× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Basore ntimukarambagize abakobwa ku Cyumweru kuko baba biyoberanyije – Pastor Aloys Uwakarema

Category: Ministry  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Basore ntimukarambagize abakobwa ku Cyumweru kuko baba biyoberanyije – Pastor Aloys Uwakarema

Ku wa 19 Mutarama 2026, ubwo yari muri ADEPR Gatenga, Pasiteri Aloys Uwakarema wo mu Itorero rya ADEPR Cyahafi, Paruwase ya Muhima, yatanze inyigisho ikomeye yibanze ku bukiristo bugaragarira mu mibereho ya buri munsi.

Mu nyigisho ye, yihanangirije abasore ababuza kurambagiza abakobwa ku munsi wo ku Cyumweru, kuko abenshi ngo baba biyoberanyije, bigize abo batari bo ngo bahuze no kuba bagiye mu rusengero.

Ni inyigisho yashingiye ku murongo wo muri Yohana 9:4 ugira uti: “Nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa, bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora.”

Mu ntangiriro y’inyigisho ye, Pasiteri Aloys Uwakarema yagaragaje ko ubukiristo atari ikintu umuntu yambara mu bihe byiza gusa, agira ati: “Nta muntu uba Umukiristo mu bihe byiza ngo mu bibi ataba we.”

Yashimangiye ko igitangaza kiruta ibindi ari ukwemera Yesu Kristo by’ukuri, avuga ati: “Igitangaza gikomeye kuruta ibindi ni ukwakira Yesu nk’umwami n’umukiza. Iyo umwakiriye ugira umutekano wuzuye. Uba ushobora kuzaba mu ijuru kuko uba waratsindiye itike.”

Yasobanuye ko aho Yesu ageze hose, bihita bigaragara mu mibereho y’umuntu, akomeza agira ati: “Iyo Yesu yageze mu mugabo umugore arabimenya, yagera mu mukobwa abasore bakabimenya, yagera mu mucuruzi bagenzi be bakabimenya, yagera mu bukwe bikamenyekana nk’i Kana, yagera mu kiriyo naho bikamenyekana nko kwa Yayiro.”

Pasiteri Aloys yibukije ko ubukiristo nyabwo butavugwaho n’umuntu ubwe, ahubwo ko bugaragarira mu byo akora, agira ati: “Umuntu w’umukiristo ntabyivugaho, ahubwo abantu bakikubona barabimenya. Abapasiteri barabimenya ko umupasiteri bari kumwe ari umukiristo wa nyawe. Ahari igisebe ntihabura isazi.” Yaciye uyu mugani avuga ko ubukiristo bwigaragaza, abantu bakabimenya utabanje kubibabwira.

Yakomeje agaragaza ko imyitwarire mibi ihita imenyekana nk’uko n’ubukiristo nyabwo bumenyekana, avuga ati: “Iyo uri umusambanyi w’umusore, abakobwa barabimenya, iyo uri umugore w’indaya, abagabo barabimenya nubwo waba uri mu nyanja ya mediterane hagati.”

Anongeraho ko n’isi y’umwuka ibibona, agira ati: “Iyo uri Umukiristo abadayimoni barabimenya, abajura, abasambanyi, abahehesi n’abandi bakora ibibi bakaguhunga. Abategetsi bo mu gace utuyemo barabimenya ko uri Umukiristo.”

Mu bucuruzi na bwo, yagaragaje ko ubukiristo bugaragara mu mikorere, agira ati: “Iyo uri umucuruzi w’umukiristo, abantu barabimenya kandi iyo utari we ukora amanyanga barabimenya.”

Pasiteri Aloys Uwakarema yasobanuye ko ubukiristo bugera ku mubiri wose, avuga ati: “Ubukiristo rero bujya ku bice byose by’umubiri. Bihera ku mutwe, ku matwi, ku maso, ku mazuru, ku munwa, ku ntugu, ku ijosi, ku menyo, ku ntugu, ku maboko, ku biganza, ku ntoki, ku nzara z’intoki (asobanura ko hari abongera inzara ku zindi), ku nda, ku mugongo, ku rukenyerero, hasi, ku kibuno, ku maguru, ku mavi, ku mano …”

Uyu mukozi w’Imana yabajije mu buryo butera gutekereza, agaruka ku myambarire n’imyitwarire, agira ati: “Ni gute ubukiristo buza ku kibuno gisigaye cyitwa nyashi? Ubukiristo buza ku manyashi koko? Yego.”

Yakomeje avuga uko bugaragara, avuga ko iyo abagore bafite nyashi binjiye mu materaniro bakora ibimenyetso bituma abandi babarangarira, kandi ibyo nta ho bihuriye no kuba umukristo mwiza.

Yagize ati: “Hari abantu basigaye bavuga ko bafite nyashi. Abagore basigaye bagira ibinyashi. Yamenya ko abifite akagenda abizunguza mu materaniro, yizungereza.”

Pastor Aloys Uwakarema yakomeje kuri iyi ngingo asaba abagore kwitwararika mu myitwarire n’imyambarire, agira ati: “Badamu, muge mugabanya ibiciro, na ho (kuri nyashi) hakwiriye kugaragaza ko muri Abakiristo.”

Yagaragaje ko ubukiristo bugera no ku myambaro, aho umuntu aryama n’aho akorera, agira ati: “Ntitwambare nk’indaya. Ntitwambare nk’amabandi, amasarigoma. Kuko iyo ubukristo buvuye aho, bujya ku gitanda uryamamo, amashuka na matera bikajyaho ubukirisito. Bujya mu kabati ubikamo imyenda. Iyo ubukirisito buvuye aho bujya aho ukorera akazi kawe ka buri munsi. Iyo buhavuye aho hose, bugaruka mu rusengero".

Agaruka ku makosa akorwa n’Abakristo bamwe, yavuze ati: “Twebwe amakosa dukora, tuza twambaye nk’abakiristo mu rusengero, byarangira tuhavuye tukambara nabi.”

Ni muri urwo rwego yahaye inama abasore, avuga amagambo akomeye agira ati: “Ni yo mpamvu ngira inama abasore ngo ntimukarambagize ku Cyumweru.” Yasobanuye impamvu, agira ati: “Impamvu mutazarambagiza ku Cyumweru ni iyihe? Ni uko abakobwa biyoberanya, barishushanya bakagaragara uko batari.

Yasobanuye ko ukuri k’umukobwa kugaragara mu buzima busanzwe bwo mu mibyizi, atari ku Cyumweru aho ajya gusenga, akagerageza kwambara neza cyane bishoboka nk’umukristo ugiye mu rusengero, agira ati: “Uzage kumurambagiza mu mibyizi ari iwabo mu rugo, ni bwo uzabona we wa nyawe, ni ho ubwiza bwe bugaragarira.

Yasoreje ku nyigisho isaba Abakristo kuba aba Kristo by’ukuri no gukoresha neza igihe, agaruka ku magambo yo ku murongo wo muri Yohana 9:4, aho Yesu yagize ati: “Dore burije bugiye guhumana, aho umuntu adashobora gukora. Ni yo mpamvu nkwiriye gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa". Pastor Uwakarema ati: "Uyu murongo muwubahirize.”

Isoko: Zaburi Nshya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.