× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bosco Nshuti yatangajwe n’urukundo rw’Imana abishyira mu ndirimbo "Ndatangaye"

Category: Ministry  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Bosco Nshuti yatangajwe n'urukundo rw'Imana abishyira mu ndirimbo "Ndatangaye"

Bosco Nshuti usanzwe amenyereweho gutambutsa ubutumwa buyunguruye bushimangira urukundo rwa Kristo yongeye kuruva mu mizi mu ndirimbo nshya yise "Ndatangaye".

Ni indirimbo itsindagira umugambi nyakuri watumye Kristo yemera gusiga akamaro k’ubumana akambara umwambaro w’urubwa agapfa urupfu rw’abagome agamije gucungura umwana w’umuntu akamuhesha ubugingo buhoraho.

Yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri 1 Timoteyo 1:15-16 hagira hati: "Iri jambo ni iryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose,y’uko Kristo Yesu yazanywe no mu isi no gukiza abanyabyaha, muri bo nijye w’Imbere."

Mu ijwi rye ryiza ryuje uburyohe, Bosco Nshuti agira ati: "Mu bo yapfiriye, najye ndimo, mu bo yacunguye nawe urimo".

Aganira na Paradise, Bosco Nshuti yavuze ko mu mwaka wa 2025 yiteguye kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi ba Gospel aho yavuze ko ateganya gusohora indirimbo nyinshi hagamijwe kwegereza abakunzi be intebe y’ubwami bwa Kristo.

Avuga ku ndirimbo "Ndatangaye", yavuze ko iyi ndirimbo iri kuri Album ya kane iriho indirimbo 6 ziri mu ndimi zirimo n’igiswahiri.

Yavuzeko imvano y’iyi ndirimbo ari ubutumwa bwibutsa abantu ko Kristo nta kindi cyamuzanye mu isi atari ugukiza abanyabyaha. Yakomeje avuga ko mu b’imbere Kristo yacunguje amaraso nawe arimo kandi nawe urimo, "nkavuga ngo ndatangaye njye uwari mubi Kristo yarankijije."

Bosco Nshuti ni umwe mu bahanzi n’abanyarwanda mpuzamahanga. Isezerano ryo kuzenguruka isi riri mu masezerano yavivuye muri agenda ye dore ko amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, u Bubiligi, Suwede, u Buholandi, ndetse na Danmark.

Kuri Bosco Nshuti, umuziki ni umuzi dore ko yatangiye kuririmba akiri umwana muto atangirira urugendo rwo kuririmba nk’umuramyi ku giti cye mu mwaka wa 2015.

Akunzwe mu ndirimbo zirimo "Ibyo Ntunze", "Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe n’ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya", "Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha y’Imana" na "Ni muri Yesu" n’izindi.

Amaze gukorera mu Rwanda ibitaramo bitatu bikomeye mu mateka y’urugendo rw’umuziki amazemo imyaka 9. Igitaramo cya mbere yise "Ibyo Ntunze Live Concert’ cyabaye tariki 28 Gicurasi 2017 kuri ADEPR Kumukenke, kimutera imbaraga yo gukora cyane kuko nyuma y’umwaka umwe gusa yahise akora ikindi cya kabiri.

Icyo gitaramo cya kabiri cyabaye tariki 02/09/2018 muri Kigali Serena Hotel, kiririmbamo abaramyi b’amazina aremereye. Icyo gitaramo nacyo cyiswe "Ibyo Ntuze Live Concert", ni cyo cya mbere cyishyuza Bosco Nshuti yari akoze, kikaba n’imfura mu bitaramo byishyuza by’abahanzi bo muri ADEPR.

Ikindi yakoze ni icyo yise ’Unconditional Love Live Concert" cyabaye kuwa 30 z’ukwa 10 2022 muri Camp Kigali. Yagikoze habura iminsi 19 ngo ashyingiranywe n’umukunzi we Tumushime Vanessa kuko bakoze ubukwe kuwa 11 Ugushyingo 2022. Muri iki gitaramo Bosco Nshuti yaratunguranye yereka abakunzi be inshuti ye bitegura kurushinga.

Bosco Nshuti atangiye neza umwaka wa 2025 ahembura ubwoko bw’Imana

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NDATANGAYE" YA BOSCO NSHUTI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.