× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Wells Salvation Church yasengeye Abakuru b’Itorero, Abadiyakoni n’Abavugabutumwa mu muhango wayobowe na Bishop Kigabo

Category: Ministry  »  August 2023 »  Nelson Mucyo

Wells Salvation Church yasengeye Abakuru b'Itorero, Abadiyakoni n'Abavugabutumwa mu muhango wayobowe na Bishop Kigabo

Itorero Wells Salvation Church rimaze imyaka 13 rivutse, ryungutse abakozi b’Imana bashya bahawe inshingano kuri iki Cyumweru, abo akaba ari abantu 24 barimo Abakuru b’Itorero, Abadiyakoni ndetse n’Abavugabutumwa.

Ni umuhango wabereye ku Itorero rikuru rya Wells Salvation Church mu Rwanda riherereye mu Karere ka Gasabo umurenge wa Kimironko. Uyu muhango wari ubereye ijisho, wayoboye n’Umushumba Mukuru w’amatorero ya Wells Salvation Church mu Rwanda, Bishop Douglas Kigabo.

Bishop Douglas Kigabo yatangiye ashima Imana yabanye nabo mu myaka 13 ikaba ishize kuva Itorero Wells Salvation Church ryavuka. Yagize ati "Si ugutanga inshingano gusa byatuzinduye none, ahubwo nubwo dufite nandi mashimwe menshi".

Ni umuhango wabaye mu gusoza igiterane ngarukamwaka cyiswe Rwanda Shine 2023 cyari kimaze imins 5. Akaba ari igiterane cyavutse binyuze mu iyerekwa rikomeye rya Apostle Mukwiza Charles. Kirazwi cyane ku isi cyane cyane muri Canada ariko ni ubwa mbere kibereye mu Rwanda.

Itorero Wells Salvation Church ryatanze inshingano ku bakozi b’Imana mu byiciro 3; Icyiciro cya mbere ni Abakuru b’Itorero barahiriye gukora umurimo w’Imana batizigamye bakazagira inshingano zo kurera abakristo muri za Selile za Wells Salvation Church.

Mu nshingano bahawe kandi harimo gufasha abashumba babagira inama banarebera umurimo ngo udapfapfana. Icyiciro cya kabiri ni Abadiyakoni bo bakaba barahawe inshingano zo kwita ku bakristo n’abashumba, no kubungabunga imibereho y’Itorero.

Icyiciro gisoza cyabaye icy’abavugabutumwa. Bishop Kigabo yababwiye bo itorore ribatumye gushakisha intama zitaramenya Kristo. Yagize ati "Ntitubatumye kujya mu yandi matorero kongorera abakristo baho ngo baze hano ahubwo mugende mubwirize ubutumwa bwiza bw’agakiza ahantu butaragera muzane abantu kuri Yesu"

Impuguro ze zikomeye ndetse binyuze mu Ijambo ry’Imana riri muri Yohana 3:16, Bishop Kigabo yavuze ko hari inkundo nyinshi ariko urwo Kristo yadukunze rwo nta mpamvu rugira (AGAPE) Unconditional Love.

Yagize ati: "Uwabona impamvu Kristo yadukunze, yanabona n’impamvu Kristo yatwanga, ariko bitewe nuko urwo yadukunze rutagira impamvu, ntirugira uko warupima reka dukorere Imana muri urwo rukundo."

Bishop Kigabo yasabye abahawe inshingano gukorera mu rukundo ndetse no kudatezuka ibyo yise kuba "Loyal" ku Itorero Wells Salvation Church.

Uyu muhango witabiriwe n’abashumba bose ba Wells Salvation Church mu Rwanda, imiryango y’abasutsweho amavuta, abashumba batandukanye bavuye mu yandi matorero n’amadini mu Rwanda no hanze yarwo, ndetse na delegasiyo ya Wells Salvation Salvation church muri DRC.

Pastor Mukiza Charles Umuvugizi Mukuru w’itorero Wells Salvation aherutse kubwira PARADISE ko intego yabo y’ibanze muri iki giterane Rwanda Shine cyasojwe kuri iki Cyumweru ari ukuzamura imyumvire y’abakristo bakumva ko ari abantu bashobora gutanga ibisubizo.

Ati: ”Muri iki giterane tuzakangurarira abakristo guhaguruka bagakora ibikorwa bitanga ibisubizo, tubaha ubumenyi bwabafasha kubishaka no kubitanga ari nako tunafatikanya gushakira hamwe zimwe mu ntitizi zituma abantu bataba umucyo w’isi”.

Ni igiterane cyatangiye kuwa Gatatu tariki ya 2 Kanama 2023, kisozwa ku cyumweru tariki ya 6 Kanama 2023. Cyatumiwemo abaririmbyi batandukanye barimo Alarm Ministries, Gisubizo Ministry na, Injili Bora, bose bakaba bazaza basanga Rehoboth Ministries isanzwe ibarizwa muri iri torero.

Bishop Douglas Kigabo niwe wayoboye umuhango wo gusengera abahawe inshingano nshya muri Wells Salvation Church

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.