Umugore ufite umugabo wiciwe mu mpanuka yo kugongwa, uwamugonze agahita ahunga, yakanguye imbaga kubera igikorwa cyo kubabarira uwamwiciye!.
Mu rukiko rwo muri Leta ya Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaye igikorwa cyatangaje abari aho bose, ndetse n’umucamanza ubwe.
Regina Johnson, umugore wa nyakwigendera wiciwe mu mpanuka yo kugongwa, umuntu umugonze agahita ahunga (hit-and-run), yahisemo guca bugufi no kubabarira Joseph Tillman, uwahamijwe icyaha cyo kumwica, ndetse amuhoberera imbere y’imbaga.
Ibi byabaye ubwo Tillman yakatirwaga igifungo cy’imyaka 20 n’urukiko rwa Cherokee County Superior Court. Umucamanza Tony Baker yagize ati: "Ntekereza ko nta na rimwe nari nabona umugore w’uwishwe ahobera uwamwiciye, cyane cyane muri ubu buryo."
Ku mbuga nkoranyambaga, iyi nkuru yatangaje abantu mu buryo butandukanye. Bamwe bayifashe nk’urugero rukomeye rw’imbabazi n’ubumuntu bukwiriye kuranga buri wese, by’umwihariko Abakristo, abandi bavuga ko atari ibintu buri wese yakora.
Bamwe mu batanze ibitekerezo bagize bati:
• "Ni ibintu bikomeye, sinabasha kubikora."
• "Ibi ni ugukurikiza ibyo Imana idusaba, kuko na yo ihora ibabarira."
• "Kubabarira si ugusonera uketswe gusa, ahubwo binaha umutuzo abasigaye bashegeshwe n’igihombo."
• Hari n’abavuze ko kubabarira bidasabwa buri gihe kugira ngo umuntu afatwe nk’umuntu mwiza, abandi bakongeraho ko hari ibintu bidashobora kubabarirwa.
Nubwo ibitekerezo bitandukanye, benshi bemeye ko iki gikorwa cya Johnson cyasize ubutumwa bukomeye ku bijyanye n’imbaraga zo kubabarira, kandi cyerekanye uburyo urukundo n’imbabazi bishobora kurenga imbibi z’imibabaro ikomeye.
Inkuru yatangajwe n’igitangazamakuru cya People kiri mu bikomeye ku Isi