Umuryango wa Nzeyimana Alexandre uri gushyashyana witegura gushyingira imfura yabo, Mukaniyogushimwa Josephine, mu bukwe buzaba muri ibi bihe by’impeshyi
Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Kamena 2026, bizaba ari ibihe byiza byo kwereka ababyeyi n’inshuti zabo ibirori birimo n’ubukwe no kubambika ikamba ry’uburere bwiza.
Mukaniyogushimwa Joselyne ni umwari witonda akaba n’imfura ya Nzeyimana Alexandre batuye mu Kagari ka Rugabano, Umurenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi ho mu Ntara y’Uburengerazuba, ahahoze hitwa mu Kinyaga.
Nzeyimana Alexandre ni umugabo wubaha Imana akaba n’inyangamugayo. Abonye umukwe witwa Horanimpundu Jean Paul ubereye imfura ye Mukaniyogushimwa Joselyne.
Nk’uko Paradise yabitangarijwe na Nzeyimana Alexandre, yabihamije agira ati "Nshimishijwe kandi nejejwe no gutumira abavandimwe n’inshuti n’imiryango yanjye, ko ngiye kubona umukwe udasanzwe. Kuba ngiye gushyingira imfura yanjye ni amashimwe iwajye mu rugo ndetse n’umuryango."
Ibi birori bya Mukaniyogushimwa na Horanimpundu biteganyijwe ko bizabanzirizwa n’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo, mu Murwa Mukuru wa Kigali.
Nyuma y’uko bazaba bamaze gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge, bazekerekeza kuri Kiliziya Gaturika, Paruwase ya Kabuye, muri Arikidiyoseze ya Kigali, aho umusaseridoti azabahesha umugisha mu gitambo cya misa.
Mu gosoza igitambo cya misa, abatumiwe bo mu miryango yombi bazakirirwa muri salle aho i Kabuye.
Paradise ibifurije imyiteguro myiza.