× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo guhagarika umuziki akajya kunaguza inganzo, Patrick Nishimwe agarukanye imvumba yuzuye amazi afutse

Category: Artists  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo guhagarika umuziki akajya kunaguza inganzo, Patrick Nishimwe agarukanye imvumba yuzuye amazi afutse

Patrick Nishimwe yagarutse mu muziki nyuma y’Imyaka 7 awuhagaritse, agarukana inkuru nziza ku bakunzi b’umuziki.

Nk’Uko Kristo yishimira ko intama yari yarazimiye burundu igarutse mu itorero uko, ni ko abakunzi ba Gospel bakwiye kwishimira ko Patrick Nishimwe yagarutse mu muziki kandi akagarukana imvumba yuzuye amazi afutse.

Kuri ubu uyu muramyi wagarukanye Imbaraga yanze kuza mu ishusho ya Patrick Nishimwe wo muri 2016 ahubwo akaba aje ahetswe mu mugongo witwa "Incense Worship" akaba yahise anasohora indirimbo yitwa "El Shaddai".

Mu kiganiro yakoranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Patrick Nishimwe wari ugaragiwe n’abarimo umunyamakuru Peace Nicodeme wavuze imyato inganzo ngari iri muri we, yasobanuye byinshi ku muziki we uteye amatsiko.

Buri wese yumvaga afite inyota yo kumenya imvo n’imvano yo kuva mu muziki nyamara nyuma y’Imyaka 7 akavumbukira mu mubavu witwa "Incense Worship Team" ndetse akaba yaganuje ku banyamakuru kuri Album yitwa "Shammah" ahereye ku ndirimbo "El Shadai" yakuriwe ingofero n’itangazamakuru".

Muri iki kiganiro, Patrick Nishimwe yavuze ko nyuma yo gutangira umuziki mu mwaka wa 2016 yaje kuwuhagarika akomeza amasomo y’umuziki muri Kaminuza mu gisata cya Worship and Music.

Yavuze ko nyuma yo gusoza amasomo ari bwo yagize ihishurirwa ryo gukora umuziki muri platform yitwa Incense worship. Yongeyeho ko kuri ubu afite ishimwe riremereye nyuma y’uko Imana imuhaye ubutumwa bwiza bwo kugeza mu mahanga binyuze muri Album ya 1 yitwa "Shammah".

Nyuma y’uko benshi bakomeje kumubaza ubusobanuro bw’ijambo "Incense", yasobanuye ko ari imibavu ihumura neza yakoreshwaga mu ihema ry’ibonaniro igihe cy’ubutambyi.

Yasobanuye ko incense atari nk’itsinda ry’abantu runaka. Yavuze ko akimara kugira iri hishurirwa yumvise rimuruta bituma ahitamo kwitirira umuhamagaro Incense kuruta kuwitirira izina rye.

Yavuze ko yifuje ko iri Zina rizajya rimwibutsako kuramya kwe atari ukuririmba kandi atari ukuba yarabyize mu ishuli, ahubwo ar ukugira ngo kumwibutse ko agomba kujya kuzamuka ku Mana nk’umubavu ihumura neza.

Bob Sumaire umunyamakuru wa Nkundagospel yabajije Patrick umusanzu we muri Gospel nyuma yo kuminuza mu muziki. Nta kuzuyaza, yasubije ko kwiga worship and music ari ukugira ngo abashe gukora umurimo wo kuramya nk’inzira imufasha.

Yavuze ko ishuli ryamufashije cyane kugaruka ku ijambo ry’Imana. Yongeyeho ko kwiga umuziki byamufashije kumenya gucuranga binamufasha kurushaho gusobanukirwa ibyo akora n’intego yabyo. Aha yasubizaga ikibazo yabajijwe n’umunyamakuru Brenda Mizeo wa InyaRwanda.com.

Ubwo yabazwaga ikibazo gikomeye muri Gospel, yahise yitsa mu myandikire aho umuntu yandika ashingiye, aho ahagaze kuruta ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Asubiza Esca Fifi wa Radio TV 10 wamubajije icyo azafasha abahanzi batize umuziki, yavuze ko afite ubushobozi bwo gutoza abaririmbyi, amakorali n’abaririmbyi kuramya no kuririmba no gucuranga.

Patrick Nishimwe (hagati) ashyigikiwe cyane n’abarimo umunyamakuru Peace Nicodeme (iburyo)

Muri iki kiganiro umunyamakuru Peace Nicodeme Nzahoyankuye wa Magic Fm bahuye mu mwaka wa 2016, yavuze ko yakunze imyandikire ye by’umwihariko mu ndirimbo "Impamvu ndirimba". Yunzemo ko yamubonyemo impano ikomeye akaba yishimira ko kuri ubu ageze igihe cyo kumurikwa.

Patrick Nishimwe yavukiye i Rusizi akaba ariwe watangije iri hishurirwa ryitwa "Incense worship". Ni ihishurirwa ryagutse rikubiyemo ibikorwa byinshi bitandukanye bihuriza cyane ku kuramya Imana mu buryo bwa muzika.

Ibi bikorwa bikaba byabimburiwe no gushyira hanze indirimbo zo kuramya Imana ndetse akaba yatangaje ko hari n’ibindi byinshi bitegura gusangiza abantu b’Imana no kurushaho kugenda bakurira muri iryo hishurirwa.

Ku byerekeranye no gukurira muri iryo hishurirwa, yavuze ko iri hishurirwa rirenze izina rye. Yavuze ko icyo asabwa ari ugukurira muri iryo hishurirwa kandi akaba yiteze ko buri munsi abantu bazajya babona ibimenyetso byo gukurira muri iryo hishurirwa.

Patrick Nishimwe ni umwe mu baramyi nyabaramyi. Uyu mugabo wakunze kuba umutoza w’amakorali yatangiye kuririmba akiri muto akaba yararirimbye mu makorali azwi ku izina rya "Sunday school". Gusa mu mwaka wa 2016 yaje kwiyumvamo umuhamagaro wo kuririmba ku giti cye abikora igihe gito.

Gusa ntiyigeze aba kure y’Umuziki. Yaje kujya ku ishuri aza kwiga MUSIC AND WORSHIP mu ishuli ryitwa REFORMED THEOLOGICAL COLLEGE/UGANDA, nyuma y’imyaka itatu asoje amasomo ni bwo yagize ihishurirwa ryo gutangira gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo buhoraho kandi bunoze.

Aha ni bwo yaje kugira igitekerezo cyo gushyiraho urubuga cyangwa platform yitwa INCENSE WORSHIP, cyangwa se "kuramya kuzamuka nk’umubavu" ku ntebe y’Imana.

Patrick Nishimwe yagarutse mu muziki mu isura nshya ya Incense Worship

Patrick Nishimwe abaye umuramyi wa mbere mu batuye mu Rwanda waminuje mu muziki

RYOHERWA N’INDIRIMBO "EL SHDDAI" YA INCENSE WORSHIP

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Yoooo ndanezerewe cyane rwose kubwo kugaruka kw’Nishimwe Patrick

Cyanditswe na: Sindambiwe simeon   »   Kuwa 05/02/2024 05:03