× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwera imbuto ugamije guhesha Data icyubahiro – Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  28 seconds ago »  Pastor Christian Gisanura

Kwera imbuto ugamije guhesha Data icyubahiro – Pastor Christian Gisanura

Mu nyigisho ze zo ku wa 25 Gashyantare 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku kamaro ko kwera imbuto tugamije guhesha Data wo mu ijuru icyubahiro, ashingiye cyane ku magambo ya Yesu ari muri Matayo 5.

Hari igihe dukiranuka bitugoye, bituremereye atari uko bidushimishije, ahubwo tukabikora kuko twiyemeje kunezeza Imana. Icyo gihe iyo wemeye kuvunika, uba utanze igitambo kugira ngo izina ry’Imana rihimbazwe. Ni bwo uba uhindutse umwana wayo by’ukuri.

Nk’uko byanditswe muri Matayo 5:16: Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.

Yesu yabwiraga abamwizeye ko umucyo wabo ugomba kubonekera imbere y’abantu. Ariko hari abigaragaza neza hanze bagambiriye gushimwa, nyamara bagera mu ngo zabo bakaba batandukanye n’uko bigaragaza hanze.

Umuntu uzi neza ko yakijijwe si uwo abantu babona ku rusengero cyangwa mu kazi gusa, ahubwo ni uwo babana mu rugo umunsi ku wundi. Umugabo, umugore, abana cyangwa abakozi ni bo bazi imbuto wera.

Hari abasa neza mu ruhame ariko mu rugo bakaba abagome, batita ku bo babana, cyangwa bakagira amashusho abiri. Ariko umuntu wiyemeje gukorera Imana aho ari hose, adahinduka bitewe n’aho ageze, aba agamije guhesha Data icyubahiro. Iyo abantu bamubonye bifuza kumwigana, bakavuga bati: “Mbaye Umukristo namera nka we.” Icyo gihe Imana iba ihimbazwa.

Yesu kandi yagarutse ku rundi rwego rukomeye rw’imbuto tugomba kwera, urukundo rurenze amarangamutima, muri Matayo 5:44 hagira hati: Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya,

Gukunda abanzi si amarangamutima, ni icyemezo. Ntibyoroshye, ariko birashoboka. Ukwiriye kubwira umutima wawe uti: “Ngomba kumukunda,” kabone n’iyo yaba akwanga. Iyo ubikoze kuko Imana ibishaka, aho kubikora kuko bikuryoheye, uba uri kwera imbuto igamije kuyihesha icyubahiro. Amarangamutima araza agashira, ariko icyemezo cyo gukunda kigomba kuramba.

Yesu yarakomeje ati: ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura. Matayo 5:45

Imana igirira neza bose, ababi n’abeza. Iyo natwe tubigenje dutyo, tuba twerekana ko turi abana bayo. Ariko benshi bakunda abandi kubera inyungu. Bakunda ibyo babona ku bantu, si abantu ubwabo bakunda. Iyo inyungu zishize, urukundo rurashira. Ariko urukundo nyarwo rushingiye ku cyemezo, si ku byo umuntu aguha.

Ni yo mpamvu Yesu yabajije ati: Nimukunda ababakunda gusa, muzahembwa iki? Mbese abakoresha ikoro na bo ntibagira batyo? Matayo 5:46

Niba dukiranuka cyangwa tugakora ibyiza gusa kuko ari itegeko, cyangwa kubera ko biduhesha inyungu, nta gihembo kizaba kirimo. Abasoresha na bo bakunda ababakunda. Ariko umukristo ahamagarirwa kurenzaho.

Kandi Yesu, muri Matayo 5:47 arongera ati: Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki? Mbese abapagani na bo ntibagira batyo?

Umukristo ntakwiriye guhitamo aho yubaha Imana n’aho ayitukisha. Ntidukwiye kuyihesha icyubahiro ku ruhande rumwe, ngo ku rundi tuyiteshe agaciro. Izina ry’Imana rishobora gutukwa mu bapagani kubera imyitwarire y’abiyita Abakristo. Ariko iyo twemeye guhinduka by’ukuri, tukera imbuto aho turi hose, Imana irahimbazwa.

Iherezo rya byose riri muri iri jambo rikomeye ryo muri Matayo 5:48 rigira riti: Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.

Ubu ni bwo butumwa Pastor Christian Gisanura yibanzeho: gukiranuka kwacu ntikugomba kuba ukw’inyuma gusa, ahubwo kugomba kuva ku mutima, kugamije guhesha Data icyubahiro. Kwera imbuto si ukwiyubakira izina, ni ukwiyemeza kubaho ubuzima buhindura abandi, bukabahesha icyizere, kandi bugatuma bahimbaza Data wo mu ijuru.

Imana nidufashe gukiranuka, ntitwishushanye, ahubwo tube abantu b’ukuri, bera imbuto zigamije guhesha Data icyubahiro.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.