× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi M.Shyaka Clenia yatanze ubutumwa mu ndirimbo nshya "Yakoze ibikomeye" - VIDEO

Category: Artists  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umuramyi M.Shyaka Clenia yatanze ubutumwa mu ndirimbo nshya "Yakoze ibikomeye" - VIDEO

Nyuma yo gukiza uburozi inshuti ye, Clenie yatambiye Imana mu ndirimbo y’amashimwe.

Ni indirimbo y’amateka ku urugendo rwe rwo kuramya no guhimbaza Imana dore ko ivuze byinshi bigendanye n’ubuhamya bw’inzira y’inzitane yagendanyemo n’Imana kuva yakwizera Kristo nk’umucunguzi we.

Uyu muramyi umwe mu bafite ijwi ryiza ritohagiye azanye impamba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro na Paradise, Clenie (Mama Gift) yavuze imvano y’iyi ndirimbo. Ati "Mu ndirimbo "Yakoze ibikomeye" nashakaga kuvuga uburyo Imana ihambaye, ikora ibirenze kure iby’abana b’abantu, byaba ari iby’ ubwenge bwabo cyangwa izindi mbaraga z’abapfumu ndetse n’abarozi".

Iyi ndirimbo yashibutse mu ishimwe rikomeye!! Imana yakijije uburozi mucuti wa Clenie, nyamara bari bariyakiriye.

Yunzemo ati: "Nayihimbye bitewe n’igitangaza Imana yari ikoreye umushuti wanjye twajyaga dusenga Imana ikavuga ibyakozwe n’ababi ku buryo nta byiringiro byari bihari ku bahanuzi ko hari icyo Imana yakora bitewe n’umusozi yari ariho."

Yaboneyeho gutangaza Imbaraga z’Uwiteka watabaye gitwari inshuti ya Clenie. Ati: "Imana yamukuyeho uwo musozi twese dutangarira Imana, nibwo nahise nandika iyi ndirimbo."

Clenie ni umwe mu bahanzi bafite impano y’uburirimbyi mu maraso. Yatangiye uburirimbyi akiri muto dore ko ku myaka 10 gusa yatangiye gufata micro akavuga Imana neza. Aha yigaga mu mwaka w’amashuri abanza ari n’iki gihe yatangiye guhimba indirimbo ze bwite.

Uyu muramyi waririmbaga muri korali y’abana yitwaga Umunezero yo mu itorero rya ADEPR ari naryo torero kuri ubu abarizwamo. Yaje gukomeza umuhamagaro mu mashuri yisumbuye aho yafatanyaga ubuhanzi no kuririmba muri korali.

Kuri ubu Clenie (Mama Gift) ni umubyeyi ushima Imana yamukoreye ibikomeye.

Clenie wavukiye mu karere ka Rwamagana mu ntara y’uburasirazuba, ni umubyeyi utuye mu karere ka Gasabo umurenge wa Jabana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ikomeze ikore,
Turagushyigikiye Mama Gift, Imana ikongerere

Cyanditswe na: Alphonse  »   Kuwa 24/04/2025 14:47

Yakoze ibikomeye ,Imana izakora nibirenze ibi yakose

Cyanditswe na: MELANCE TV SHOW  »   Kuwa 22/04/2025 14:30