× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo gutanga inkomezi mu ndirimbo "Babwire", Hope in Christ Singers yateguje igitaramo

Category: Choirs  »  December 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo gutanga inkomezi mu ndirimbo "Babwire", Hope in Christ Singers yateguje igitaramo

Hope in Christ Singers (HICS) ni korali ibarizwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 (SDA) i Kicukiro Centre, mu Ntara ya Rubirizi.

Hope in Christ Singers yatangiye umurimo wo gushakira Kristo intama zazimiye binyuze mu ndirimbo, mu mwaka wa 2012. Ikaba imaze gukora ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu.

Mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa no kugeza ubutumwa hirya no hino ku isi, by’umwihariko mu bihugu bigoye kujyamo kuvuga ubutumwa, iyi korali imaze gukora indirimbo enye z’amajwi ndetse n’indirimbo ebyiri z’amashusho.

Izi ndirimbo ziboneka ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube (ushobora kwandika "Hope in Christ Singers Official") kandi bateganya kuzikwirakwiza no ku zindi mbuga zicuruza umuziki nka Spotify, Apple Music, n’izindi.

Zimwe mu ndirimbo zimaze gusohoka mu mezi abiri ashize ni: "Ntiducogore", ifite ubutumwa bw’ihumure bushishikariza abagenzi bajya mu ijuru kudacika intege, aho bagira bati: "Kuko Umwami Yesu atwitayeho, bityo ntiducogore."

Bashyize hanze kandi indirimbo "Ibuka", ifite ubutumwa bwibutsa abantu agahinda n’umubabaro Yesu yagize kugira ngo ’tuzabone ubugingo buhoraho’.

Indirimbo "Babwire" niyo iheruka gushyirwa hanze, ikaba ikoze neza yaba mu majwi yayo ndetse no mu mashusho.

Intumbero ya Hope in Christ Singers ni ukugomeza kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda hose ndetse no mu mahanga binyuze mu bihimbano by’indirimbo nziza, nk’uko ubuyobozi bw’iyi korali bwabitangarije na Paradise.

Imbaraga zo gukora kwabo zikubiye muri Matayo 28:19-20 ndetse na Yosuwa 24:15.

Hope in Christ Singers iteganya gutaramira abakunzi bayo mu mpera z’umwaka wa 2024, mu gitaramo cyo guhimbaza Imana no kumurika ibihangano bishya. Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 31/12/2024.

Ubuyobozi bw’iyi korali bwasoje ikiganiro na Paradise bugira buti: "Twasaba abakunzi bacu gukomeza kudushyigikira mu buryo bw’amasengesho ndetse no kudutera inkunga, badufasha kugeza kure ibihangano byacu."

Hope in Christ Singers yateguje igitaramo gikomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.