× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

"Comment" ku ndirimbo “Inkuru” ya Josh Ishimwe: Birashoboka ko ari iya mbere ndende ibayeho mu mateka!

Category: Testimonies  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

"Comment" ku ndirimbo “Inkuru” ya Josh Ishimwe: Birashoboka ko ari iya mbere ndende ibayeho mu mateka!

Comment (igitekerezo) yatewe ku ndirimbo ya Josh Ishimwe ishobora kuba ari yo ndende kurusha izindi muri "comments" zatewe ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda!.

Indirimbo nshya ya Josh Ishimwe yitwa Inkuru, yatuye umugore we Gloria Mutoni, ntabwo yakiriwe nk’izindi ndirimbo zisanzwe. Kuva yasohoka ku itariki ya 1 Kanama 2025, iyi ndirimbo yakomeje kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.

Igitekerezo cy’umwe mu bafana be gishobora kuba ari cyo cyifuzo cyangwa comment ndende kurusha izindi zose zabayeho ku ndirimbo ya Gospel mu Rwanda, nyuma y’iyo Umusizi Ira Badena yateye ku ndirimbo Uriyo ya Alicia & Germaine na yo yari ndende cyane, yuzuyemo ubuhamya bw’ibyamubayeho.

Umwe mu bafana b’uyu muramyi, witwa Shimwa Syntiche, wiga muri AUCA Gishushu mu ishami rya Tekinoloji y’Amakuru (IT), yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye umuramyi Josh Ishimwe n’umugore we Gloria Mutoni.

Nubwo uyu munyeshuri avuga ko akunze kuba ahugijwe cyane n’amasomo ye, yasize byose yandika amagambo yuzuye urukundo, ishimwe, no gutera inkunga – amagambo amara umwanya utari muto mu kuyasoma.

Ibikubiye muri icyo gitekerezo

Shimwa Syntiche yavuze ko indirimbo za Josh Ishimwe zimufasha cyane, ko iyo hasohotse indirimbo nshya aba ari mu ba mbere bayumva, kandi akayikunda cyane. Yavuze ko indirimbo Inkuru yamukoze ku mutima, ndetse atakambira Imana ngo izabe rwose ihagarariye urugo rushya rw’uyu muramyi.

Ati: “Ariko nta ndirimbo yawe ijya incika… indirimbo zawe ziramfasha cyane …Congratulations to the big journey you are starting… Imana izabubakire… Izabahe umugisha w’uburyo bwose…”

Yasoje agaragaza ubukristu bwe n’icyifuzo gikomeye amufiteho ati: “…Kandi niba bitakugoye uzaririmbe indirimbo ya 82 mu gitabo cy’indirimbo mu njyana ya Gakondo bizanshimisha cyane… ni yo ndirimbo nkunda cyane…”

Uyu mukobwa yanditse amagambo yuje amarangamutima, agaragaza uburyo indirimbo za Josh zimufasha, ndetse n’ukuntu yakundishije izo ndirimbo umuryango we wose, abato n’abakuru.

Icyakora, abajora ntibabuze, bamusubije ko atari akwiriye gushyira mu byo yanditse ko ahora ari busy (ahuze), kuko ngo umwanya yamaze abyandika ubwawo ari muremure bidasanzwe. Ku rundi ruhande, uwitwa Muhimpundu Pamela na we yanenze abamujoye.

Yagize ati: Busy murumva ico gisigura mbega? Bantu muriko muvuga ko ari busy mais akandika n’ivyo vy’uko yanditse birimwo mu kuba busy kwandika ubishka bivany n’uko Fan umuntu nta mwanya bitwara basha mureke kuraba ivyumwanya mais murabe essentiel ico yashatse kuvuga mbega yemwe pourquoi abantu bama babona ibiri négative gusa Non? Ndakwishimiye sha wanditse ivyumutima wawe ushaka.”

Iyi comment irasaba gufata umwanya tugatekereza

Mu gihe bamwe bavuga ko indirimbo za Gospel zitacyitabwaho cyane n’urubyiruko, iki gitekerezo cyerekana ko hari abakiri bato bacyumva ubutumwa, kandi bakabwitaho byimbitse. Ubu ni ubuhamya bw’umunyeshuri wo muri kaminuza, wizeye ko indirimbo z’Imana zifite uruhare mu buzima bwe bwa buri munsi.

Kandi si ugushima gusa – nubwo avuga ko akunda Josh Ishimwe cyane, yanasabye ibintu byumvikana, asaba ko yaririmba Indirimbo ya 82 mu Gitabo cy’indirimbo mu buryo bwa gakondo (Gakondo style), bikaba byamushimisha byihariye.

Josh Ishimwe ashobora kuba atari we wa mbere mu bahanzi ba Gospel bafite abafana benshi, ariko igitekerezo nk’iki kigaragaza ko hari urwego rudasanzwe indirimbo ze zigeraho/zakirwamo. Ubutumwa bw’indirimbo Inkuru bwageze aho bwagombaga kugera, nubwo bugikomeje kugera ahandi, ariko uko biri kose bugera ku mutima w’umuntu, bukamufasha gukunda Imana no gutekereza ku byiza by’urukundo ruyobowe na yo.

Reba comment:

Ese koko hari undi muhanzi wigeze ashimirwa bene aka kageni?

REBA INDIRIMBO INKURU YA JOSH ISHIMWE KURI YOUTUBE:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.