× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma ya Kigali Convention Center, Shalom Choir igiye gukorera igitaramo gikomeye muri BK Arena

Category: Choirs  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma ya Kigali Convention Center, Shalom Choir igiye gukorera igitaramo gikomeye muri BK Arena

Uri Imana itandukanye n’abantu mu mivugire, uri Imana itandukanye n’abantu mu mikorere, uravuga bikaba ugategeka bigakomera, urinda ijambo ryawe ibihe n’ibihe!

Ubwo nka Paradise.rw tumanukiye muri iyi ndirimbo, abakunzi ba Gospel bahise binjira mu mwuka wo kwibuka ibihe byiza bagiranye na Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge mu bihe bitandukanye, ariko by’umwihariko abibuka igiterane cy’Iminsi ibiri cyabaye icy’amateka iyi korali yakoreye mu karere ka Huye mu mwaka wa 2022.

Iki giterane cyabaye nyuma y’Iminsi micyeya hasohotse iyi ndirimbo "Uravuga bikaba" ikunzwe kubi mu rwa Gasabo ndetse no hanze y’u Rwanda, dore ko ari nayo ndirimbo imaze kurebwa cyane kuri cano ya Korali Shalom aho abarenga ibihumbi 360 bamaze kureba iyi ndirimbo mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

Kuri ubu rero ntibikiri ibyiyumviro ahubwo bishyizwe mu ngiro! Kuri uyu wa mbere, iyi korali yashyize hanze integuza y’igitaramo cy’amateka igiye gukorera muri BK ARENA Inyubako izwiho gutegurirwamo ibitaramo biremereye kandi bifite igisobanuro.

Si cyera ni kuwa 17/09/2023 bikaba biteganyijwe ko kuri iyi tariki hazabaho gutaramira abanyarwanda ndetse n’abanyamahannga bakunda iyi korali nk’uko byatangajwe na Jean Luc Rukundo uri mu bayoboye iyi korali muri iki gihe.

Iyi korali yabonye izuba mu mwaka wa 1986, ni imwe mu makorali akomeye abarizwa muri Paroisse ya Nyarugenge aho isangira aritari na Korali zitandukanye zirimo Hoziyana na Baraka nazo zifite igisobanuro gikomeye mu iyogezabutumwa mu Rwanda.

Shalom choir ni korali yahawe umugisha n’Uwiteka dore ko usanga ibikorwa bitandukanye by’Umurimo w’Imana yagiye itegura byaragaragaye ko Uwiteka ashyigikiye intambwe z’ibirenge by’aba bana b’Imana.

Mu mwaka wa 2018 Shalom Choir yateguye igiterane cy’amateka cyabereye muri Kigali Convention Center aho yataramanye n’umuramyi Alexis Dusabe ndetse na Ntora Worship Team.

Iki giterane cyari gifite intego igira iti "Nta gucirwaho iteka hagendewe ku ijambo ry’Imana ryanditse mu baroma 8:1.

Ni igitaramo cyizihiye abacyitabiriye binyuze mu miririmbire myiza ndetse n’indirimbo zari zikubiyemo ubutumwa bukundisha abantu umusaraba wa Yesu Kristo ndetse bukanagaragaza agaciro k’amaraso ya Yesu Kristo ku itorero.

Ni igitaramo cyarangiye bamwe mubakitabiriye batanga za ntashyo zirembuza zisobanura ngo "Muzagaruke".

Ni umwanya mwiza wo kureba imbonankubone iyi korali iririmba indirimbo nziza cyane nka Uravuga bikaba, Abami n’abategetsi, Humura Rwanda, Icyizere, Nduhiwe ndetse n’izindi zisanzwe zivura umwuma wo mu buryo bw’umwuka. Muzaze dutaramire umwami Yesu, ntituzasezererwa amara masa.

Shalom choir yateguye igitaramo cy’umuriro muri BK Arena

Shalom choir yatunguranye iteguza igitaramo muri BK Arena

RYOHERWA N’INDIRIMBO "URAVUGA BIKABA" YA SHALOM CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.