Umuhanzi Eric Niyitegeka wari warahagaritse kuririmba agarutse mu muziki mu mbaraga zidasanzwe aho ahise asohora indirimbo nshya yise "Narababariwe".
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Eric Niyitegeka yagize ati: "Ubutumwa nashakaga gutambutsa muri iyi ndirimbo ni ineza ya Yesu yacunguje abatuye isi yose".
Avuga ko ari indirimbo yaturutse mu ijambo ry’Imana nyuma yo gusoma Bibilia dore ko avuga ko iyi ndirimbo ye nshya ku kigero cya 90% igizwe n’ibyandetswe byera byo mu ijambo ry’Imana.
Muri iyi ndirimbo "Narababariwe", yagize ati: "Intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu niyo yikoreye". Aha yashakaga kuvuga ku rukundo rw’umukiza Yesu Kristo wemeye gupfira abanyabyaha.
Paradise.rw yamubajije intego ye muri muzika, asubiza agira ati: "Intego yanjye muri muzika ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bukagera kure, ndifuza gukora album ariko nzakomeza gushyira hanze indirimbo".
Avuga ko azabikora bijyanye n’umwanya abona dore ko asanzwe afite izindi nshingano zirimo akazi gatunze umuryango.
Uyu muhanzi avuga ko afata Israel Mbonyi nk’icyitegerezo mu mikorere akaba avuga ko hari byinshi yamwigiraho birimo gukora cyane.
Iyi ndirimbo "Narababariwe" ayisohoye nyuma y’igihe kirekire yararetse umuziki akaba avuga ko agarukanye imbaraga zo kugeza ubutumwa bwiza kure.
Eric Niyitegeka asengera mu Itorero rga Restoration church ku Ruyenzi akaba amaze gukora indirimbo ebyiri, iya mbere akaba yarayise "Ni Imana yabikoze".
Eric Niyitegeka agarutse mu muziki yiyemeza gukora cyane