”
Mu gusoza, Papa Leo XIV yavuze ko Kiliziya ikwiye kugira ijambo mu iterambere ry’ikoranabuhanga, kuko hari ibyiza rishobora kuzana, ariko ko n’akaga gakomeye igihe ritagendeye ku ndangagaciro z’ukuri, ubupfura, n’ubumuntu.
Yibukije ko mu isi itarimo isengesho, ishyaka n’impuhwe, AI ishobora guhinduka intwaro ihindura abantu ibikoresho, aho kuba abayobozi bayo.
“Icy’ingenzi si ubwenge bw’ubukorano ubwabwo, ahubwo ni uko abantu bazakomeza kwibuka agaciro kabo, ko ari abantu mbere yo kuba abashinzwe guhimba ibintu byo mu byuma by’ikoranabuhanga.”
Papa Leo XIV yatangaje impungenge zidasanzwe ku iterambere ry’ubwenge bw’ubukorano buzwi nka AI