× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kumenya uwo uri we ni rwo rufunguzo rw’intsinzi – Pastor Christian Gisanura

Category: Ministry  »  2 weeks ago »  Pastor Christian Gisanura

Kumenya uwo uri we ni rwo rufunguzo rw'intsinzi – Pastor Christian Gisanura

Ku wa 3 Gashyantare 2026, mu nyigisho ya Pasiteri Christian Gisanura, yibanze ku kintu cyo kumenya uwo uri we: Urufunguzo rwo kubona imigambi y’Imana mu buzima bwawe.

Ku ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri, Pasiteri Christian Gisanura yatanze inyigisho ikomeye yibanze ku kumenya uwo umuntu ari we, umwanya afite, n’icyo Imana yamugeneye mu isi. Yashimangiye ko isi ifite ibanga rikomeye abantu benshi batamenya, ari ryo gutekereza ko kubona ibintu ari ukubisaba gusa, nyamara bisaba kuba uri mu mwanya ubikwiriye.

Yifashishije Ibyanditswe Byera byo muri Matayo 16:15–19, Pasiteri Gisanura yasobanuye uko Yesu yabajije abigishwa be ati: “Mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?” Igisubizo cya Simoni Petero cy’uko Yesu ari Kristo, Umwana w’Imana ihoraho, cyabaye intangiriro y’ihishurirwa ridasanzwe ryahinduye ubuzima bwe burundu.

Yesu yamweretse ko atari inyama n’amaraso byamuhishuriye uwo ari we, ahubwo ko ari Imana Data wo mu ijuru. Aha ni ho Yesu yahinduriye Simoni izina, amwita Petero, bisobanura urutare, anamuhishurira umwanya mushya n’inshingano zikomeye yari amufitiye.

Kuri urwo rutare, Yesu yavuze ko azubakaho Itorero rye, ari ryo huriro ry’abizera, atari inyubako zigaragara, kandi ko imbaraga z’ikuzimu zitazigera ziritsinda.

Pasiteri Christian Gisanura yagarutse cyane ku ijambo “umwanya,” agaragaza ko kugira ngo umuntu asubizwe n’Imana, agomba kuba ari mu mwanya wo gusubizwa. Petero yahawe imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru kuko yari amaze kumenya uwo Yesu ari we, bityo Yesu na we amuhishurira uwo ari we n’icyo yaremewe gukorera Imana.

Yagaragaje ko abantu benshi basaba Imana ibisubizo, bakarira bakaboroga, ariko ntibabibone kuko batigeze bamenya abo bari bo n’umwanya wabo. Yavuze ko abantu benshi bavuga Yesu wo muri Bibiliya, Yesu bigishwa n’abapasiteri n’abapadiri, ariko ntibagirane umubano wa nyakuri na Yesu uriho, Yesu w’ijuru.

Pasiteri yasobanuye ko gukunda Yesu bitagomba gushingira ku bibazo duhura na byo, ahubwo ko akwiriye guhabwa umwanya wa mbere mu buzima bwacu. Yibukije ko Yesu, nubwo ari Umwami w’ikirenga, yahisemo gutura mu mitima yacu kandi ko akeneye umuntu kugira ngo akore muri iyi si.

Mu kugereranya, yavuze ko isi imeze nk’inzu yubakwa n’abantu bafite inshingano zitandukanye: hari abashyiraho urufatiro, amatafari, igisenge, amadirishya, inzugi n’abandi. Bityo, umuntu wese afite uruhare rwe, ariko nutamenya icyo waje gukorera isi, uzahora ukora ibintu bidahuye n’icyakuzanye, ntuzigere ugera ku musozo w’umugambi wawe.

Yagarutse ku ijambo ryo muri Hoseya, avuga ko ubwoko bw’Imana burimburwa no kubura ubumenyi. Yashimangiye ko kubaho udashaka ubumenyi n’ubwenge bishingiye ku Mana ari ukwiyangiriza ejo hazaza hawe.

Yasoje asaba abumvaga inyigisho gushaka kumenya icyo Imana ibashakaho, kuko umuntu wese yaremwe ku bw’umugambi wihariye. Iyo umenye uwo Yesu ari we mu buzima bwawe, na we akumenyesha uwo uri we, akagushyira mu mwanya wawe, kandi akaguha imfunguzo zigufungurira aho wari warafungiwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.