Nyuma y’uko umuhanzi wa Gospel atagifitiwe igikundiro (popularité), hari ibintu by’ingenzi ashobora gukora kugira ngo asubirane agaciro n’icyubahiro yahoranye, kandi akomeze kubaka izina rirambye no mu murongo w’Imana.
Iyo umuhanzi wa Gospel yatakaje igikundiro Dore bimwe mu by’ingenzi yakora:
1. Kongera ibihe byo gusenga no gukomeza umubano n’Imana
Umuhanzi wa Gospel akwiye kubanza kwisuzuma, agasubiza amaso inyuma areba niba hari aho yateshutse ku nshingano zo kuba impumuro nziza ya Kristo hagati y’abakijijwe ndetse n’abadakijijwe. Isengesho n’ijambo ry’Imana bimufasha kongera guhagarara neza mu gakiza no guhumurizwa umutima.
2. Kumva ibitekerezo by’abakunzi be n’abamukurikira
Gukoresha feedback z’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa kubona ubuhamya bw’abantu bamukundaga mbere, bimufasha kumenya ahari ikibazo. Gukorana neza n’itangazamakuru no kurisaba inama.
3. Kongera gusohora indirimbo zitondewe mu buryo bw’imyandikire zisengeye, mbese zifite ubutumwa bufite ireme. Ashobora gukora "Comeback song" ifite amagambo akomeye, ibwira abantu ko ahari kandi ko agarutse nk’intumwa y’Imana.
Gukorana n’abahanga mu bucuruzi bw’umuziki, abatunganya indirimbo, abatunganya amashusho, n’abandi bafite icyerekezo.
4. Gukorana n’abandi bahanzi bafite izina cyangwa abahanzi bashya bafite umurongo wo kumuzamura
Kwishyira hamwe n’abandi mu ndirimbo z’ubufatanye (collabos) bifasha kumugarura mu marangamutima y’abantu. Ashobora no gutangiza ibikorwa byo gufasha abandi, nk’abahanzi bashya, kugira ngo agaragaze ko agifite umutima w’ubutumwa.
5. Kwiyegereza itangazamakuru no kongera kuba ku mbuga nkoranyambaga
ashobora gukora interviews, gutegura ibiganiro bigaruka ku byo yanyuzemo, no gusangiza abandi ubuhamya bwe. Gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, YouTube na TikTok mu buryo bwubaka (nk’inyigisho, cover songs, live prayers) bifasha abantu kongera kumwiyumvamo.
6. Kugira ubuyobozi bufite icyerekezo
Iyo umuhanzi ari wenyine cyangwa afite abantu batamufasha mu byemezo by’ingirakamaro, biramugora. Gushaka umuntu cyangwa label imufasha gutekereza kure no kumenya uburyo bwo gusubiza icyizere mu bafana ni ingenzi (nka TFS Label ifasha Divine Nyinawumuntu).
7. Kwicisha bugufi no kwemera aho ibintu byapfiriye
Hari igihe abantu baba barabayeho ubuzima bwo hejuru (star life) cyangwa bakirengagiza inshingano zabo. Gukora public apology cyangwa guhindura imyitwarire bishobora gukurura imbabazi n’icyizere cy’abantu.
Umuhanzi nka Sinach cyangwa Don Moen bashoboye kugumana igikundiro imyaka myinshi kuko bubakiye ku kuri kw’ijambo ry’Imana, gukomeza gukora umurimo, n’umutima wo guharanira ubutumwa kurusha izina.
Umuhanzi wa Gospel si umunyamuhamagaro w’abantu gusa, ni intumwa y’Imana. Kwiyubaka, kwiyegereza abakunzi be, n’ukwigira ku byahise bimufasha kongera kuba ijwi ryumvikanira mu bwami bw’Imana.