× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

MIGEPROF yashimye AERA Ministry yahuguye mu mwuga w’ubudozi abakobwa bahoze mu buzererezi n’abatewe inda zitateganyijwe

Category: Ministry  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

MIGEPROF yashimye AERA Ministry yahuguye mu mwuga w'ubudozi abakobwa bahoze mu buzererezi n'abatewe inda zitateganyijwe

AERA Ministry yashimiwe cyane na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ku bw’umusanzu ukomeye yatanze wo guhugura mu mwuga w’ubudozi abakobwa bahoze mu buzererezi n’ababyaye inda zitateganyijwe.

MIGEPROF yashimye AERA mu muhango wabaye wo kuwa 15 Werurwe 2023 ubwo AERA yatangaga impamyabumenyi ku bakobwa bahoze mu buzererezi n’abatewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure, bahuguwe mu mwuga w’umudozi. Ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali kuri EAR Kacyiru.

AERA yateguye iki gikorwa ni amagambo y’impine asobanuye mu ndimi z’amahanga "Association Evangelique pour la Restauration des Ames". Ni umuryango w’Ivugabutumwa Rihembura Imitima, ukaba ushyira imbere ivugabutumwa riciye mu bikorwa by’ubugiraneza.

Ni umuryango uyoborwa na Pastor Marie Chantal Uwanyirigira ukorera umurimo w’Imana muri AEBR Kacyiru ndetse no muri Women Foundation Ministries. Paradise.rw ifite amakuru ko Pastor Chantal akomeye cyane muri AEBR - yabaye Ukuriye Abali n’Abategarugori ku rwego rw’Igihugu.

Pastor Marie Chantal yavuze ko iki gikorwa cyatekerejwe nyuma yo kubona ko abakobwa benshi n’abagore bishora mu ngeso mbi kugira babashe kubona amaramuko, abandi bagaterwa inda batagejeje igihe, bikabaviramo kwiheba bakajya mu mihanda.

Iki gikorwa cyateguwe hagamije gufasha ab’igitsinagore batishoboye. Yavuze ko babanje kwigishwa ijambo ry’Imana, nyuma bakigishwa uko bakwiteza imbere, bakubaka ejo hazaza.

Madamu Jouanique Fanny umufatanyabikorwa w’uyu muryango, yashimiye Pastor Chantal watekereje igikorwa gifitiye abaturage akamaro, ndetse ashimira umuryango we umuba hafi igihe atanga ubufasha.

Jouanique Fanny ni we waguze ibikoresho abanyeshuri bakoreshaga biga harimo imashini zidoda n’ibindi bikoresho basabwaga ngo bige. Yahawe impano ku bwo gushimirwa umutima mwiza afite wo gufasha abatishoboye.

Madamu Fanny yavuze ko yafashe abana bato bakennye akabashyira mu mashuri akaba abitaho nk’umubyeyi. Yagize ati “Gutanga ubufasha mbyiyumvamo nk’inshingano, kandi gufasha birakomeje kuko nzakomeza mbabe hafi, igihe bazaba babyaza umusaruro ibyo bigishijwe”.

Madamu Umuhire Christianna, ushinzwe guteza imbere umwana kurengera umuryango muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yavuze ko ashimiye abayobozi kuko batekereje igikorwa gifitiye igihugu akamaro.

Yavuze ko gusoza amasomo ku banyeshuri, bisobanuye gutangira kubyaza umusaruro ibyo bigishijwe, ndetse bagatera imbere bo n’imiryango yabo. Ati “Ndashima abayobozi batekereje neza. Igihe kirageze ngo amasomo mwize muyabyaze umusaruro kandi mugaragaze iterambere ryanyu n’igihugu nk’abanyeshuri beza, ni byo abayobozi bazaba batararuhiye ubusa”.

Uwingabire Josiane umwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi, yashimiye buri wese wagize uruhare mu kubafasha kugeza basoje amasomo yabo. Yijeje abayobozi ko bahuguwe bihagije kandi ko biteguye guhangana ku isoko ry’umurimo.

UKO BYARI BIMEZE MU GUTANGA IMPAMYABUMENYI

Jouanique Fanny waguze ibikoresho abanyeshuri bakoreshaga yashimiwe cyane

Pastor Marie Chantal Umuyobozi Mukuru wa AERA Ministry

AMAFOTO: Jado
VIDEO: Cecile

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.