× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kuvugwa byinshi, Divine Nyinawumuntu yongereye amasezerano muri TFS atera umugongo aba-Diaspora

Category: Artists  »  October 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo kuvugwa byinshi, Divine Nyinawumuntu yongereye amasezerano muri TFS atera umugongo aba-Diaspora

Umuramyi Divine Nyinawumuntu yongereye amasezerano y’imikoranire na Trinity For Support Label [TFS] yamufashije kuva mu itangira ry’urugendo rwe rwa Muzika.

Mu birori byabereye i Nyamirambo hafi ya Onatracom, Divine Nyinawumuntu unaririmba mu itsinda rya Kingdom of God yagaragaye mu byishimo bisendereye umutima.

Umuyobozi wa TFS, Obededomu Frodouard yavuze ko bahisemo gukomezanya na Divine ahanini hashingiwe ku myitwarire yagaragaje mu mwaka bakoranye haba mu miririmbire, mu kinyabupfura aho byagaragaye ko buri munsi arushaho gutera imbere. Ibi bikaba bishimangirwa n’abahanzi b’ibyamamare n’itangazamakuru.

Divine Nyinawumuntu nawe yashimiye Trinity For Support yamufashije gukabya inzozi ze mu rugendo rwa muzika. Yavuze ko afata Trinity for Support nk’umubyeyi we dore ko uretse no mu muziki, ayifata nk’abajyanama be no mu buzima busanzwe bakaba baramubaye hafi mu gihe cy’amasomo ndetse bakamuba hafi ubwo yakoraga impanuka ya moto yerekeza mu kiganiro kuri Ahupa Radio&TV.

Yavuzeko TFS yatumye yamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo avugako yiteguye kurushaho gukoresha Imbaraga. Aya masezerano y’igihe kirekire akaba agamije iterambere ry’umuhanzi na Trinity For Support.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu minshi ishize havuzwe byinshi mu binyamakuru aho byavugwaga ko hari umu diaspora washakaga kumutwara akamugira Brand Ambassador wa label ye nshya. Ibi bikaba byashimangiwe na Divine mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye uyu muhango.

Mu mwaka wa mbere w’amasezerano, TFS yafashije uyu muramyi gukora indirimbo zakunzwe zirimo "Urugendo" na "Irembo". Ni indirimbo zazamuye amarangamutima ya benshi bituma uyu muramyi ukiri mutoya yigarurira imitima y’abakunzi ba Gospel.

Yitabiriye ibitaramo bitandukanye birimo icyabereye mu kigo cy’amashuri cya Camp Kigali ndetse na Welcome Vacancies yateguwe na Urugero Media Group.

Divine Nyinawumuntu yongereye amasezerano muri TFS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.