Umuhanzi windirimbo zihimbaza Imana akaba n’umuganga, Mbonimpa Joshua [Dr. Josue], akaba umwana w’imfura wa Rev. Pastor Ndayizeye Elie, yibutswe muri MTN Caller Tunez
Papa w’uyu muhanzi uri mu bahataniye igihembo muri MTN Caller Tunez, ni Rev. Pastor Ndayizeye Elie, Umushumba Mukuru uyobora Paruwase ya EPR Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, ho mu ntara y’Amajyepfo.
Uyu munyabigwi Dr. Josue, yatangiye kuririmba akiri muto muri korari y’abana muri Restoration Church Kimisagara, akaba ari na we wari uyiyoboye, ibyamubereye imbarutso yo gutangiza kubyina bitari bisanzwe mu nsengero, ibyitwa Drama.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Mbonimpa Joshua yabajijwe uko yagiriwe icyizere n’ikigo gikomeye nka MTN Rwanda kugira aboneke mu bahatana n’ibyamamare muri MTN Caller Tunez ya 2026.
Yagize ati: "Erega ibikorwa birivugira. Natangiye kuririmba nkiri muto, ntangirira muri korari y’abana bato muri Restoration Church Kimisagara. Nabaye n’umuyobozi wayo."
Akomeza avuga ko ari na ho yahuriye n’umusore witwaga Jean Batiste wari ukubutse mu Gihugu cya Australia, wari ukuyeyo ubumenyi mu kubyina drama.
Mbonimpa Joshua ukunzwe mu ndirimbo "Igitondo" ati "Ni na ho nahuriye n’umusore witwa Jean Batiste, ambwira ko afite ubumenyi akuye muri Australia ashaka kwigisha korari nayoboraga, ndabimwemerera atwigisha kubyina Drama."
Mu mwaka wa 2006, Shekinnah Dram team ya Restoration Church Kimisagara yakanyujijeho, irabica biracika kubera ivugabutumwa ryari mu byino zitamenyerewe ziri nko mu rurimi rw’amarenga zagiye zicyura ibikombe bitandukanye birimo Groove awards.
Dr. Josue uri guhatanira igihembo bya MTN Caller Tunez, ni na ho yahuriye n’umuhanzikazi w’icyamamare muri Gospel nyarwanda, Kabaganza Liliane, waririmbaga muri Rehoboth Ministry ya Restoration Church Kimisagara bagashingana Hope Ministry na yo yakomereje muri uwo mujyo wa Dram.
Mbonimpa Joshua akomeza agira ati "Shekinnah Dram Team ni yo groupe ya mbere yabyinnye dram mu Rwanda. Nyuma naje guhura n’umuhanzi Kabaganza Liliane waririmbaga muri Rehoboth Ministry ya Restoration Church Kimisagara, twumvikana gukorana."
Yakomeje ati "Nazanye abaririmbyi twaririmbanaga muri ya korari y’abana ndetse n’igice kimwe cy’ababyinaga muri Shekinnah, dushinga Hope Ministry. Abanyakigali baratwibuka mu wa 2006 kugeza 2009, mu bitaramo bitandukanye tubyina dram. Twabonye ukuboko kw’Imana."
Uyu muhanzi Dr. Mbonimpa Joshua, ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye nka ES. Ruhango na ES. Tambwe, yahakoze umurimo n’uyu munsi akibukirwaho.
Yatangije Korari Shalom anayitoza kuririmba, yibukirwa ku ivugabutumwa ryazanye ububyutse mu Karere ka Ruhango, abenshi bareka gukoresha ibiyobyabwenge n’ubusambanyi binyuze muri izo ndirimbo zihimbaza Imana.
Dr. Joshua Mbonimpa agira ati "Niga mu mashuri yisumbuye nakozeyo umurimo ukomeye nka ES. Ruhango na ES. Tambwe, ntibagiwe na ES. Kirinda muri Rutsiro.
Nabayeyo umuvugabutumwa banzi nka Bishop Joshua. Nigishije umuziki harimo umuririmbyi w’icyamamare witwa Nyirashimwe Diane uzwi muri Hearing Warship team na True Promise waririmbye Mana Urera."
Dr. Mbonimpa kandi ubwo yigaga muri Kaminuza ya INES Musanze yanditse amateka yamenyekanye kuri Radio RC Musanze, mu ndirimbo Igitondo Cyiza.
Yagiye akorana n’abaproducer batandukanye bakomeye ba hano mu Rwanda no muri Kenya. Twavuga nka Ag Pro, T-Brown, Dr Jack, Joshua Pro na Sam Lokua wo muri Kenya wamuhaye kuba icyo ari cyo uyu munsi muri Gospel ya EAC.
Dr. Joshua, nyuma yaje gukomereza amasomo mu Gihugu cya Kenya abifatanije n’umuziki.
Agira ati "Nagiye gukomereza ubuhanzi bwajye n’amashuri mu Gihugu cya Kenya aho naje gufashwa na Sam Lokua, umwe mu bayobozi ba Churchill Show yo muri Kenya, ankorera indirimbo Wema Wako yakunzwe cyane n’Abanyakenya. Nabifatanyaga no kuririmba muri Bethel Choir ya PCEA Rual, aho twabashije gukorana Album yakoze amateka muri Kenya."
Mu gusoza iyi nkuru, hari icyo Dr. Joshua asaba abakunzi be harimo kumutora akabona amajwi azamuhesha igihembo muri MTN Caller Tunez 2026.
Aragira ati "Ndasaba inshuti n’abakunzi banjye b’Abanyarwanda n’abandi kushyigikira mukantora mukohereza ubutumwa bugufi kuri *193*2026*237#. Byazamfasha bigafasha n’abandi bana b’Abanyarwanda beshi bari inyuma nkeneye gufata ukuboko. Murakoze muhorane Imana."
Kumutora nk’umunyamuziki wa Gospel na byo ni umugisha, kuba ikigo cy’ubucuruzi nka MTN giha agaciro indirimbo zihimbaza Imana muri MTN Caller Tunez Awards 2026, ubutumwa bwiza bukabwirizwa kugeza abantu badafite ibyiringiro byo kubaho babaho bagahumurizwa binyuze mu bihangano by’indirimbo Dr. Joshua yakoze.
Kumutora nk’umunyamuziki wa Gospel na byo ni umugisha
Bethel Choir yo muri Kenya yakoranye album na Dr. Joshua
Shekinnah Team Dram
Shalom Choir yatangijwe na Dr. Joshua
Reba indirimbo Wema Wako