× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwakira First Lady, kwagurira umurimo muri America n’i Burayi: Ibigwi 5 bigira Apostle Mignonne umugore udasanzwe

Category: Ministry  »  December 2023 »  Nelson Mucyo

Kwakira First Lady, kwagurira umurimo muri America n'i Burayi: Ibigwi 5 bigira Apostle Mignonne umugore udasanzwe

Apostle Alice Mignonne Kabera ni izina rigari kandi ryujuje ibigwi kubera ibikora binoze ndetse bigaragaza iyerekwa rigari rye.

Kumumenya nk’umudamu w’umukozi w’Imana wo mu rwego rwo hejuru ntibihagije ariko no kuvuga ko ari muri rwa rwego rw’aba pasitori bavuga rikijyana ntabwo waba ubeshye.

Akenshi mu Rwanda ntihaba inzego zambika imidari abamaze guca agahigo buri mwaka ariko nibaza ko Apostle Alice Mignonne Kabera yaba yaramaze kwambara ibirokoroko by’abamaze kuba ubukombe muri uyu murimo. 

Afite Ministeri Women Foundation Minsitries na Noble Family Church. Akajambo karanga WOMEN FOUNDATION (Slogan) ni "Faith in Action" - Kwizera mu bikorwa). Apostle Mignonne ni umugore urangwa n’iyerekwa ndetse n’intumbero rigari cyane.

Azwiho za ’Operation smile’ (WIRIRA) igikorwa cy’urukundo no gusetsa abantu bababajwe n’ubuzima, abagirira neza! Abamuzi bavuga ko atajya ava ku bintu cyangwa ngo acike intege icyo yagambiriye atagisohoje kuko yagiye acibwa.

Tumwite Apostle Alice Mignonne Kabera! Umugore uvugira Imana kandi umuntu atabura kuvuga ko akomeye mu bakozi b’Imana mu Rwanda na Afrika.

Washingira ku kuba yaremeye umuhamagaro ukomeye ndetse yemerera Imana kumukoresha nawe ayibera umuyoboro ukomeye abasha kuba igisubizo ndetse arokora ubuzima bw’abagore benshi bari barushye abatega amatwi.

Yemeye kuba umujyanama wabo, akemura ibibazo byabo ndetse anabashyiriraho gahunda nziza yo guterana bakaramya bakanahimbaza Imana, bituma bamwe bakira ibikomere, abari barasenye barubaka, abandi abaha imirimo barakora.

Mu giterane ngarukamwaka aheruka gukora, yaciye agahigo aba umushumba wa mbere mu Rwanda wakiriye abantu bakomeye barimo na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, n’abandi bakozi n’Imana barimo Jesca Kayanja n’umuririmbyi mpuzamahanga Sinach.

Uyu munsi Paradise.rw turabagezaho gahunda 5 zasunikiye Apostle Mignonne ku kuba umuntu uhora atekereza ibintu bigari kandi bikaba ubudasa bwe bumutandukanya n’abandi. Aya ni amayerekwa ye amaze kuba ubukombe ndetse yitabitwa ku kigero cyo hejuru cyane.

1. WIRIRA FELLOWSHIP

Iyi gahunda yabereye abantu benshi igisubizo ndetse benshi bakunda kuyita ko ari gahunda yo gutebutsa amasezerano. Iba buri kuwa Gatanu kandi kuva Imana yamuha iyerekwa rya WFM iyi gahunda ntiyigeze ihinduka. Ni amateraniro aberamo ibitangaza ndetse bagasangizanya ubuhamya bw’imirimo Imana yakoze. (Sounding of the Miracle).

2. FIRE WEEK

Iyi gahunda irazwi haba muri WFM na Noble Family Church. Nk’uko byumvikanamo icyumweru cy’Umuriro, aba ari umuriro w’ijambo ry’Imana no kugaba ibitero kuri satani, aho bakira abavuyabutumwa mbese b’umuriro.

3. CONNECT CONFERENCE AFRICA

Igiterane mpuzamahanga kizwi cyane muri WFM na Noble gihuza abakozi b’Imana batandukanye ndetse muri cyo hakabamo umwanya wo kubwiriza no guhugurwa aho bifashisha impuguke n’ubunararibonye bw’abakozi b’Imana batandukanye mu Rwanda mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ahandi ku isi.

4.UMUGORE MU IHEMA, UMUGABO MU MAREMBO

Iyi gahunda ni kimomo cyane kuko kimwe n’izindi irazwi cyane mu Rwanda. Iyi gahunda ni iyerekwa rya gihanuzi Imana yahaye Apostle Mignone aho imiryango itandukanye igenda igaruka ku rufatiro rwa Bibiliya ndetse benshi bakavugurura umubano, urukundo no kwita ku nshingano Muri iyi gahunda abagore bahungukira ubwenge bakanahavana impamba ikomeye yo kubaka urugo ry’umugisha.

5. ALL WOMEN TOGETHER CONFERENCE

All Women Together [Abagore Twese Hamwe] ni igiterane mpuzamahanga cy’abagore cyitabirwa n’abantu b’ingeri zose kigahuza abantu benshi kuva imihanda yose, ibihugu byose ndetse abagore bubakitse neza b’abahanga kandi bakomeye bakigisha bagahanura bagatanga ubuhamya.

Insanganya matsiko bagize uyu mwaka iragira iti "From Victims to Champion" [Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi]. Muri iki giterane ni naho Apostle Mignonne Kabera yakiriyemo Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, Jesca Kayanja na Sinach.

Mu gikorwa cya THANKSGIVING hanatangirijwemo ikindi kigo gito cyo gufasha cyiswe FEED MY SHEEP CENTER. Iki gikorwa cyabaye mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa cumi na rimwe uyu mwaka, haberamo umusangiro hanakusanywa ubushobozi bwo gufasha abatishoboye. Bibiliya itubwira ko Itorero nyakuri ari rya rindi rifasha abatishiboye.

Ayo mahishurirwa 5 ahita yambika umwambaro w’icyubahiro Apostle Alice Mignonne Kabera kuba Umukozi w’Imana ukora cyane ndetse uca agahigo ku kwesa imihigo mu bikorwa bikomeye ndetse binageza abaturage ku byiza.

Ibi ni nabyo byubaka izina rye cyane kugeza aho ibikorwa akora byagiye byaguka ubu akaba agomba kugeza ubutumwa muri CANADA, USA ndetse na EUROPE.

Apotre Mignonne ubwo yahaga impano Madamu Jeannette Kagame wari witabiriye igiterane All Women Together 2023

Biva ku karago! Apotre Mignonne ni umunyamasengesho ukomeye

Apotre Mignonne azwiho umutima wo guca bugufu no gufasha abantu

Apotre Mignonne Kabera ni Umushumba Mukuru wa Noble Family Church

Madamu Jeannette Kagame ubwo yari yitabiriye igiterane All Women Together 2023

Madamu Jeannette Kagame yashimye Apotre Mignonne Kabera ku bw’ibikorwa byiza akora

Igiterane All Women Together 2023 cyerekanye urwego mpuzamahanga Apotre Mignonne agezeho

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Igitekerezo natanga nuko amatorero yose yo mu Rwanda Yakwitabira kohereza abadamu bayarimo bakaza Muri W FM bakakira amaboko Imana yahaye Apostle Inkoni ngo ayikoze kubagore bacitse amaboko iyo nkoni imazr egukora kubagore benshi cyane amaboko aramera Nta Mukobwa cyangwa umusore wakuriye mumaboko yuyu mushumba uzananirwa kubaka urugo cyangwa ngo ananirwe kurera Abana be neza kuko izo inyigisho zose turaziga urubyiruko arwigisha uko bazabana mungo zabo bakiga uko bazarera Abana nabo sibyo gusa ndetse nogukura Abana bari mumutuku agira ibikorw a byinshi by indashyikirwa ntabwo nabivuga ngombirangize Apostle Ntasanzwe Iteraniro ryose habahari kurya nokunywa uza ushonje ugasohoka uhaze

Cyanditswe na: Mukakalimba Gloriose  »   Kuwa 13/12/2023 17:16

Turashima lmana kubwa Apotre Mignonne lmana yagize Mose mu gihe gikwiye Ngo ahoze abagore abagore bamaze guhira bubake umuryango ni inkingi ikomeye igihugu cyahawe.mu gihe gusa nk iki Kandi akora neza pe.Ndamushira igihugu n isi nk umushumba wanjye ubu jye mwita Mama kuko tangaruriye ibyishimo n ibyiringiro nari naratakaje.

Cyanditswe na: Nyabuhoro Regine  »   Kuwa 10/12/2023 02:30

Nukuri igitekerezo cyanjye mbere ya byose ndashimira Imana ishobora byose yaduhsye umubyeyi nka apôtre mugihe gikwiye gikwiye pe kuko kubwamjye numuryango wanjye turamukunda pe👏 rero inzu yanjye ntakindi kintu bakireba kuko nshyiramo inyigisho zumubyeyi udasanzwe kuva mugitondo kugeza nimugoroba .
Njyewe icyo musabira nukurama Imana ikamwsgurira imbago ikamurindira umuryango we wose kuko ni Impano ikomeye kubuzima bwacu pe. God bless you our apostle we love you very much 👏👏❤️🥰

Cyanditswe na: Domy Hakiza Kayitesi  »   Kuwa 09/12/2023 19:12

Mana ndashimira kubyo wakoze byiza mugiterane twabonye ineza yawe ...muli byose ...ukoresha Apostle Mignonne..nukuri umuhamagaro wa muhaye twabonye ukorwa 100%..haleluyaaaaa Haleluyaaaaa...warakoze kumukoresha .twaranezerewe kubwu buntu bwawe Mana shimwe ryose niryawe ....komeze umukoreshe..umukomeze...uduhere igihugu umugisha nubuyobozi waduhaye....Amen Amen....

Cyanditswe na: Intaramirwa Immaculee   »   Kuwa 09/12/2023 17:17

Ibi bivuzwe ndabihamya KO ari ukuri,kandi Imana yamuhamagaye Igiye kumukomeza kurusha uko twigeze kubibona,kuko yamuhekesheje isi,ngo ahanagure amosozi y’abagore n’abakobwa,yubake umuryango aciye ku mugore!Ntawe ndabona afise umutima utonekara nkawe,agirira neza abatazobimusubiza,abakene,abatindi,atarobanura ku butoni.Ntatoranya abantu ku madini,nta shari agira,ni Intwari!Niwe akwiye gutorerwa kuyobora abapasteur bose mû Rwanda,Africa,kW’isi yose kuko ni muzima,yubahwe.

Cyanditswe na: Solange Sevumba  »   Kuwa 09/12/2023 17:09