Calvary Worship Team ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Calvary Wide Fellowship Ministries riyobowe na Apostle Sebagabo Christophe, yashyize hanze indirimbo nshya ’Wagendanye natwe’ inatangaza ko mu minsi ya vuba izashyira hanze izindi nyinshi.
Calvary Worship Team yatangijwe n’itorero rya Calvary Wide Fellowship, ikaba imaze gukora indirimbo ebyiri ari zo "Ngeze ku birenge" na "Wagendanye natwe". Igizwe gusa n’abaririmbyi basengera mu itorero Calvary Wide Fellowship Ministries.
Calvary Worship Team ni itsinda ryo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel nk’uko babigaragaje mu ndirimbo nshya bashyize hanze bise "Wagendanye natwe". Ubuhanga bwabo bwatumye yi ndirimbo yakiranwa urugwiro dore ko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 24 mu masaha macye imaze kuri Youtube.
Pastor Ngoga Christophe, umushumba muri Calvary Wide Fellowship ni umwe mu batangije Calvary Worship Team akaba n’umucuranzi n’umuririmbyi Wagendanye natwe wayo. Yatangaje ko ubutumwa banyujije muri iyi ndirimbo yabo nshya bise ’Wagendanye natwe’ ni ubwo kwibutsa abantu "gushima Imana yagendanye nabo mu bihe bitandukanye".
Yavuze ko ubu butumwa babuhuje n’ubutangirwa mu giterane ngarukamwaka cy’Itorero bakoreramo umurimo w’Imana, akaba ari igiterane gisanzwe kiba mu mpera z’umwaka. Ati: "Twayihuje n’igiterane ngarukamwaka cyo gushima Imana gitegurwa n’itorero ryacu cyitwa "GARUKANA AMASHIMWE" gisanzwe kiba mu mpera z’umwaka mu kwa 12".
Pastor Ngoga Christophe yavuze ko Calvary Worship Team irangamiye imishinga itandukanye ikubiye mu ivugabutumwa mu buryo bw’indirimbo n’ibindi bikorwa byo kwagura ubwami bw’Imana. Ntabwo yayisobanuye byimbitse, gusa yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya "Wagendanye natwe" izakurikirana n’izindi "zizasohoka mu gihe gito".
Mu ndirimbo yabo "Wagendanye natwe" baragira bati "Tugarukanye amashimwe ku bw’imirimo wakoze, bimwe muri byo wakoze ndabirebesha aya maso. Ni ukuri buri wese yabonye ineza yawe, ni ukuri buri wesee yabonye imbaraga zawe. Wagendanye natwe mu bihe byari bikomeye, wazigamye intambwe zacu uzikomereza ku rutare".
Calvary Worship Team yasohoye indirimbo nshya "Wagendanye natwe"
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "WAGENDANYE NATWE" YA CALVARY WORSHIP TEAM
Nukuri dufite amashimwe yuzuye umutima imana ihe umugisha calvary worship team kubwiri yerekwa imana ibagure muburyo bwose kandi turabakunda cyabe
God bless calvary worship team wagendanye natwe mwami 👋
Imana ibongere amavuta Calvary worship team, turabakunda, muri umugisha ukomeye, " Wagendanye natwe "yo irahebuje mu ndirimbo🔥🔥🔥♥️♥️♥️
Congratulations Calvary worship team 💕💕💕💕💕💕💕💕💕💝💝💝💝
Imana ikomeze ibashyigikire bakozi bayo🙌🙌