× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papa Francis yiteguye urupfu rwe nyuma yo kuremba kubera indwara y’ubuhumekero

Category: Pastors  »  25 February »  Jean D’Amour Habiyakare

Papa Francis yiteguye urupfu rwe nyuma yo kuremba kubera indwara y'ubuhumekero

Papa Francis yasabye abamurwaje gutegura imihango yo kumuherekeza, kuko na we ubwe ahangayikishijwe n’uko ubuzima bwe buri mu kaga. Ibi bisanzwe bikorwa ku bami, na Papa yabisabye kuko ari kwiyumva mu buryo bushobora kumugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe hano ku isi.

Ku wa 14 Gashyantare 2025, Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis w’imyaka 88, yajyanywe mu bitaro bya Agostino Gemelli i Roma kubera indwara ya bronchite.

Nyuma y’iminsi itatu, ku wa 17 Gashyantare, Vatikani yatangaje ko ubuzima bwe bwakomeje kuzahara, asanganwa umusonga w’ibihaha byombi (pneumonia), bituma ahindurirwa imiti kandi asabwa kuguma mu bitaro. Ibi byatumye amasengesho ya Angelus yayoboraga ku wa Gatatu wa buri cyumweru ahagarikwa.

Papa Francis afite amateka y’uburwayi bw’ubuhumekero kuva akiri muto. Ku myaka 21, yagize uburwayi bw’ibihaha byatumye igice cy’igihaha cye cy’iburyo gikurwaho.

Mu mwaka wa 2023, yongeye kugaragaza ibibazo by’ubuhumekero, aho yajyanywe mu bitaro kubera pneumonia, ariko icyo gihe yabashije kugaruka mu mirimo ye nyuma yo gukira. Kuri iyi nshuro, uburwayi bwe burakomeye cyane, nk’uko byatangajwe na Vatikani.

Mu gihe ubuzima bwa Papa bukomeje kuzahara, hatangiye imyiteguro y’imihango yo kumushyingura, nk’uko bisanzwe bikorwa ku bandi bashumba ba Kiliziya Gatolika.

N’ubwo aya makuru yagizwe ibanga, Papa Francis ubwe yemeye ko igihe cye cyo gupfa cyegereje, asaba ko hategurwa imihango yo kumusabira ndetse no guteganya aho azashyingurwa.

Amategeko agenga itorwa rya Papa mushya ateganya ko Abakaridinali baterana hagati y’iminsi 15 na 20 nyuma y’urupfu rwa Papa, kugira ngo batore umusimbura.

Abakaridinali bafite imyaka irenga 80 ntibemerewe gutora, nk’uko byashyizweho na Papa Paul VI mu 1970, bikavugururwa na Papa Yohani Pawulo II mu 1996. Ibi birikwitegurwa, kuko Papa ubuzima bwe bukomeje kujya ahabi.

Abakirisitu Gatolika ku isi hose bakomeje gusenga basabira Papa Francis muri ibi bihe bikomeye by’ubuzima bwe, banategereza amakuru mashya aturuka i Vatikani ku buzima bwe.

Imana imworohereze.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.