RSW Talent Hunt ni rya rushanwa ryavugishije benshi, bamwe basigaye barota babara amafaranga, abandi ryatumye batangira kwitana abakirigitamari, hari n’abatangiye kujya kurambagiza ibibanza bigezweho i Kigali bazagura nyuma y’iri rushanwa.
Irushanwa rya RSW Talent Hunt rizahemba Miliyoni 10 Frw, rigeze ha handi umwana arira nyina ntiyumve dore ko mu baritangiye hasigayemo mbarwa kuko uko icyiciro kirangira abarusanyijwe neza bagiye bahabwa Pass mu gihe abatarahiriwe n’urugendo ubu bamaze kuzinga ibikapu bajya gutegura iry’Umwaka utaha.
Umulisa Cynthia we kuri ubu arimo kumwenyura nyuma yo kwegukana igihembo cya miliyoni n’igice y’amanyarwanda (1.5 M). Nyuma yo gutoranya abanyempano 30 bazatoranywamo abazahembwa kuri final, hashyizweho igihe cy’ibyumweru bibiri byo gutoranyamo umunyempano wakunzwe kurusha abandi kuva irushanwa ryatangira kugeza rirangiye.
Uzahiga abandi akashyikirizwa ibihembo tariki 21/07/2023 kuri final agenerwe igihembo cya 1.5 M aho ku ikubitiro azahabwa amafaranga ibihumbi Magana atatu ku munsi wa nyuma w’irushanwa mu gihe azajya ahabwa andi mafaranga ibihumbi ijana buri kwezi nk’uko Bright Karyango akaba umuhuzabikorwa w’iri rushanwa yabitangarije Paradise.rw
Nyuma yo kubarura amajwi yakusanyijwe mu matora yakozwe mu byumweru bibiri hifashishijwe ubutumwa bugufi, Umurisa Cynthia akaba yabaye uwa 1 aho yagize amajwi 18,090, ni ukuvuga ko mu majwi 64,081 y’abatoye, 28.2% by’abatoye batoye uyu muramyi bituma yanikira abandi.
Ku mwanya wa kabiri haje umusore witwa Azabe Merveille Jedidja wagize amajwi 12,754 ahwanye na 19.9%. Ku mwanya wa Gatatu haje Emma na Inness bagize amajwi 8563 ahwanye na 13.37%. Ngizwenimana Laurent yagize 7965 naho Niyongabo Tonia yabaye uwa 5 ku majwi 6372.
Si igihembo cy’amafaranga gusa Umurisa Cynthia yagenewe kuko Rise and Shine World Ministries itegura iri rushanwa izarebera inyungu ze mu gihe kingana n’umwaka. Cyntia kandi yagizwe Ambasaderi wa 1 muri aba bahanzi ndetse akaba afite amahirwe yo gutemberezwa hirya no hino mu gihugu.
Mu kiganiro Paradise.rw yagiranye na Umurisa Cynthia wagizwe RSW People’s Choice nyuma yo gutorwa, abajijwe uko yakiriye iyi nkuru yagize ati "Nayakiriye neza nishimye cyane, ni ibyo gushimira Imana".
Ibi byatumye tumubaza niba yari yiteze kurusha abandi amajwi agira ati "Ntabwo twari tubyiteze kubera ko uriya mwanya twese twarawushakaga, kandi wabonaga ko abantu bose bafite abafana babashyigikiye, ntabwo nari mbyiteze". Abajijwe ibanga yakoresheje kugira ngo agire amajwi menshyi, yavuze ko yasangizaga abamukurikiye ifoto ye akabashishikariza kumutora.
Umunyamakuru wa Paradise.rw yahise amubaza niba bataramutoye bitewe n’udufoto twiza yashyiraga kuri profile ye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, mu nseko nyinshi ati "Oya…ibyo ngibyo ntabwo njyewe mbizi….ntawigeze ambwira impamvu…wenda…nyine…uretse ko…nyine ari ugukundwa n’abantu bitewe n’ikintu bakuziho…sinzi nyine ukuntu nabikubwira!!!".
Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona kiriya gihembo akomeje guhatana kuko irushanwa ritararangira akaba asaba abakunzi be kumusengera cyane kugira ngo azegukane irushanwa nyamukuru nk’umunyempano wahize abandi.
Tubibutse ko irushanwa rya Rise and Shine Talent Hunt (RSW) rizasozwa kuwa 5 tariki 21/07/2023 mu nzu mberabyombi ya UWOBA KIMIRONKO ku rusengero rwa Zerephat Holy Church.
Umulisa Cynthia yegukanye igihembo cy’umunyempano wakunzwe
Umurisa Cynthia yahize kwegukana RSW Talent Hunt