Uwamwita "Umunyabugeni muri Gospel" ntiyaba abeshye, nushaka gushidikanya uzahere ku mazina y’indirimbo ze, imyandikire n’imyambarire y’akataraboneka. Ibi bimugejeje ibwami dore ko kuri ubu yitegura gutaramana na Kabuhariwe Alpha Rwirangira na Richard Nick Ngendahayo. Nguwo Antoinette Rehema.
Inkuru nziza mu bakunzi b’uyu muhanzi ni integuza y’indirimbo "Agaherezo". Iri Zina benshi barimo njyewe ni ubwa mbere turyumvishe dore ko bamwe batangiye kuvuga ngo "Agahezo" Ni indirimbo Antoinette Rehema yitegura gusohora mu minsi ya vuba.
Mu kiganiro na Paradise, Rehema yirinze kuvuga imvano y’iri Zina "Agaherezo" avuga ko ubu busobanuro ari agaseke k’imibavu ihumura neza yateguje abakunzi be. Yongeyeho ko ubu abakunzi be bakwiye kwitegura "Operation Agaherezo".
Birajyana n’Ibyo yakoze mu bihe bishze dore ko yabahaye "Operation Ibinezaneza" ndetse na "Operation Kuboroga". Yavuze ko iyi ndirimbo izaba irimo amagambo meza azabohora imitima akururutsa imitima agahembura ubugingo. Yasabye abakunzi be gukomeza kumuba hafi no kuryoherwa n’indirimbo akomeje kubaha.
Kuba uyu muramyi akomeje kuba inyenyeri bikomeje guhesha izina ry’uwiteka icyubahiro. Ari mu bahanzi mbarwa bazataramira abatuye Canada mu gitaramo cyiswe "Amashimwe live Concert"
Kuwa 23/11/2024 abatuye mu mujyi wa Ottawa bazataramana na Alpha Rwirangira watumiye amazina yubashwe muri Gospel nka Richard Nick Ngendahayo, Antoinette Rehema na Moses Mugisha. Kwinjira muri iki Gitaramo ni ukugura ticket ya $50 Ndetse na $70.
Ni igitaramo giteganyijwe nyuma y’uko mu minsi ishize Alpha Rwirangira yeruye ku mugaragaro ko atazongera kuririmba umuziki usanzwe (Secular Music) akaba agiye kwirundumurira muri Gospel.
Rehema agarukanye imbaraga mu muziki