× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma ya "Hari igihe cyageze" korali Umubwiriza igarutse mu ndirimbo nshya "Uri lmana y’ukuri" - VIDEO

Category: Choirs  »  3 months ago »  Alice Uwiduhaye

Nyuma ya "Hari igihe cyageze" korali Umubwiriza igarutse mu ndirimbo nshya "Uri lmana y'ukuri" - VIDEO

Korali Umubwiriza ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Rubavu mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba, igarutse mu ndirimbo nshya "Uri lmana y’ukuri" nyuma ya "Hari igihe cyageze".

Nyuma y’uko korali Umubwiriza iherutse gushyira hanze indirimbo bise "Har’igihe cyageze" ndetse igakundwa n’abatari bake ku bw’amagambo meza arimo, bongeye gushyira hanze indi ndirimbo nshya bise "Ur’lmana y’ukuri".

Korali Umubwiriza yatangiye umurimo w’ivugabutumwa ryo kuririmba mu mwaka 1989. Ni korali igizwe n’abaririmbyi 107 abagabo 53 ndetse n’abagore 54.

Korali Umubwiriza yasohoye indirimbo ya mbere y’amajwi (audio) mu mwaka wa 2010. Na none mu mwaka wa 2016 basohoye amashusho y’indirimbo 11 zishyirwa kuri youTube, ariko muri iyi minsi ntiziriho kuko zari zarashyizwe kuri channel y’umuntu, ndetse barateganya kuzazishyira kuri channel ya Korali.

Ubu ngubu bafite amashusho y’indirimbo 6 aho bamaze gushyira indirimbo imwe kuri youtube ndetse barateganya kuzashyiraho indi ya kabiri ku i tariki 15 Werugwe 2024.

Usibye umurimo wo kuririmba, korali Umubwiriza igira umwihariko w’ibikorwa bitandukanye by’ urukundo.

Paradise ubwo iherutse kuganira n’umuyobozi wa korali Umubwiriza, Habimana Jean Bosco, akaba yaragize ati: "Korali Umubwiriza tugira umwihariko wo gufasha, kuremera abantu hi rya no hino, Kandi Imana yakoranye natwe imirimo ikomeye;

Kuko nyuma y’intambara y’abacengezi yibasiriye akarere kacu ka Rubavu yadusigiye ubuzahare benshi twasigaye turi imfubyi kandi n’amazu yarasenyutse nyuma yibyo byose rero twashishikarije abagabo n’abasore gukora tukiyubaka abadafite akazi tubajyana kwiga imyuga, nyuma y’igihe runaka rero byaje gukunda, ubu tuvugana abagabo bose bo muri korali Umubwiriza bafite amazu yabo batuyemo muri make tubayeho neza".

Yakomeje agira ati: "Korali Umubwiriza kandi turangwa no kwitanga cyane cyane mu kubaka insengero zo mu itorero rya ADEPR ku midugudu imwe n’imwe iba iri mu nyubako, dukunda kandi gutera inkunga amakorari aba akeneye kugura ibyuma bya muzika".

"Nka korali Umubwiriza intego yacu ni ukwamamaza ubutumwa bwiza mu buryo bw’indirimbo ndetse n’ijambo ry’Imana no gukomeza gushishikariza abantu kuza kuri Yesu kandi abantu batarakizwa twabasaba gutekereza kabiri rwose, bakareka ibyo barimo bagahunga umujinya uzatera iyi si, bagahungira kuri Yesu kuko niwe gisubizo cy’iy’isi ya none".

Yunzemo ati: "Abakunzi bacu bo rwose mwabatubwirira ko natwe tubakunda ,Kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze tubanezeze. Tuboneyeho gusaba abakunzi bacu kutureba kuri Youtube kuri channel yitwa UMUBWIRIZA CHOIR ADEPR RUBAVU bakore subscribe, like, comment na share".

Korali Umubwiriza ni imwe mu makorali akomeye cyane mu Burengerazuba

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.