× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ingabire Dorcas wa Papi Clever yahishuye uko Imana yamukuye mu buzima busharira

Category: Testimonies  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ingabire Dorcas wa Papi Clever yahishuye uko Imana yamukuye mu buzima busharira

Ingabire Dorcas, umwe mu baramyi bakomeye mu Rwanda, umugore wa Papi Claver, yatanze ubuhamya bukora ku mitima, bugaragaza uko Imana yamukuye mu bihe bikomeye ikamugeza ku buzima bw’umugisha arimo uyu munsi.

Mu buhamya bwe, yavuze ko ubwo yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye (S1), yanyuze mu gihe gikomeye cyane kuruta ibindi byose yari yarigeze kunyuramo. Yari yaravuye iwabo aje kwiga, aba ari kumwe n’umubyeyi we umubyara. Ariko ubuzima bwahindutse mu buryo butunguranye.

Mu gihembwe cya nyuma gisoza umwaka wa mbere, yagiye iwabo nk’uko byari bisanzwe, ariko agezeyo asanga batagihari. Yari akiri umwana muto cyane, nta bushobozi bwo kwirwanaho cyangwa gufata ibyemezo bikomeye wenyine. Icyo gihe, icyizere cye cyose cyari gisigaye mu rusengero.

Yahise ajya mu rusengero, aho abayobozi bamufashije kumushakira aho kuba kuko atari kuguma mu rusengero ubwaho. Yakiriwe mu muryango wa Filipo, aho yabaye igihembwe cyose.

Aho ni ho yaboneye urukundo, ubufasha no guhumurizwa mu gihe yari ababaye cyane. Yagize ati: “Uwambonye icyo gihe mbabaye ntiyamenya ko ari nge uhagaze aha meze neza.”

Dorcas ashimira Imana ko yamuhamagariye gukora umurimo wayo, kandi ko yamubaye hafi mu rugendo rwe rwose. Uyu munsi, ni umubyeyi w’abana bane, afite urugo rwe atahamo nta muntu umubwira ngo “witaha ushake ahandi.” Ibyo abifata nk’igihamya cy’uko Imana ihindura amateka y’umuntu, ikamukura mu bwigunge ikamugeza ku munezero.

Ubuhamya bwe ni isomo rikomeye ku rubyiruko no ku bantu bari mu bihe bikomeye: ko n’iyo ibintu byaba bisa n’ibirangiye, Imana iba itangiye igice gishya.
Uyu munsi, Ingabire Dorcas n’umugabo we bakomeje kuba abaramyi bakomeye, baririmba kandi bahamya ko Imana ishobora guhindura ubuzima bw’umuntu wese uyiringiye.

Ubuhamya bwose wabureba kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.