× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo gusangira agatuti, Eric Twishime na Christian Irimbere bahuriye mu ndirimbo "Waranteturuye"

Category: Artists  »  1 hour ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma yo gusangira agatuti, Eric Twishime na Christian Irimbere bahuriye mu ndirimbo "Waranteturuye"

Umuramyi Eric Twishime uba muri Australia yongeye gusangira umushinga na Christian Irimbere bahuriye mu ndirimbo "Waranteturuye".

Nyuma yo kumara imyaka myinshi Hana yarabuze urubyaro Imana yaje kumuha umwana w’umuhungu amwita Samuel imukiza ikimwaro mu maso ya mukeba we Penina. Nuko muri Samuel havumbukamo ishimwe ryo gutetururwa.

Kuri ubu umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Twishime uba muri Australia ari kwibutsa abantu bose Imana yateturuye kuyishima binyuze mu ndirimbo “Waranteturuye” yasubiranyemo na Jean Christian Irimbere usanzwe uba mu Rwanda ndetse ari nawe wayanditse akanayikora bwa mbere mu buryo bwa Live Recording.

Iyi ndirimbo ni ubutumwa bw’ishimwe n’ubuhamya bushingiye ku bikorwa by’Imana mu buzima bw’umuntu, cyane cyane mu bihe bikomeye no mu rugendo rwa gikristo. Eric Twishime yavuze ko ubwo yumvaga iyi ndirimbo bwa mbere, yumvise ihuye n’ubuzima bwe bwite ndetse n’ibyo Imana yamukoreye mu rugendo rwe.

Aganira na Paradise yagize ati: "Ni indirimbo ivuga amateka twanyuranyemo n’Imana mu bihe bikomeye. Yarantabaye, iranteturura, impuza n’abantu bakomeye. Numvise ari ubuhamya bwanjye bwite.”

Eric Twishime yashimiye Jean Christian Irimbere wamuhaye uburenganzira bwo gusubiranamo iyi ndirimbo, nyuma yo kubona ko ubutumwa bwayo bufite icyo busobanuye cyane ku buzima bwe no ku rugendo rw’igitaramo cye aherutse gukorera mu Rwanda.

Akomeza asaba abazumva iyi ndirimbo bose kutibanda ku njyana gusa, ahubwo bakumva ubutumwa buyirimo, bakayifata nk’isengesho n’ubuhamya bwerekana ko Imana igira neza, itabara kandi igateturura abayiringiye.

Waranteturuye ni imwe mu ndirimbo zandikanye ubuhanga zikaba zirimo icyanga mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho. Mu buryo bew’imikorere iyi ndirimbo yanyuze mu biganza byiza kandi bisengeye.

Ishimwe Bass ni we watunganyije iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi aherererekanya ububasha na Musinga wayoboye uyu mushinga afatanyije na Eddie Cut watunganyije amashusho mu gihe Umutoni Marie Rose umunyamakuru wa Radio &Tv O ariwe wayoboye uyu mushinga (Manager).

Indirimbo “Waranteturuye" ije nko kongera ikirungo mu nyama ku bakunzi ba gospel bari baherutse kwizihirwa n’uyu muramyi binyuze mu gitaramo "Ndi Imana yawe" cyabaye kuwa 20 Werurwe 2026 mu nyubako ya Ora Center iherereye mu karere ka Kicukiro.

Uyu muramyi yahuje imbaraga n’abarimo Jean Christian Irimbere, Eddy Muramyi, Maranata Family Choir, Shining Ministry na Penuel Worship Team.

Ni igikorwa cyari cyateguwe hagamijwe gufasha abantu guhura n’Imana no kwakira ubutumwa bwubaka binyuze mu muziki no mu ijambo ryayo.

Muri uwo mugoroba habayeho umwanya wo kwakira ijambo ry’Imana bagaburiwe na Pastor Jackson Mugisha, umwe mu bigisha b’Ijambo ry’Imana bakunzwe cyane mu rubyiruko, mu gihe umusangiza w’umwanya yari Fally Merci.

Iyi ndirimbo iraboneka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zicishwaho umuziki ku mazina ya Eric Twishime.

Eric Twishime agaragaza ko urugendo rwe mu muziki wa Gospel rwubatse ku buzima bwanyuzemo ibihe bikomeye. Ku myaka umunani, yabuze se wari umucuranzi ukomeye, ibintu byamusigiye icyuho gikomeye mu mutima. Icyakora, ibyo byamubereye intangiriro yo gukomeza umurage se yamusigiye wo gukorera Imana.

Se yari yaramutoje gukunda inzu y’Imana no kuyikorera akiri muto, ari na byo byatumye akomeza kwitanga muri uwo murimo, agenda akura mu muziki wa Gospel. Uyu munsi, abarirwa mu batunganya indirimbo za Gospel bafite ubuhanga muri Australia.

Eric Twishime ni umwe mu baramyi bafite amavuta y’Uwiteka. Azwi cyane mu ishuli nderabarezi ryahoze ari KIE ubwo yari umuyobozi wa GBU (Groupe Biblique Universelle).

Ese nawe yaraguteturuye? Ryoherwa n’iyi ndirimbo ’’Waranteturuye’’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.