× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korari Goshen yateguye "Uzi Kurinda Live Concert" nyuma yo gufasha Vestine na Dorcas guca agahigo

Category: Choirs  »  December 2022 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Korari Goshen yateguye "Uzi Kurinda Live Concert" nyuma yo gufasha Vestine na Dorcas guca agahigo

Umwaka wa 2022 urangiye benshi batabishaka. Nyuma y’iminsi myinshi abanyarwanda bari mu icuraburindi bitewe n’icyorezo cya Covid 19 cyatumye ibitaramo byinshi bihagarara, abakunzi ba Gospel basoje umwaka bari mu kwezi kwa Buki.

Itariki ya 24 ndetse na 25 z’ukwezi kwa 12 umwaka wa 2022 zishobora guca agahigo ko kwandikwa ku nkingi y’Imitima ya benshi, bitewe n’ibitaramo biremereye byagaragaje urwego Gospel igezeho mu Rwanda.

Ababimburiye abandi mu komora imitima y’abakunzi ba gospel bari barakomerekejwe n’icyorezo cya Covid 19, ni Vestine na Dorcas abaririmbyi ba Korali Goshen ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Muhoza, aho kuwa 6 tariki 24/12/2022 bakoze gitaramo kitazibagirana cyitwaga "Nahawe Ijambo Album Launch".

Ibirori byo kumurika Album yabo ya 1 yiswe bise "Nahawe Ijambo", byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi mu nzego bwite za leta, abanyamakuru, abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abayobozi b’amatorero.

Korali Goshen ibarizwamo Vestine na Dorcas, yatanze isomo rikomeye aho yashyikirije Vestine na Dorcas impano babateguriye mu rwego rwo kubifuriza gukomeza kuyoborwa n’Umwuka Wera. Iki gitaramo kandi cyakurikiwe n’icyateguwe n’umuramyi Israel Mbonyi ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda ndetse no mu biyaga bigari.

Nyuma yo kumurika umuzingo wa mbere bise "Nahawe Ijambo", Vestine na Dorcas bakomereje ibiruhuko byabo muri korali Gosheni kuri ubu iri mu myiteguro y’igiterane kizamara iminsi 4. Ni igiterane kitiriwe imwe mu ndirimbo ya Korali Gosheni kuri ubu ikunzwe cyane.

Umuyobozi wa Korali Goshen, Bwana Ndayisenga Emmanuel, yatangarije Paradise.rw ko iki giterane cyateguwe mu rwego rwo gushimira Imana ku bwo kwibuka iminsi ya cyera. Yakomeje agira ati "Ubwo iyi korali yashingwaga mu mwaka wa 1995, bamwe mu baririmbyi bari imfubyi, abandi bari abakene aho byari bigoye kubona ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byoroheje".

Gusa nyuma yo gukomeza gusenga Imana bashishikaye kandi bashikamye mu kwizera, Imana yahinduriye abaririmbyi ubuzima aho bamwe babonye amahirwe yo gukomeza amashuri, abandi Imana ibacira inzira babona uburyo bwo gukora bityo baza gusanga aya mashimwe atari ayo kugundirwa, bategura iki giterane bitiriye indirimbo yabo ikomeje gukurikirwa n’abantu batari bake kuri channel yabo ya youtube.

Iki giterane kizamara iminsi ine, kuva kuwa 05/01-2023 kugeza le 08/01/2023. Le 05-06/01//2023, kizajya gitangira saa kumi n’igice z’umugoroba kugeza saa mbiri n’igice, kuwa 07/01 igiterane kizatangira saa munani kugeza saa moya z’ijoro.

Korali Goshen ikazifatanya na Ev Boniface na Korali Nazil izaba yaturutse muri paroisse ya Muhima Itorero rya Nyakabanda. Iki giterane kizasozwa kuwa 08/12/2022 aho kizatangira saa munani nyuma y’amateraniro kugeza saa moya z’ijoro, Kuri uwo munsi korali Nazil na Pastor Theogene ni bo batumiwe kuri uwo munsi. Korali Goshen igizwe n’abantu 100 hakiyongeraho abaterankunga.

Bwana Ndayisenga Emmanuel, Perezida wa Korali Goshen

Pastor Theogene umwe mu bazabwiriza muri iki giterane

Boniface azabwiriza muri iki giterane

Korali Nazil izifatanya na Gosheni.

Vestine na Dorcas babarizwa muri Goshen choir

Goshen choir yateguye igiterane cy’imbaturamugabo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.